UBUYOBOZI BWA GEREZA YA NYARUGENGE NGO BWABA BWATEGUYE FILM YEREKANA UBURYO IMFUNGWA ZITETESHEJWE

MURWEGO RWO KUVUGURUZA AMAKURU ATANGWA N’ISHYAKA PS IMBERAKURI YEREKANA IMIBEREHO MIBI KUMFUNGWA ZO MU RWANDA UBU NONEHO UBUYOBOZI BWA GEREZA YA NYARUGENGE NGO BWABA BWATEGUYE FILM YEREKANA UBURYO IMFUNGWA ZITETESHEJWE

Amakuru agera ku buyobozi bw’Ishyaka PS Imberakuri aravuga ko muri Gereza ya Nyarugenge izi ku izina rya 1930 haba hagiye gukinirwa filim yerekana uburyo imfungwa muri rusange zo mu Rwanda zifashwe neza

Iki gikorwa ngo kikaba kimaze iminsi gitegurwa mu ibanga rikomeye mu rwego rwo kugirango abanyururu batazakiburizamo berekana uburyo bafashwe nabi ariko ngo kikaba cyaratangiye gusakara gake kumunsi w’ejo kuwa 17 Nyakanga 2015 ;

Uyu munsi kuwa 18 Nyakanga ngo nibwo haba haje abazungu bagera cyangwa barenga icumi ndetse n’abakinnyi baje gutunganya uwo mukino,mumasaha ya satanu z’uyu munsi niho habaye umukwabu muri gereza ya Nyarugenge wo kwaka abanyururu imyenda ya kiroko ngo bayihe abo bakinnyi,ibyo bikaba byakubitiyeho no kwaka ibisorori byiza abasurwa byihariye bakunda kwita ku kibali ngo byifashishwe muri uwo mukino

Ikidasanzwe nanone muri iyo gereza ngo ni uko bazanye mo ibiparasitike bishya byo kumenamo imyanda ndetse ngo bakanapanga intebe muburyo bwegeranye hamwe imiryango isurira abayo bafunze,aha twakwibutsa ko gereza yari yarashyizemo intera ndende cyane hagati y’usura n’usurwa kuburyo kuvugana bigoranye.

Muri uyu mukino kandi ngo hakaba hateguwe abanyururu bo kubibafashamo hakaba hibanzwe cyane kuri bamwe b’abatoni batumwa ntibatenguhe bakoreshwa ibyo gereza ishaka barangajwe imbere n’ uyoboye umurenge witwa NKUBITO Isaac alias ZARIKAWA hamwe n’ushinzwe imibereho myiza yabaturage witwa TUYISENGE Jean de Dieu aha tuributsa ko muri gereza imbere bahita umurenge .Iki gikorwa kikaba kirangajwe imbere na Directeur MUGISHA James n’umwungirije ariwe Jane BUGINGO abandi bafungwa bose bakaba bahise babinjiza mugipangu kugira ngo hakorwe icyo gikorwa neza.

Abakurikiranira hafi ibintu bakaba babona impamvu y’iki gikorwa ituruka ahanini ku ntabaza imaze iminsi itangwa na PS Imberakuri yerekana uburyo imfungwa zifashwe nabi,tutibagiwe n’itangazo FDU Inkingi iherutse gushyira ahagaragara ryerekana uburyo Umuyobozi waryo Mme Ingabire Umuhoza Victoire afashwe nabi,muri rwa rwego rwo guhuma abazungu amaso babereka Nyarutarama babahishe Marato.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa abakora ibyo bose ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi ! Kuba ryariyemeje guhaguruka rikamagana amakosa akorwa n’abambari ba FPR niyo mpamvu ituma barara badasinziriye bityo rikaba ribasaba ko aho kurara badasinziriye barwana no guhisha ikinyoma ahubwo bagakwiye gufata agahe ko kwemera no kumva inama z’ababanenga.

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA(sé)