Ubuyobozi bwa Contact FM buraregwa kwambura abakozi yakoreshaga

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kuburanisha urubanza abanyamakuru 11 bahoze bakorera Radiyo Contact FM bayirega kubambura, rushingiye ko uregwa ariwe muyobozi wayo Albert Rudatsimburwa yanze kwitaba nta mpamvu atanze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16/10/2012, nibwo uru rubanza rwari rumaze umwaka rutegerejwe rwongeye gusubukurwa, nyuma y’uko rusubitswe ku nshuro ya mbere rwari rwashyizweho mu kwezi kwa 06/2012.

Ubucamanza bwatangaje ko bwahisemo kuburanisha uru rubanza bushingiye ko Rudatsimburwa yanze kwitaba ntagire n’ibisobanuro atanga. Umwunganizi mu mategeko we niwe wagaragaye n’ubwo nawe yasaga nk’uwatunguwe no kutagaragara mu rukiko kwe.

Albert Rudatsimburwa umwe mu bafana ba Perezida Kagame na FPR aganira n’umuhuzabikorwa wa RNC, Dr Rudasingwa muri Nzeli uyu mwaka i Boston

Ku ruhande rw’abanyamakuru barega, harimo n’abavuga ko bafitiwe ibirarane by’amafaranga agera kuri miliyoni enye, bavugaga ko ari umunsi ibyishimo, kuko ari umunsi bari bamaze umwaka bategereje, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Fred Muvunyi.

Yagize ati: “Ibibazo twagize tariki 01/11/2011 hari hashize navuga ko ari umwaka ubu urubanza nibwo rubashije kuburanishwa bwa mbere. Kuri twebwe ni ibyishimo kuba byibura rubaye. Umukoresha wacu yari yatubwiye ko n’aho abona ko ibyo tuburana ari byo ariko tuzayabona (amafaranga) twiyushye akuya”.

Aba banyamakuru barega Contact FM kubirukana nta nteguza, badahembwa ndetse nta n’imperekeza igenerwa umukozi usezerewe ku kazi ahawe, nk’uko byemejwe na Maitre Innocent Mutabazi.

Yagize ati: “Icyo dusaba ni uko uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwa. Icya mbere twe abahagarariye abakozi turasanga barirukanywe mu buryo budakurikije amategeko ndetse n’impamvu umukoresha yavuze mu igerageza ku rwego rw’ushinzwe umurimo mu karere, avuga ko ngo byatewe n’impamvu z’ubukungu ntago aribyo.

Hari icyo amategeko ateganya iyo ikigo gifite ingorane z’ubukungu hari uburyo ubanza kuganira n’abakozi”.

Yakomeje avuga ko aho ariho bahera bakareba abagomba gusezererwa ariko nabyo bigakorwa ari uko umukozi yahawe integuza kugira ngo abanze ashake akandi kazi, akanishyurwa ibirarane byose n’izindi mperekeza agomba guhabwa.

Nubwo uruhande rwa Contact FM rutagaragaye ngo rugire icyo rutangariza itangazamakuru, tariki 16/11/2012 niho aba bayamakuru bazagaruka kumva imyanzuro y’urubanza ku kirego cyabo.

Emmanuel N. Hitimana

Kigali today