Ubuzima bwa Perezida Kagame bwaba bugerwa amajanja?

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru yageze kuri The Rwandan mu bihe bitandukanye muri iyi minsi mike ishize aravuga ko ubuzima bwa Perezida Kagame bugerwa amajanja, ndetse hari n’abakabya bemeza ko iminsi asigaje kw’isi igerwa ku mashyi.

Nk’uko bamwe mu bantu bari mu nzego z’umutekano ndetse n’abari mu barinda Perezida Kagame bagiye babitangariza inshuti zabo magara ndetsen’abo mu miryango yabo, ngo ibikorwa byo gushaka kwivugana Perezida  Kagame biburizwamo ku munota wa nyuma bikomeje kwiyongera ndetse bamwe mu barinda Kagame hafi basa nk’abarangije gusezera ku miryango yabo aho bavuga ko umunsi umwe ibyo bikorwa biburiramo bishobora kuzagera ku ntego dore ko bivugira ko bigaragara ko iyo mipango yose iva muri bamwe muri  bo!

Hari ingero nyinshi zamenyekanye ndetse n’izitaramenyekanye dushobora kuvugaho hano zigaragaza ko ari Kagame ndetse n’abamurinda ubwoba ari bwose.

-Twavuga nko mu minsi ishize ubwo yagombaga kujya  kwiyamamaza mu majyaruguru y’igihugu muri za Rubavu, Nyabihu na Musanze bigasubikwa ku munota wa nyuma kubera impamvu zitasobanutse neza bamwe bavuga ko  ari abapfumu babujije Kagame kwitabira icyo gikorwa, ariko tutirengagije  iby’abapfumu hari amakuru avuga ko hari impungenge z’umutekano zari zihari ku buryo hari benshi mu barinda Kagame bahinduwe ikitaraganya nta bisobanuro ndetse Perezida Kagame agakoresha amayeri yo guhinduranya amamodoka agendamo, kugenda mu modoka z’abamurinda, ndetse no gukoresha imodoka 2 zisa.

N’ubwo bwose hagaragariye bose ko umutekano wa Kagame wakajijwe byinshi byerekana igihuga n’ubwoba mu barinda Kagame. Urugero ni n’igihe umuriro w’amashyanyarazi waburaga mu gitaramo cyaberaga muri Serena maze umuriro wagaruka abantu bose bari aho bakisanga hafi ya bose batunzweho imbunda!

Igiteye impungenge kurushako n’amakuru twabonye avuga ku mpamvu yatumye umuhango wo kurangiza amasomo ku bapolisi bo mu rwego rwa ofisiye usubikwa, bivugwa ko habaye isaka rya mbere ntibigire icyo bitanga nyuma ngo hakorwa irindi saka ritunguranye habura amasaha make ngo Perezida Kagame ahagere, hashoboye gutahurwa imbunda 2 za masotera (pistolet) zirimo amasasu ndetse n’imibare iziranga yarasibwe mu byumba by’abapolisi!

Birumvikana ko umuhango wahise usubikwa ariko mu kwanura intebe zari gukoreshwa muri uwo muhango habonetse igisasu cyari giteze munsi y’intebe Perezida Kagame yari kwicaraho!

Amakuru ajyanye n’ibi bikorwa akunze kugirwa ibanga rikomeye ndetse n’abashinzwe umutekano barimo n’abarinda Kagame bakunze gufungwa bucece ndetse n’abandi bakarigiswa bakicwa bamwe imiryango yabo ikabimenya abandi ntibabimenye cyangwa bikitirirwa uburwayi butunguranye.

 

4 COMMENTS

  1. Ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza. Buliya yumva ari we wenyine ufite umubiri,bariya bose yirirwa akindagura ko batavutse nk’uko yavutse. Nyamara ngo iba myinshi ariko uwa kaziri urahari kandi ntazawurenga. Inama namugira abe asaba Imana yo yarasiye mu Mutara imbabazi.

  2. Ariko ibyo byose mubivuga mwihimbira, niba mushaka ko yapfa ntabwo arimwe Mana rwose kandi na muntu numwe kuri iy’isi utazapfa rero mwitonde cyane…!!!

Comments are closed.