Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda ku Cyunamo cyo muli 2019

Muri ibi bihe kandi twibukaho ayo mahano, turazirikana Abanyarwanda bose babuze ababo kuva mu Kwakira 1990,  kimwe n’abakomeje  kuvutswa ubuzima mu bikorwa by’irigiswa, n’ihohoterwa, bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame. 

Amateka y’imiyoborere mibi mu Rwanda si aya none.

    Birakwiye ko dusubiza amaso inyuma tukongera kurebera hamwe inkomoko y’amateka mabi aranga igihugu cyacu. Mu by’ukuri,  ntabwo yatangiye muri 1994 nk’uko bamwe babivuga.  Ndetse nta n’ubwo yatangiranye na Revolisiyo mvugururamuco (Revolution Sociale) yo mu 1959 nk’uko FPR-Inkotanyi yirwa ibiririmba igamije kwigizayo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu mu micungire y’igihugu dusangiye twese. Ahubwo  ayo mateka adahesha u Rwanda isura nziza kandi akomeje kwisubiramo ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, yabayeho mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda. Igihe Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi basesekaraga mu Rwanda, bahasanze ubusumbane ndetse n’akarengane bishingiye ku butegetsi bw’Abanyiginya n’Abega bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ni muri urwo rwego ahagana mu mwaka w’ 1896 ku Rucunshu mu cyahoze ari Komini Nyamabuye muri Gitarama, umugabekazi Kanjogera na musaza we Kabare bo mu bwoko bw’Abega barimbuye Abanyiginya mu ntambara y’izungura.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

       Uhereye ku ngoma ya Cyami ukagera mu bihe bya Repubulika, isimburana ku butegetsi ryagiye riba mu muvu w’amaraso. Kubera inyota y’ubutegetsi, mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, ku mategeko ya Jenerali Paul Kagame, FPR-Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye Perezida wa Repubulika, Nyakwigendera Juvenal Habyarimana,  na mugenzi we w’u Burundi,  Cyprien Ntaryamira,  n’intumwa bari bayoboye. Nk’uko bigarukwaho n’abashakashatsi n’inzobere mu bya politiki n’umutekano, ihanurwa ry’iriya ndege yaguyemo abaperezida babiri b’Abahutu mu bihe by’intambara, niryo ryabaye imbarutso y’amahano yagwiriye u Rwanda muri Mata 1994. Icyo gihe, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa batinzwe iteme na Jenerali Paul Kagame wafashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu muvu w’amaraso y’izo nzirakarengane abifashijwemo na ba Mpatsibihugu. 

       FPR-Inkotanyi ikimara gufata ubutegetsi, yemeje amahanga ko indege yarashwe n’Abahutu b’intagondwa kandi ko Abahutu muri rusange bakoze itsembabwoko ry’Abatutsi. Abahutu baciriwe imanza mu nkiko Gacaca n’izo mu bihugu by’amahanga abandi barafungwa kugira ngo bigaragare ko mu Rwanda hari ubwoko bubiri: Abamalayika, ni ukuvuga Abatutsi,  hamwe n’Amashitani y’abicanyi, ari byo kuvuga Abahutu. Iyi mvugo ntabwo ariyo kandi igomba guhinduka kuko ibangamiye bikomeye ubwiyunge nyakuri dukeneye mu Rwanda. 

       Nyamara ariko bizwi neza ko aho abasilikare ba FPR-Inkotanyi bagiye banyura hose, bishe Abahutu kubera ko ari Abahutu ndetse babakurikirana n’iyo bari barahungiye nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Indi mbaga y’Abahutu yatikirijwe na FPR-Inkotanyi i Kibeho mu cyahoze ari Gikongoro, i Byumba kuri stade,  Ubuvumo bwa Musanze na Nyakinama, Kanama mu cyahoze ari Gisenyi, Butare, n’ahandi henshi. Ntabwo ari impuha rero, Itsembabwoko ry’Abahutu ryabayeho. Ubwicanyi kandi ntibwahagaze kuko na magingo aya burakomeje. Muri iki gihe, ubwo bwicanyi bwibasiriye Abahutu n’Abatutsi batavuga rumwe na FPR-Inkotanyi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. 

      FPR Inkotanyi yacuruje icyo yise itsembabwoko ry’Abatutsi mu mahanga ihawe umugisha na ba Mpatsibihugu bafite inyungu mu karere k’ibiyaga bigari nabo bashyigikira ubwo bucuruzi. Ubwo bucuruzi bw’itsembabwoko ry’Abatutsi nibwo Paul Kagame n’agatsiko ke bafatanyije na ba Mpatsibihugu bashingiraho bakandamiza Abahutu, Abatutsi, n’Abatwa kandi basahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

       Muri RUD-Urunana ntabwo dutandukanya Abanyarwanda bishwe dushingiye ku moko, kimwe n’uko tudashobora gutandukanya ababishe dushingiye ku moko. Ni ukuvuga ko twamagana abagizi ba nabi bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, kimwe n’uko twamagana Abatutsi bishe kandi bakomeje kwica Abanyarwanda. Niyo mpamvu hakenewe ubutabera busesuye kandi buzira amarangamutima ya politiki kugira ngo abahekuye u Rwanda bahanwe kimwe imbere y’amategeko. 

