Ubwongereza buhangayikishijwe n’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda!

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo yashize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017, William Gelling, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko ahangayikishijwe n’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ndetse n’inkeke mu by’ubutabera ihozwa kuri bamwe muri bo. Nta gushidikanya ko aha yavugaga abayoboke ba FDU-Inkingi batawe muri yombi no kugaraguzwa abati bikorerwa umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Muri iryo tangazo kandi Bwana William Gelling yakomeje avuga ku matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda yabaye mu kwezi kwa Kanama 2017, aho avuga ko we ubwe n’izindi ndorerezi biboneye inenge mu matora cyane cyane ku bijyanye no kubarura amajwi!

Ikindi Bwana William Gelling yavuzeho muri iri tangazo yasohoye ku itariki ya 15 Nzeli 2017 ku munsi mpuzamahanga wahariwe Demikarasi, ni uburyo igikorwa cyo kwemerera abagombaga guhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kitakozwe mu mucyo bityo bikabuza abakandida bari bafite ingufu kwitabira amatora. Aha bigaragare ko n’ubwo atavuze amazina yakomozaga kuri Diane Shima Rwigara na Gilbert Mwenedata.

Bwana Gelling avuga ko yizeye ko ibitaragenze neza mu matora ya Perezida wa Repubulika bizakosorwa mu matora y’abagize inteko ishingamategeko ateganijwe mu 2018.

Nabibutsa ko igihugu cy’u Bwongereza kiri mu bihugu biha u Rwanda imfashanyo itubutse buri mwaka ku buryo muri uyu mwaka wa 2017 wonyine uBwongereza bwahaye u Rwanda agana na Miliyoni 64 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (£64million), ibi ariko bikomeje guterwa utwatsi kuko nta munsi w’ubusa ibinyamakuru byo mu Bwongereza bitamagana uburyo amafaranga ava mu misoro y’abaturage b’uBwongereza akoreshwa mu gutuma umunyagitungu Paul Kagame akomeza kubaho nka mirenge ku Ntenyo, gukandamiza abatavuga rumwe nawe ndetse akanakoreshwa mu kohereza imitwe y’abicanyi mu mahanga kugeza mu Bwongereza aho abo bicanyi bashaka kwica bamwe mu batanga imisoro ivamo imfashanyo zihabwa Leta y’u Rwanda!

2 COMMENTS

  1. Nitwoye guhagarara ngo umuryango wa Assinapol ugiye kuzima ahubwo hahaguruke.indi miryango ngo ubayobozi bwa fdu burazimye ahubwo hashyirweho ubundi n andi mashyaka ashyireho ubuyobozi ngo abagp abasirikare abapolisi n abamaneko bariruka inyuma y abanyarwanda bazunguza ngo babeho ahubwo abazunguzaji n ababagurira babe benshi.Niko révolution izavuka.

Comments are closed.