Ubwoba bw’ibitero bya FDLR mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko ubu imitwe y’abamaïmaï ifashwa na Leta y’u Rwanda irimo kwisuganya ngo yibasire impunzi z’abanyarwanda n’abahutu b’abanyecongo.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga uku gukoresha abamaïmaï byaba ari uburyo bwo kotsa igitutu ingabo za FOCA, umutwe w’ingabo za FDLR kugira ngo bazibuze kuva mu birindiro byazo aho zishobora kurwana ku mpunzi.

Uko kubuza ingabo za FDLR kuva mu birindiro zirimo muri Congo ubu ni uburyo bwo kwirinda ko hagira ibitero zigaba mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, mu gihe no mu majyepfo ibintu bigishyushye.

Ubu bwoba ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ntibusiba kugaragazwa n’abayobozi b’u Rwanda barimo n’abayobozi b’ingabo.

Uwigaragaje kenshi muri iyi minsi ni Colonel Pascal Muhizi umaze kumvika inshuro 2 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa yihanangiriza abaturage avuga ko nihagira abafasha FDLR hazabaho “gukubura”

imwe mashusho yerekana ingabo za FDLR mu 2015 hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

2 COMMENTS

  1. Mwagiye mureka gusebya Leta no kuyobya uburari. Uzi ko ari mwe mubuza impunzi gutaha. Iyaba byashobokaga ngo zicyurwe ku ngufu. Ubu iyo tuguma muri ayo mashyamba aba mba nurira indege nkajya muri mission nk iyo mdimo ubu.

Comments are closed.