Ubwoba bwo gutakaza ubucikacumu bwahagurukije abatari bake.

Gatete Nyilimigabo Ruhumuliza yemeza ko umututsi wari wifashije mbere ya 1994 ari umufatanyabikorwa muri Genocide

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’ibaruwa Diane Shima Rwigara yandikiye Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 avuga ko abacitse ku icumu rya Genocide bakomeje kwicwa kandi Leta y’u Rwanda ntigire icyo ikora, amagambo akomeje kuba menshi mu bantu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abashyigikiye Leta y’u Rwanda bahisemo umuvuno wo gushaka kwambura Diane Rwigara kuba umucikacumu bityo ngo bikamwima uburenganzira ubwo ari bwo bwose bwo kuvugira abacitse kw’icumu.

Uwitwa Gatete Nyilimigabo Ruhumuliza yihanukiriye yemeza ko Nyakwigendera Assinapol Rwigara yari umufatanyabikorwa wa Perezida Habyalimana ko rwose nta ngorane n’ibibazo yigeze ahura nabyo ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana ahubwo yari mu munyenga mu gihe abandi batutsi batotezwaga.

Hari uwagize ati: “Nubona imbwa mu giti ntukibaze icyo ikoramo ahubwo ujye wibaza uwariyimanitsemo” Uyu musore utarabaga mu Rwanda (bigaragazwa n’ubumenyi buke afite ku Rwanda rwa mbere ya 1994) ntabwo yari gutinyuka gucamo ibice abacitse ku icumu abyitekerereje nta mususu nta n’umukingiye ikibaba.

Uyu musore bigaragara ko yonkejwe n’ibere rya Propaganda ya FPR yemeza adategwa ndetse adashidikanya ko abatutsi bari bifashije mbere ya 1994 mu Rwanda bakoranaga n’ubutegetsi kuko ngo iyo badakorana nabwo batari kugira icyo bageraho. Ibi byerekana kwitiranya ibintu bidafite aho bihuriye bitewe n’uko uwo musore abona nta n’uwahinga urusenda ngo rwere mu Rwanda yarijunditswe na FPR akibwira ko no ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ari ko byari bimeze.

Ibyavuzwe n’uyu musore byateye ikimeze n’ubwoba n’igihunga mu bacitse kw’icumu cyane cyane abari bifashije mbere ya 1994 bigaragara ko batinya nabo gushyirwa mu gatebo kamwe n’umuryango wa Assinapol Rwigara ngo bitwe abafatanyabikorwa b’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana muri Genocide.

Ubu bwoba rusange bwaciye mu bacikacumu n’abandi bahutu nka ba Olivier Nduhungirehe bwatumye barwana inkundura yo gushaka kwerekana ko bari barakandamijwe n’ubuyobozi bwa Perezida Habyalimana kandi bizwi ko bamwe bari babayeho neza kurusha benshi mu banyarwanda bitewe n’ubwo butegetsi.

Uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga Gatete Nyilimigabo baramuhonda ntanoga n’ubwo ibyo bamubwira bimwe ari ukuri kuvanze birumvikana no gukabya kuri bamwe ngo bishyire heza. Byumvikane ko uyu Gatete Nyilimigabo adashishikajwe n’UKURI kuko arakuzi ahubwo arashaka ko abacikacumu bamuha igihanga cy’umuryango wa Rwigara kw’isahani! (Kwitandukanya n’uwo muryango bakajya mu murongo wa Leta n’ubwo bakwikoza isoni).

Uko bigaragara ariko Gatete Nyilimigabo n’abamutumye barasa nk’abakamye ikimasa kuko benshi mu bacitse kw’icumu babonye ingaruka zikomeye zishobora kubaho mu gihe batererana umuryango wa Assinapol Rwigara, barabona ko byaba nka ya mbeba irya umuhini yototera isuka. Niba Rwigara atangiye kwamburwa ubucikacumu ubutaha hazakurikiraho ba nde?

Mu gusoza inyandiko yanjye nagira nti mu kwandika iriya baruwa Diane Rwigara yakubise ubutegetsi Bwana Perezida Kagame ahababaza.

Aho kubaza Gatete byaba byiza habajijwe abamutuma kuko ntibigoye kubamenya
Gatete na Louise Mushikiwabo

Ku mafoto aragaragara nk’uvuga rikijyana mu butegetsi bwa FPR uhereye ku nshuti abana na zo: Antoine Mugesera, Tito Rutaremara, Tom Ndahiro, Sam Rugege, Albert Rudatsimburwa, Richard Sezibera, Claver Gatete, Philibert Nsengimana, Julienne Uwacu, Dan Munyuza, abavandimwe ba Jeanette Nyiramongi …