       Umusanzu wa RUD-Urunana muri iyo nkundura, ni ugushyira imbere politiki y’ubworoherane, kwimakaza ubudasa no kubaha ibitekerezo by’abo tudahuje, ariko kandi dufatira hejuru indagagaciro za demokrasi arizo: ubutabera, uburinganire, ubwisanzure, ubuyobozi bugendera ku mategeko (the Rule of Law). Byose bizakorwa hagamijwe guca umuco w’indakoreka n’ibihangange ushyizwe imbere na FPR-Inkotanyi. Igikuru muri byose, icyihutirwa mu Rwanda , ni ugushyiraho inzego z’ubutegetsi zibereye Abanyarwanda bose uhereye ku mwanya wa Prezida wa Republika.

Banyarwanda, Banyarwandakazi

    Ni ngombwa rwose ko ubutegetsi bwa Jenerali Kagame buvanwaho,  abigizemo uruhare mu biganiro cyangwa se ahatiwe kuvaho we n’agatsiko kayogoje u Rwanda ndetse n’ibihugu duhana imbibi. Ikinyejana tugezemo ni icy’ibikorwa by’iterambere bigamije imibereho myiza y’abaturage no kubongerera ikizere cy’ubuzima buzira umuze. Nyamara ariko, nta terambere ryagerwaho mu gihe imikoranire n’ibihugu byo mu karere u Rwanda rurimo irangwa no guhangana ndetse bishyira intambara ikomeye. 

    Muri ibi bihe, Kagame ari kwisuganya ategura intambara ikomeye mu karere. Ni mucyo twese twangire Jenerali Kagame n’igisirikare cye kiyobowe n’agatsiko kava mu bwoko bumwe ko bagaba intambara ku bihugu bya Uganda n’Uburundi nk’uko yagiye abigenza muri Kongo. Mu gihe yagerageza kongera kuduteza ibibazo by’intambara, ntakabuza twamugota tukamukubita inshuro akabura aho ahungira. Ariko singombwa ko bigera aho: Jenerali Kagame aracyafite ububasha bwo kuyoboka inzira nyakuri.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

     Muri iki gihe imikorere n’imiyoborere ya leta mu Rwanda irangwa n’ubwikanyize bwa FPR-Inkotanyi, indangagaciro za demokarasi ziba mu mvugo. Mu rwego rwo gushyira mu ngiro izo ndangagaciro, muri RUD-Urunana twahagurukiye kugira uruhare mu guhindura icyerekezo cya politiki y’u Rwanda mu birebana no gusimburana ku butegetsi. Muri urwo rwego, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC/CND), yandikiye Jenerali Kagame imwibutsa ko hakwiye kubaho ibiganiro bya politiki byahuza Abanyarwanda b’ingeri zose (Inter-Rwandan Dialogue (DIR-IRD).  Mbibutse ko Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC/CND)  igizwe n’abanyarwanda bava mu moko yoze, bibumbiye muri RUD-Urunana na RPR- Inkeragutabara. 

     RUD-Urunana iboneyeho gukangurira Jenerali Kagame n’ibyegera bye kuzirikana ko aribo bafite inyungu muri bene ibyo biganiro ku mwanya wa mbere. Mu by’ukuri, ibiganiro nibyo byashyiraho uburyo bushya bwabafasha gukomeza ubuzima bwabo mu Rwanda,  bo n’imiryango yabo,  batagombye kumeneshwa ngo bahunge uburakari bw’Abanyarwanda. Igihe kirageze kugira ngo Abanyarwanda, twe ubwacu tube ari twe tugena ejo hazaza h’igihugu cyacu. Birumvikana ko mu gihe bakomeza kuvunira ibiti mu matwi, Abanyarwanda nabo bazakoresha inzira zose zishoboka zirimo iyo FPR-Inkotanyi yanyuzemo ubwo yafataga ubutegetsi. Ariko ikigamijwe kandi kimirijwe imbere ni uko hashyirwaho ubutegetsi Abanyarwanda bose bibonamo, ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi n’amahame ya Republika.  Mbese, ubutegetsi abanyarwanda b’amoko n’ingeri zose bumvikanyeho  (Democratie Consensuelle).

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Nyuma yo gucoca ibibazo bya politiki binyuze mu biganiro cyangwa kurwanya, gutsinda, no guhirika ingoma ya FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda tuzibuka twese abacu kandi ibibazo bivamo ubwicanyi tubiganireho mu bwisanzure bunyuze mu rubuga rwa demokarasi. Icyo gihe twazajya turwana intambara y’ibitekerezo aho kurwana intambara y’umupanga, agafuni, amasasu n’uburozi Pawulo Kagame n’agatsiko ke badukanye hanze aha. 

    Turongera gusaba Jenerali Paul Kagame kuvana ibiti yavuniye mu   matwi, akareka kurega agatuza, ubwirasi, n’ubwishongore yereka Abanyarwanda n’ibihugu duhana imbibi ndetse n’ibya kure.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

     Ntitwarangiza ntabasabye kuzirikana by’umwihariko ibyo tugamije kugira ngo ibyatugwiriye bitazongera na rimwe. Turabasaba ko aho muzaba muri hose mwazajya mwibuka abanyu ndetse n’izindi nzirakarengane zoze nta kuvangura. Mujye munasaba Imana kandi guhindura u Rwanda rw’ejo kugira ngo ruzabe urw’Inyabutatu; ni ukuvuga Umuhutu, Umutwa cyangwa se Umututsi ntawe uhejwe.

Nitwishyira hamwe, tuzabigeraho  vuba kandi neza.

Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

Bikorewe i Washington, DC, kuwa 6  Mata 2019

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democracie