Ubwoba bwa FDLR buri gutuma abayobozi ba FPR na Polisi bitana ba mwana!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu karere ka Musanze ahahoze hitwa Ruhengeri aravuga ko ubu inzego z’iperereza z’u Rwanda zahutse mu baturage zitaretse n’abasanzwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze abo bose ngo barazira gukorana n’umutwe wa FDLR.

Igiteye inkeke muri iyi mikorere n’uburyo bamwe mu bayobozi ba gisiviri barimo batanga amakuru avuguruzanya umuntu akibaza ikihishe inyuma y’iri vuguruzanya bikamuyobera.

Amakuru atugeraho yemeza ko abayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo babiri byavugwaga ko baburiwe irengero, bari mu maboko ya polisi aho ngo bakurikiranweho gukorana n’umutwe wa FDLR nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kabitangaza ndetse na Ministre w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana akaba yarabikomojemo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuseke.

Muri abo bayobozi ngo harimo umukozi w’Akarere ukuriye Ibiro by’ubutaka, Muganijimana Faustin, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Muko na Gashaki bari baburiwe irengero, Ndahiro Amiel na Nduwayezu Jean Marie, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gashaki, Kanaburenge Francois, n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tubiri two mu murenge wa Gashaki.

Abo baje biyongera kuri Nsengimana Alfred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ufunzwe, nawe akaba akekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR.

Ifatwa ry’aba bayobozi ngo ryatangajwe mu nama y’umutekano idasanzwe y’Akarere ka Musanze yabaye kuri uyu wa 17 Mata 2014, iyobowe n’Umuyobozi wako Mpembyemungu Winifirida, ari kumwe n’abayobozi mu nzego za gisirikare n’iza Polisi.

Iyo nama ngo yari yitabiriwe n’abantu barenga ijana barimo abayozi mu nzego zose mu karere ka Musanze hamwe n’abikorera batandukanye bakorera muri ako karere. Muri iyi nama ngo abari bayitabiriye bafashe umwanzuro wo kwisuzuma hagati yabo, cyane ko bigaragara ko muri bo havamo abategura guhungabanya umutekano. Basabwe by’umwihariko kudahishira bagenzi babo bakeka ko bashobora kuba bakorana n’umutwe wa FDLR.

Igiteye impungenge n’uko polisi n’abayobozi batavuga rumwe kuko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, unakuriye Ubugenzacyaha muri iyo Ntara, Supt Hitayezu Emmanuel,  abajijwe n’abanyamakuru yagize ati “Aba bantu ntabo dufite reka ndaza kubaza Umuyobozi w’Akarere aho aya makuru yaba yarayavanye.”!!

Ibi bikaba atari ubwa mbere bibaye kuko bimaze kuba nk’umuco ko polisi ita abantu muri yombi igakomeza guhakana ko itabafite ariko nyuma ukumva ngo abo bantu polisi igaragaje ko yari ibafunze. Uretse ko ibi binyuranyije n’amategeko kuko amategeko atemerera polisi gufunga ukurikiranyweho icyaha amasaha arenga 72 (bihwanye n’iminsi 3).

Abazi imikorere y’inzego z’iperereza zo mu Rwanda bahamya ko akenshi aba bantu baba bagikorerwa iyicwa rubozo bataremera kuvuga ibyo Leta ishaka ko bavuga cyangwa n’ababyemeye baranegekaye bataratora agatege ngo babe baberekana ku mugaragaro!

Iyi mikorere ya Leta na polisi imaze gushyira abaturage mu gihirahiro natanga urugero rw’umwe mu batanze igitekerezo ku rubuga igihe.com yagize ati: “None se mu Rwanda haba hari Police secrète ikora ibyo Polisi isanzwe iba itazi? Harahagazwe. Ese niba bigaragara ko hari abantu benshi bakorana na FDLR, ntibyaba bisobanura ko uko tuyibwirwa atariko imeze? Ese abanyarwanda bazarinde bashira ngo ubutegetsi ntibwashyikirana nayo? Mbona bishobora kuzaba bibi cyane mu minsi iri imbere!”

Umuntu yasoza yibaza niba kugeza ubu Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye batarabona ko abayirwanya bafite ingufu mu baturage no mu nzego z’ubuyobozi ngo bayoboke inzira y’ibiganiro.

Niba koko aba bantu batabeshyerwa umuntu ajanishije yasanga abatarafatwa bakorera FDLR cyangwa bayishyigikiye mu bayobozi no mu baturage bangana iki? Benshi mu banyarwanda ntibashidikanya kuvuga ko ibi bikorwa by’urukozasoni bya Leta bigiye gutuma abaturage bayihagurukira kuko bimaze gufata indi ntera.

Marc Matabaro

The Rwandan