UBUTUMWA : MU KWISHIMIRA IBYAGEZWEHO, ISHYAKA ISHEMA RIRITEGURA GUHANGANA N’IBIRI IMBERE.

Ikipe Nyobozi ivuguruye y’Ishema Party

I.Ishyaka Ishema ryavuguruye inzego zaryo

1.Mu gihe rimaze umwaka n’igice gusa rivutse, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda(Ishema Party) ririshimira intambwe rimaze gutera n’uruhare ryagize mu kuzana ibitekerezo bya politiki bishya, imikorere mishya, umuco mwiza w’« ubutaripfana » ndetse n’abantu bashya mu rubuga rwa politiki ya Opozisiyo nyarwanda.Icy’ingenzi riharanira ni uko buri mwenegihugu wese yasubirana ISHEMA ryo kwitwa umunyarwanda, ntihabeho abahora birata intsinzi mu gihe abandi bamarwa n’ipfunwe ryo guhindurwa ibicibwa mu gihugu cyabo.

2.Kugira ngo rirusheho gusohoza inshingano ryiyemeje yo gufasha Abanyarwanda gusezerera ingoma y’igitugu no kwimakaza ubutegetsi buturutse kuri rubanda kandi buharanira iteka inyungu za rubanda , Ishyaka Ishema rikomeje kwivugurura no kwiyubaka rishingiye kuri aya mahame y’ingenzi :

(1)Icyifuzo gishyigikiwe na benshi cy’uko hakenewe « Une nouvelle génération » y’Abanyapolitiki batagize uruhare mu gusenya u Rwanda,bagahabwa rugari kugira ngo bafashe u Rwanda gusohoka muri ” “gatebegatoki y’inzigo n’umwiryane” byakunze gushingira ku irondakoko n’irondakarere. Nta gushidikanya, impinduka nziza izazanwa n’abanyapolitiki bashya.

(2)Ihame ry’uko politiki yubaka idashobora gukorwa na ba« Nyamwigendaho » cyangwa« Abanyurwanogucagagurana », ntirikuka. Kuko gukora politiki nziza ari uguharanira inyungu rusange, ni ngombwa ko imibereho y’Ishyaka rya politiki ishingira ku IKIPE yumvikana, iganira mu mutuzo, igashyira imbere « strategies » ziharanira inyungu z’abenegihigu bose, nta vangura.

(3)Gukora ibishoboka byose kugirango havuke Opozisiyo nyarwanda ishyize hamwe kandi ifite ingufu. Umushinga w’ibiganiro birambuye hagati y’amashyaka ya opozisiyo ukwiye gushyigikirwa no guterwa inkunga.

(4)N’ubwo ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi ikomeje kwishuka ko ariyo kamara, igakwirakwiza ingengabitekerezo igamije kwemeza rubanda ko  Paul Kagame n’abambari be ari bo bonyinebavukanye imbuto bityo ubutegetsi akaba ari nk’umutungo basigiwe na ba sekuru, birakwiye ko Abanyarwanda bemera n’umutima wabo wose ko« Inzira y’amatora adafifitse » ariyo yonyine nzira y’amahoro arambye ishobora kuzahura u Rwanda,ikarurinda izindi ntambara zisesa amaraso, bityo tukaba tugomba guharanira n’imbaraga zacu zose ko iyo nzira yongera ikaba nyabagendwa bidatinze. Muri urwo rwego, amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017, Abanyarwanda bakwiye kuyafata nk’amahirwe bahawe n’ububasha basubiranye bwo guhindura ubutegetsi, FPR yabikunda, yabyanga ! Nta kizabuza Ishyaka Ishema kwitabira ayo matora.

(5) Kuzamurwa mu buyobozi bw’Ishyaka Ishema bishingira ku mpano ya buri wese(charisme) no ku kamaro afitiye Ishyaka na rubanda (mérite),ariko byose bigashamikira ku « bushake budasusumira n’ukwiyemeza kudasubirwaho» k’Umutaripfana.

II.Dore amazina n’imirimo y’abagize Komite Nyobozi iuguruye y’Ishyaka Ishema guhera ku italiki ya 1 Nzeri 2014.

1.Umunyamabanga mukuru: Padiri Thomas Nahimana.

2.Umunyamabanga nshingwabikorwa, ushinzwe n’Itangazamakuru: Bwana Chaste Gahunde.

3.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Umutungo: Dr Deogratias Basesayabo.

4.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umubano n’andi mashyaka, akaba n’Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru: MadameNadine Claire Kasinge.

5.Umunyamabanga mukuru ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane: Bwana Vénant Nkurunziza.

6.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibibazo by’amashuri n’uburezi: Bwana Joseph Nahayo.

7.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori: Madame Virginie Nakure.

8.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko: Madamazela Jeanne Mukamurenzi.

9.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe iteganyabikorwa n’Imishinga y’amajyambere: Bwana Valens Maniraguha.

10.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda:Bwana Kabanda Jean Baptiste.

11.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge: Bwana Pierre Alexandre Muzungu.

12.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’ umutekano: Bwana Landouald Ntibayitegeka.

13.Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe “logistique”: Bwana Ernest Nsenga.

14.Komiseri Ushinzwe umubano n’amashyirahamwe ya “Societe Civile”:Madame Marie Claire AKINGENEYE.

15.Komiseri Uhagarariye Ishyaka Ishema muri Scandinavia : Bwana Sixbert Bitangisha.

Izindi nshingano:

Abashinzwe gukurikiranira hafi ibibazo by’umwihariko bihangayikishije abaturage :

1. Ushinzwe Umujyi wa Kigali: Nadine Claire Kasinge

2. Ushinzwe Intara y’Amajyaruguru : Nahayo Joseph

3. Ushinzwe Intara y’amajyepfo: Nkurunziza Venant

4. Ushinzwe Intara y’uburasirazuba: Kabanda Jean Baptiste

5. Ushinzwe Intara y’uburengerazuba: Jeanne Mukamurenzi

Bikorewe i Paris, taliki ya 15 Nzeri 2014,

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema

N’umukandinda mu matora y’2017.