Ubwoba, isoni, n’ikimwaro bitumye Perezida Kagame atajya kwisobanura i Kampala ku bwicanyi araye akoreye impunzi z’abanyecongo.

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’u Burasirazuba, batangiye kugera i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda ahagomba kubera umwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, we byamaze kwemezwa ko atazitabira iyo nama.

Kuba Perezida Paul Kagame atazitabira inama y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba i Kampala byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, Yongeyeho ko ku ruhande rw’u Rwanda, uzitabira iyo nama ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni.

Perezida wa Tanzania John Magufuli yageze i Kampala kuri uyu wa Gatatu ndetse akomeje kugirana ibiganiro bitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe aragera i Kampala kuri uyu gatanu, nk’uko byamaze kwemezwa n’ibiro bya Perezidansi ya Kenya.

Iyi nkuru ariko ntiyaje itunguranye kuko n’ubundi umubano w’u Rwanda n’u Bugande usanzwe wifashe nabi cyane kubera ukwivanga kwa Paul kagame muri politiki ya Uganda, byahubiye ku mimari aho yaraye ateye urumambo mu bikorwa bigayitse arasa impunzi zitari n’abanyarwanda ku mugaragaro, zitigeze zihangana na police cyangwa se igisilikare cy’u Rwanda.

Ahagana i saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Police yiroshye mu mpunzi zari zikambitse kuri UNHCR zatangiye kuraswa amasasu ndetse n’ibyotsi, ikomeretsa ndetse yica bamwe, imbaraga z’umurengera zagaragaye ubwo abafatagwa baburiwe irengero kugeza ubu.

Muri iki gitondo Police y’u Rwanda imaze kwiyemera ko yishe inzirakarengane zigera kuri esheshatu n’abandi 20 bakaba bakomeretse bikabije ndetse ngo 15 bagatabwa muri yombi, ibi ariko bihabanye n’ukuri kuko abanyamakuru baharaye baremeza ko ubwabo biboneye imirambo myinshi irenze ivugwa na Polisi, impunzi nazo ziremeza ko hari n’abandi bajugunywe muri LAC KIVU.

Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iki gikorwa kigayitse cyaguyemo inzirakarengane. Kugeza ubu amakuru yizewe agera ku munyamakuru wacu uri muri ako karere ni uko abarenga 50 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’igisilikari cy’u Rwanda na polisi.

Abavugwa kuyobora ibikorwa byo kurasa izi mpunzi ku ruhande rw’abasirikare ni Maj Gen Alexis Kagame naho ku ruhande rwa Polisi ni Commissioner of Police Rogers Rutikanga.

Hari amakuru agera kuri The Rwandan avuga ku nkomere zvashoboye kugezwa kwa muganga izahuhuwe izindi zigashimutwa kugira ngo batazabara uko byagenze. Ibyo ngo birakorwa ku bufatanye n’ibitaro bya Kibuye biri kwakira izi nkomere.

Tubibutse ko izi mpunzi zarashwe nyuma y’igihe kirekire zisaba HCR kongera ingano y’amafaranga zahabwaga buri kwezi aho buri muntu agenerwa amafaranga y’u Rwanda 90 ku munsi.

Izi mpunzi kandi zivuga ko leta y’u Rwanda ifatanije na HCR bicaga dossiers z’impunzi zemewe kwakirwa n’ibindi bihugu ahubwo imyanya yabo igashyirwamo abanyarwanda boherezwa mu bikorwa by’iperereza hanze.

Iri rasa ry’impunzi ryabaye Perezida Kagame yakira Perezida wa Zambia, Edgar Lungu kandi mu byo Perezida Kagame yifuza kuri Zambia n’uko yakwirukana impunzi z’abanyarwanda. Ese Perezida Edgar Lungu azarenga ku byabaye yibereye mu gihugu yirukane abanyarwanda baba muri Zambia?

Ingaruka zishoboka

-Kuba ibi bibaye Perezida Kagame ategeka umuryango w’Afrika yunze ubumwe ni igisebo gikomeye gihabanye n’isura Kagame ashaka gutanga mu mahanga. Ibi bikaba byaha icyuho ibihugu bimwe bitamushyigikiye muri uwo muryango bityo bimwe mu byo azashaka kugeraho muri uwo muryango bikaba bizamugora.

-Kurasa ku mpunzi z’abanyekongo b’abatutsi yakunze gukoresha mu nzego z’umutekano nka Polisi n’igisirikare kugeza no mu bamurinda ba hafi, ni igikorwa kirimo ubucucu no kutareba kure kuko aba batutsi b’abanyekongo si abahutu b’abanyarwanda cyangwa abatutsi bandi b’abanyarwanda yagize agatobero, ni abantu bakunze gushyira hamwe kandi baha agaciro bene wabo kandi batari ba nyamwigendaho. Iki gikorwa gishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa bamwe mu bari mu gatsiko ka Kagame na Kagame ubwe nadashaka gukemura iki kibazo mu maguru mashya agerageza kongera kwigarurira imitima yabo.

-Mu byavuzwe muri iyi minsi byo kuzana impunzi zivuye muri Libya byo ndabona ari ukubyibagirwa kuko ntibaza ukuntu impunzi cyangwa abazohereza bazatinyuka kohereza izi mpunzi ahantu barasa impunzi ku manywa y’ihangu.

-Abimukira bo muri Israël n’ubwo ikibazo cyabo kirimo ubwiru bukomeye ariko bizagorana kwemeza abo bimukira ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko abo bimukira bazabona umutekano mu Rwanda. Aba bimukira baturuka muri Sudan na Eritrea bazwi cyane nk’abantu badakunze kwihanganira akarengane ku buryo niba nta yindi gahunda y’ibanda Leta y’u Rwanda ibafitiye byaba ari ukwigerezaho kubikururira ngo bature mu Rwanda.