UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CY’U RWANDA BUKOMEJE KUNANIRWA KUZUZA ISHINGANO ZABWO MU GUHANGANA N’ICYOREZO CYA COVID-19

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 01 GICURASI 2020

IBYEMEZO BY’INAMA YA LETA  YO KUWA 30 MATA 2020   BYEREKANYE KO  UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CY’U RWANDA BUKOMEJE KUNANIRWA KUZUZA ISHINGANO ZABWO MU GUHANGANA N’ICYOREZO CYA COVID-19 

Mu itangazo basohoye kuwa 27 Mata 2020, abatavugarumwe na Leta yu Rwanda baba mu Rwanda berekanye neza ingamba zakwifashishwa kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubaho babana n’icyorezo cya COVID-19 kandi bacyirinda.

Nk’uko bikubiye mu byemezo by’Inama ya Leta yateranye kuwa 30 Mata 2020, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda   bishimiye ko yahaye agaciro zimwe mu ngamba zikubiye mu itangazo ryabo ryavuzwe haruguru. Gusa, batewe impungenge n’uko Inama ya Leta yirengagije zimwe mu ngamba zikomeye cyane cyane iziyisaba amafaranga ikaba kandi itigeze yereka Abanyarwanda ndetse n’amahanga gahunda ihamye yo kuzahura ubukungu nk’uko bikubiye mu itangazo ryo kuwa 30 Mata 2020 Umutwe  urebana n’Iburiro agace ka gatatu (3).

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda kimwe n’Abanyarwanda ntabwo batunguwe n’ibyemezo by’Inama ya Leta yo kuwa 30 Gicurasi 2020 dore ko no mu kiganiro Prezida wa Repubulika yagiranye n’abanyamakuru kuwa 27 Mata 2020 atari yigeze atangariza Abanyarwanda ndetse n’amahanga nibura  imirongo migari y’ingamba zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barasanga igihe ari iki ko  abayobozi b’igihugu   buzuza ishingano zabo zo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda  bwari butuye bucumbagira nyuma bukaza guhuhurwa n’icyerezo cya COVID-19.

Muri urwo rwego, barasanga zimwe mu ngamba   z’igihe kigufi n’iz’igihe kirekire zikurikira zigomba gukurikizwa :

Mu ngamba z’igihe kigufi, Leta y’u Rwanda igomba

  1. Gufata ibyemezo byihutirwa byo kugira ngo   ibintu bisubire mu buryo. Aha, abatavugarumwe na leta y’u Rwanda  baba mu Rwanda barasanga ari ngombwa ko  Banki Nkuru y’u Rwanda ishyira amafaranga ku buryo butaziguye  ni ukuvuga bidaciye mu mabanki,  mu bigo byose bikora iby’ubucuruzi cyane cyane inganda zikora ibintu nkenerwa bya buri munsi nk’ ibiribwa, ibinyobwa, imiti, imyenda ariko n’ibigo bitanga serivisi nk’izo gutwara abantu n’ibintu, iz’ubuzima n’ibindi. Nubwo bishoboka ko Banki Nkuru y’igihugu yaba itemerewe gukora muri ubu buryo, Inteko Ishingamategeko yavugurura itegeko rigenga Banki Nkuru y’Igihugu kugirango ihabwe ubwo bubasha kuko iyi n’iyo nzira yonyine yatuma ibintu bisubira  mu buryo  ku buryo bwihuse cyane cyane ko ibi bigo byabona amikoro yo gusubukura ibikorwa byabyo ,abakozi bagahembwa maze isoko ry’ibintu na serivisi  ndetse n’iry’amafaranga rikagarura ubuyanja ;
  2. Gufasha  by’umwihariko ibigo bitwara abagenzi ibiha amafaranga bizahomba mu gihe bizatangira gutwa abantu kuko bitegetswe kubahiriza ingamba zo gutwara abantu bake mu rwego rwo kubahiriza intera ya metero hagati y’abagenzi ;
  3. Imisoro yose igira ingaruka ku giciro cyane cyane imisoro iziguye ituma ibintu bihenda nk’umusoro  ku nyongeragaciro (TVA) n’amahoro ya Gasutamo yaba igabanyijwe, kubiribwa n’ibindi bintu nkenerwa m’ubuzima bwa buri munsi ;
  4. Mu rwego rwo kuzahura amafaranga yinjira mu Ngengo y’Imari ya Leta ku buryo bwihuse, guhagarika gusonera imisoro abashorimari cyane cyane abanyamahanga mu gihe cy’amezi atandatu (6) keretse abaje gushora imari mu buhinzi no mu bworozi no mu nganda zitunganya ibikomoka ku ubuhinzi n’ubworozi, n’abashorimari mu bijyanye n’ubuvuzi n’uburezi;

Ku birebana n’ingamba z’igihe kirekire, Leta y ‘u Rwanda igomba:

  1. Gukura imigabane yayo mu bigo byose bihomba maze ikabyegurira abashoramari bigenga. Aha haratungwa agatoki Rwanda Air n’amwe mu mahoteli nka SERENA n’ayandi;
  2. Kuvana Ishyaka FPR INKOTANYI mu bucuruzi kuko bibangamiye politiki ishingiye kwipiganwa mu ubucuruzi aho Ibigo by’ubucuruzi bw’ishyaka FPR INKOTANYI byikubira amasoko yose yo mu gihugu kubera igitinyiro rifitiwe nk’Ishyaka riyoboye, kandi bizwi ko riyoboresheje igitugu;
  3. Guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari riteza imbere ku buryo bw’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi,inganda zitunganya  ibiva mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi n’uburezi bufite ireme;
  4. Kugira icyerekezo cy’ubukungu busaranganyijwe mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu aho kwibanda ku gice kimwe gusa kuko iyo icyo gice kigize ikibazo, ubukungu bw’igihugu burahirima. Aha, biragaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bwamaze kuzamba kuko Leta yashoye imari yose mu gice kimwe cy’ubukungu aricyo ubukerarugendo, amahoteli, ibibuga by’imikino, indege n’ibindi.

Kubera iyo mpavu, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barasaba ibihugu by’amahanga n’ibigo mpuzamahanga birimo Banki y’Isi,Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kudakomeza guha Leta y’u Rwanda imfashanyo igihe cyose itubahirije ibikurikira :

  1. Leta y’u Rwanda igomba kwishakamo bwa mbere ibisubizo bityo Icyorezo cya COVID-19 ntikigomba kuba impamvu yo gusabiriza kugira ngo hirindwe icy’iswe « ubucuruzi bwa COVID-19;
  2. Gucunga neza imfashanyo yatanzwe yirinda kuyikoresha mu zindi gahunda zidafite aho zihuriye no kuzamura ubukungu cyangwa kugoboka Abanyarwanda;
  3. Kwemera gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa  barimo  Imiryango Itegamiye ku Nyungu za Politiki, abatavugarumwe nayo, itangazamakuru mu gukurikira  no gushyira mu bikorwa gahunda zose zo kuzahura ubukungu  no kurwanya COVID-19.

Bikorewe i Kigali, kuwa 01 Gicurasi  2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezida wa  DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa  PS Imberakuri  (Sé)