Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n’amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y’imyaka 21

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2015, turibuka imyaka 21 u Rwanda rugwiriwe n’amahano yaruhekuye.  Ndagira ngo mw’izina ry’abo dufatanyije muri Ralliement pour l’Unité et la Démocratie / Rally for Unity and Democracy-RUD-Urunana, no mw’izina ryanjye bwite, mbamenyeshe ko twifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ibyabaye mu Rwanda muri 1994, ibyashegeshe imitima y’Abanyarwanda kandi nu n’ubu bikiyishegesha.

Nyuma y’imyaka makumyabiri n’umwe mu Rwanda habaye ubwicanyi ndenga kamere, ubwicanyi bwaciye igihugu umugongo ndetse bukanatanga isura mbi ku Munyarwanda hirya no hino kw’isi, ni ikibazo

Abanyarwanda twe ubwacu dukwiye kugira icyacu kugira ngo tugishakire umuti nyarwanda, tutagikoresheje politiki irushaho guteranya amoko ari nako ihitana abandi Banyarwanda tutibagiwe ndetse n’abanyamahanga nk’uko byakomeje kugenda nyuma ya 1994 kugeza magingo aya. 

Niyo mpamvu, Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Muri politiki ya RUD-Urunana, dusanga kandi twemera ko amarorerwa ndengakamere yagwiriye u Rwanda yatangiranye n’intambara FPR-Inkotanyi yarushojeho kuwa 1 Ukwakira 1990 iturutse mu gihugu cya Uganda.

Niyo mpamvu mu bihe nk’ibi byo kunamira abapfuye, byari bikwiye ko iba gahunda y’igihugu n’Abanyarwanda bose ntakurobanura, aho kuba gahunda ya FPR-Inkotanyi  umutwe wa politiki uyobora u Rwanda muri iki gihe.  Igihugu cyatakaje abaturage batagira ingano; ntabwo cyatakaje Abatutsi, Abahutu cyangwa Abatwa. Kubera izo mpamvu, nimucyo twibuke kandi twunamire Abanyarwanda bose bitabye Imana kuva ku taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi. Nk’uko bigaragara mu mateka y’igihugu cyacu ndetse no mukarere dusanga amarorerwa atarigeze ahagarara duhereye kuri iiriya taliki kuko akomeje kugeza n’ubu; kandi abasizwe iheruheru nariya marorerwa bafatwa ku buryo butandukanye hashingiwe ku moko.

By’umwihariko ariko, turibuka Abanyarwanda bapfuye kuva kuwa 6 Mata 1994 kugeza igihe umutwe wa FPR-Inkotanyi ufashe ubutegetsi mu muvu w’amaraso yari imaze kumena mu Rwanda. Turunamira abapfuye bose tutarobanura, ni ukuvuga Abatutsi bishwe n’Abahutu babaziza ubwoko cyangwa ibitekerezo byabo, Abahutu bishwe n’Abahutu babaziza ibitekerezo byabo, Abahutu bishwe n’Abatutsi babaziza ubwoko n’ibitekerezo byabo,  ndetse n’Abatutsi bakomeje kwicwa n’abandi Batutsi babaziza ibitekerezo n’inkomoko z’ibisekuruza byabo. Ntitwakwibagirwa kandi n’Abatwa bishwe bazize ubwoko cyangwa ibitekerezo byabo.

Mu rwego rwo kuzirikana abandi bishwe kandi amateka yabo akaba akomeje kwigizwayo na Leta ya FPR, turunamira Abahutu barenga ibihumbi maganabiri byapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo bishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi. Ubu bwicanyi bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’amaperereza ashingiye ku bimenyetso bifatika nk’uko byashotse muri nyandiko ya Loni yiswe “Mapping Report.” Muri RUD-Urunana, turashingira kuri ibi bimenyetso kimwe n’ibindi mu kuvuguruza Jenerali Paul Kagame n’abo bafatanyije kurigisa Abanyarwanda no gupfobya urupfu rw’abo yahitanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri RUD-Urunana, dusanga leta ya FPR-Inkotanyi itegeka kwibuka Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa nk’aho Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,  Abatwa ndetse n’abanyamahanga batapfuye, ikora politiki yo gutandukanya abapfuye, bityo ikaba idashobora kugeza abakiriho ku bwiyunge nyakuri duharanira twivuye inyuma.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Muri RUD-Urunana, dukurikije umurongo wa politiki tugenderaho:

  • Twamagana abicanyi bose aho bava bakagera; baba Abahutu, Abatutsi,  Abatwa, cyangwa abanyamahanga.
  • Dushyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta vangura rishingiye ku moko, uturere, amadini, igitsina, cyangwa ibindi.
  • Twemera ko ivangura iryo ariryo ryose rigira ingaruka mbi, bityo twamagana ibintu bibi byose bishingiye kw’ivangura ry’abantu aho riva rikagera.
  • Twamagana ibikorwa bya FPR-Inkotanyi bihisha ukuri kuko urubyiruko Rwanda rw’ejo n’amahanga batamenya nyirabayazana y’amahano yabaye mu Rwanda.
  • Twemera ko imvo n’imvano y’amahano  yabaye mu Rwanda ari intambara yashojwe na FPR- Inkotanyi kuva taliki ya 1\Ukwakira1990.
  • Twemera ku buryo budasubirwaho ko imbarutso y’amarorerwa ndengakamere yakorewe mu rwatubaye yabaye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida w’U Rwanda Yuvenali Habyarimana  na mugenzi Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi tutibagiwe abafasha babo ku mategeko ya Paul Kagame.
  • Twamagana isisibiranywa ry’ibimenyetso birebana n’ayo mateka mabi rikorwa na Leta ya FPR-Inkotanyi.
  • Turagaya ko Jenerali Paul Kagame wategetse ko indege ihanurwa, n’umugore we aribo baba bari kw’isonga ry’imihango yo kwibuka Abatutsi bapfuye, nk’aho barusha akababaro Abatutsi barokotse n’abandi Bayarwanda bapfushije ababo.
  • Turagaya itangizwa ry’iyo mihango kw’itariki ya karindwi Mata nk’aho Abanyarwanda bishwe kw’itariki ya gatandatu Atari abantu. Ubu bushinyaguzi ni ubwo kwamaganwa kuko butesha agaciro umuhango wo kwibuka abahitanywe n’amahano yabaye mu Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kugira ngo amahano yabaye mu Rwanda atazongera kuba, nitubwizanye ukuri ku mateka Abanyarwanda twanyuzemo. Nitureke kubeshyana cyane cyane two kubeshya urubyiruko tugoreka amateka nk’uko FPR- Inkotanyi ibikora mu ngando z’Intore,  mu biganiro mbwirwa ruhame byo muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gutoza Abanyarwanda umuco w’ubusumbane bushingiye ku moko. Ibi byose n’ibyo guca intege, n’ibyo guhagarika amazi atararenga inkombe. Ni mucyo rero dushyire imbere ukuri kuko ariko kuzadufasha kubaka u Rwanda rubereye abaturarwanda bose, u Rwanda ruzira umwiryane, u Rwanda ruzira irondakoko n’irondakarere.

Imana ikomeze ibarinde.

Bikorewe i Washington, DC, kuwa 6 Mata 2015

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)