Ubwoba buragatsindwa

Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w’inzirakarengane.

Nyuma yo kwitegereza igituma ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bukomeza kunangira no gushyira ku ngoyi abanyarwanda budasize n’abahoze muri ubwo butegetsi, bijyanye no kwikanga baringa tutibagiwe no gutera ubwoba abanyarwanda bandi badafite icyo bishinja ngo aho bukera bararimbuka, umuntu ashishoje asanga kudashaka demokarasi, kudashaka guha abaturage uburenganzira bwabo akenshi biba bishingiye ku bwoba.

Iyo mvuze ubwoba mba mvuze ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi kwa FPR n’ingaruka zajyana nabyo mu gihe yaba ibutakaje nabi ibanje kuruhanya no kumena amaraso.

Sindibujye kure ndafata ingero zisanzwe z’ibyago abahoze mu butegetsi bwa kera n’abandi bitirirwaga ko bafite ubutegetsi n’iyo babaga baraburaraga kuri ubwo butegetsi (abahutu) bahuye nabyo. Ibyo byago rero nibyo abari mu buyobozi ubu batinya guhura nabyo baramutse barekuye ubutegetsi.

-Hari abibona bahunze bari mu nkambi imeze nka Nyacyonga cyangwa za zindi z’i Goma cyangwa i Bukavu, iyo bibutse ko hari abagiye ibirometero birenze 2000 n’amaguru bwo birabazahaza

-Hari abibona amazu yabo yabohojwe ndetse n’imitungo yabo irimo kuribwa n’abandi bagira icyo bavuga bakabizira

-Hari abibona barimo gukurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga no kw’isi hose amahanga yose yarabagize ruvumwa

-Hari abibona bari imbere y’inkiko zisanzwe cyangwa izindi zimeze nka Gacaca barimo kuregwa ibyo bakoze n’ibyo batakoze

-Hari abibona bagenda bububa icyo bavuze cyose kitwa ko bashaka amacakubiri

-Hari abibona bagenda babebera bakangwa n’abana b’ibitambambuga bikaba ngombwa ko baha ruswa ubiyenjeho wese ngo barebe ko baramuka.

-Hari abibaza aho bazahungira dore ko ibihugu byose byo mu karere abaturage babyo batinya abanyarwanda ariko batabakunda na gato

-Hari abibaza aho bazajya baca mu gihe abo birirwaga bacunaguza bazaba bafite uruvugiro
N’ibindi byinshi ntarondoye

Hari abantu benshi iyo batekereje ibintu bakoze bahemukira abanyarwanda bagenzi babo, bumva bapfa aho kugira ngo babone ubutegetsi buhindutse. Kuko hari benshi bakiriye cyangwa babeshejweho no kurenganya abandi kuburyo batibaza uburyo bashobora kubaho igihe abo barenganya cyangwa basa nk’aho bahagaze ku gakanu babigaranzura.

Nimumbwire abakada, abamaneko n’abandi bantu batabarika babeshejweho n’uko FPR iri ku butegetsi bishobora kugora kubona amaramuko igihe baba bari mu buzima busanzwe kandi noneho na rubanda birirwaga bacunaguza rwababonye amatwi.

Nimumbwire nka Gumisiriza arimo kugenda atembera nta ba Escorts azi neza ko mu bantu bahura mu nzira harimo abakristu ba Kiliziya Gaturika bazi ibyo yakoze i Gakurazo. Ibaze nawe Ibingira arimo kugenda mu mujyi wenyine afite impungungenge zo guhura n’abarokotse i Kibeho n’imiryango yabo. Tutibagiwe ba Nziza na ba Munyuza bazi neza ko bari mu gihugu kimwe na Kayumba kandi bazi ibyo bamukoreye n’abandi ntarondoye.

Nimwibaze baba GP ba Kagame babaye abasirikare basanzwe cyangwa babaye abasivire batakiri kw’ibere uko baba bameze.

