By’umwihariko nongeyegushima ubwitange ndetse n’ubutwari bikomeye b yagaragajwe n’abataripfana bo mw’ ishyaka ISHEMA. Kw’ itarikiya 22 Ugushyingo 2016, ubwo Padiri Thomas NAHIMANA, Madame KANSINGYE Claire, Kejo Skyler na Bwana Venant NKURUNZIZA biyemezaga gukora urugendo rurereru
basubira mu gihugu cyababyeye bagiye kwandikisha ishyaka ISHEMA kugirango Umukandida Padiri Thomas NAHIMAMA azabone uko yiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka 2017.Nubwo Leta y’ u Rwanda yaje muri Kenya aho bagombaga gufata indenge igombakubajyana SOBANURA MULI MAKE mu Rwanda, ntibyabaciye intege
By’ umwihariko, nshyigikiye bidasubirwaho ubutwari bwa Madamu Kasingye Claire Nadine wari ku rugamba hamwe n’uruhinja rw’amezi arindwi utaratinye kwiyemeza kujya guhangana n’ingomay’agatsiko iyobowe na Paul Kagame. Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu mubyeyi n’ uruhinga rwe yiyemeje gufata iyinzira itoroshye, aho byageze naho barara muri Transit, nyuma yaho Leta y’u Rwanda yari imaze kwangira Padiri NAHIMANA abo bari kumwe kwinjira mu ndege ibajyana I Kigali. Ubutwari bagaragaje ntawakwirengagiza ko ari igikorwa cy’indashyikirwa mu kwanga gucecekeshwa na Leta y’igitugu y’ u Rwanda rugeze ahakomeye; aho rutinya abari n’abategarugori nka Kansingye , biyemeje guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda kabone niyo byaba ngombwa ko batanga ubuzima bwabo.
Nemera ko wa mubare muniniw’abagore bari mu nteko bakunze kuvuga, bose baramutse bahagurukiye rimwe , bakavuganira abaturage hari byinshi byahinduka. Igitangaje kandi nakomeje kwibazaho ni ikijyanye n’ukuntu Leta y’uRwanda idahwema gushishikariza Abanyarwanda gutaha mu rwababyaye ariko ikaba yaranze ko Padiri NAHIMAMA Thomas nabo bari kumwe bataha mu Rwanda. Ibi bigaragaza ko Leta y’ uRwanda itazigera yemera nabusa Abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye n’iby’agatsiko kayobowe na KAGAME gafite ubwoba bw’umuntu wese ugereageza kuvuga ibitagenda neza mu nyungu z’abaturage. None kagaciro na ndumunyarwanda barata biri hehe? niba Umunyarwanda abuzwa kwinjira mu gihugu cya mubyaye?
Isomo rikomeye twakura muri urugendo rwa Padiri NAHIMANA Thomas, KANSINGYE Claire, Kejo Skyler na Venant NKURUNZIZA ni ukwiga uburyo abari n’abategarugori nabo bafata iyambere mu kwigobotora iyi ngomba y’agatsiko. Abari n’abategarugori turashoboye, kandi dufite ibitekerezo byagirira bagenzibacu akamaro. Bityo rero uyu ni umwanya mwiza wo kujya ahagaragara, tukarwanya akarengane aho kava kakagera.
Umusomyi wa The Rwandan
M.UWAMAHORO