Ubuze inda yica umugi: capitaine Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25!

Capitaine Pascal Simbikangwa yakatiwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014 igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma y’aho urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rumuhamirije ngo uruhare yagize muri jenoside yo mu 1994.

Capitaine Simbikangwa w’imyaka 54 y’amavuko, ugendera mu igare kubera impanuka y’imodoka yakoze mu 1986 yahamijwe icyaha ashinjwa kugira uruhare no kuba icyitso mu byaha byibasiye inyoko muntu mu rubanza rwamaze ibyumweru 6, abakatiye Capitaine Simbikangwa bakaba biherereye amasaha agera kuri 12 ngo bafate icyo cyemezo.

Ababuranira Capitaine Simbikangwa bavuze ko bateganya kujurira kuko ngo uru rubanza n’ibyemezo byafashwe bishingiye kuri politiki. Hari benshi muri uru rubanza babona ko Leta y’u Bufaransa irasa nk’ishaka gutangaho Capitaine Simbikangwa igitambo ngo kugirango yigaragaze neza mu gihe mu minsi ya vuba hazizihizwa imyaka 20 jenoside ibaye kandi ishobore kongera kugirana umubano mwiza na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda.

Fabrice Epstein,umwe mu baburanira Capitaine Simbikangwa yatangaje ko bakibaza niba bazajurira, ku ruhande rw’uregwa  ngo icyo cyemezo ntabwo cyamutangaje.

Abunganira Capitaine Simbikangwa bavuze kandi ko iyo ibyo uwo baburanira aregwa biba bimuhama koko aba yakatiwe burundu

Umufaransa Alain Gauthier akaba yarashakanye n’umunyarwandakazi Dafroza Mukarumongi, wagaragaje cyane gusizanira gufungisha abahutu bose bahungiye Leta ya FPR mu Bufaransa, akaba ari nawe uru rubanza rwaturutseho, yatangaje ko igihano cyahawe Capitaine Simbikangwa ari gito ariko ngo icya ngombwa ngo n’uko yakatiwe. Ngo iki ni igikorwa gikomeye kibaye bwa mbere mu Bufaransa, ngo byerekana ko ngo abakekwaho jenoside nta na hamwe bashobora kuzaba mu mahoro.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko n’ubwo Capitaine Simbikangwa atari umutagatifu yakatiwe nta bimenyetso bifatika bimuhama ndetse n’abamushinja bakaba baragaragaje kwivuguruza no kuvuguruzanya ahubwo hakaba harashingiwe ku mpamvu zijyanye na politiki no gushaka gutanga urugero ku rubanza rwa mbere rujyanye na jenoside mu Bufaransa.

Hari benshi babona iki kibazo Capitaine Simbikangwa ahuye na cyo ari nk’icyo Bwana Jean Paul Akayesu wahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Taba muri Gitarama yahuye nacyo ubwo yakatirwaga gufungwa burundu n’urukiko rwa Arusha bikaba byarabaye nk’urubanza rwo gutangiriraho no gutanga urugero rw’uko amahanga afite ubushake bwo guhana jenoside. N’ubwo abenshi mu bashinje Bwana Akayesu nyuma baje kwivuguruza ndetse bamwe bahungira mu mahanga basobanura uburyo bahatiwe ndetse bakigishwa gushinja ibinyoma ntacyo byahinduye ku mikirize y’urubanza.

Ubwanditsi

The Rwandan