Nimutekereze nka Jean de Dieu Mucyo barimo kumubaza abo yatsinze i Save arimo kwisobanura kandi ariwe wamenyereye guca imanza. Ndebera nka Martin Ngoga barimo kumushinja ibyaha uko yaba ameze.

Mwibaze namwe Jeannette Kagame barimo kumugaraguza gati nk’uko byagendekeye Madame Agatha Habyalimana.

Nimwibaze abantu bose bari mu butegetsi ubu n’imiryango yabo nta gihugu cyo kw’isi cyibakira babita abicanyi. Aho bagiye hose babahinda ngo basubire iwabo bajye kubazwa ibyo bakoze n’iyo baba barengana.

Nimwibaze namwe aba bantu bose mubona b’ibihangange barimo gucibwa imanza n’abantu bamwe na bamwe batazi gusoma, igihano cyose batanze gihera ku myaka 19 n’uwakodeshaga avuga ko bamusenyeye etaje.

Hari n’abibona barasirwa ku giti nka Karamira, gufungwa burundu y’umwihariko nabyo ntimwibwire ko bidatera ubwoba benshi.

Uwavuga impungenge n’ubwoba abantu bafite ntabwo yabirondora ngo azabirangize niyo mpamvu bamwe bahitamo guhebera urwaje bati n’ubundi aho twakoze twarahakoze reka tumarireyo akaboko. Naho abandi b’inzirakarengane badafite icyo bishinja bo batinya akarengane bashobora kugirirwa kuko n’ubundi sibwo bwa mbere baba babonye abantu b’inzirakarengane barengana babibona buri munsi.

Bamwe ngo habaye amahinduka na demokarasi ngo habaho Genocide abandi bati abashaka amahinduka baba baje gusenya ibyubatswe.

Abandi bati ntabwo dushaka amahinduka ngo ibyo turimo ni byiza twateye imbere, umuntu akibaza imishahara n’ibindi bijyanye nayo by’umurengera baha abayobozi icyo babibahera niba nyine badakora ngo igihugu gitere imbere.

Ngo Kagame yateje igihugu imbere abanyarwanda bose baramukunda, nyamara yajya mu matora akabanza agafunga abo abona bashobora kumutsinda, kandi ntibinamubuze kwiba amajwi.

Ubundi se ninde utakora nk’ibyo bavuga ko Kagame yakoze afite imfashanyo z’amahanga zitabarika, amabuye asahurwa muri Congo, yikorera mu isanduku ya Leta uko ashaka, arinzwe n’abasirikare b’indobanure batabarika, afite ibihugu by’ibihangange bimukingiye ikibaba n’ibindi?

Ibyo Kagame akora ni nk’aho umugabo yahaha mu rugo akajya ahoza abana n’umugore ku nkeke ngo n’uko yahashye kandi ari inshingano ze nk’umugabo mu rugo.

Ubundi se ibyo bikorwa biba bivuye mu mufuka wa Kagame cyangwa ni mu misoro y’umurengera yakwa abaturage n’imfashanyo z’amahanga akabitegekesha abantu ngo yakoze ibitangaza kandi ibyo aba yarigishije aribyo byinshi?

Umwanzuro

Banyarwanda bavandimwe aho kugira ngo muzicwe n’ubwoba bibatere kwikora mu nda no guhora mwikanga baringa, mwayoboka amahoro mukanywa umuti nk’uwo abazungu bo muri Afrika y’Epfo banyoye n’ubwo usharira bwose.

Nimubigenza mutyo ibyo mutinya byose ntabwo bizababaho kandi iyo mitungo yose mwabonye mu buriganya muzayigumana kuko abanyarwanda barambiwe intambara n’akarengane ku buryo nabo bazemera kunywa umuti usharira wo kubababarira ibibi mwabakoreye ariko kugirango bizashoboke mushatse mwahera ubu.

Emmanuel Kamanzi
Kigali