Ubwongereza bwiyerurukije buvuga ko budashaka ihindurwa ry'itegeko nshinga mu Rwanda!

Ministre w’ubwongereza ushinzwe iby’iterambere mpuzamahanga na Afrika, Grant Shapps mu gusoza uruzinduko rwe rw’iminsi 2 mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nzeli 2015 ko Leta y’ubwongereza idashyigikiye ko habaho ivugururwa ry’itegeko nshinga rigamije gutuma Perezida Kagame ashobora gufata manda ya gatatu.

Ibi bije mu gihe bitari biteye kabiri hashyizweho Komisiyo ishinzwe kwiga uburyo Itegeko nshinga ryavugururwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Bwana Grant Shapps yabajijwe ku bijyanye n’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake, maze asubiza ko mu gihugu cy’ubwongereza inzego z’ubutabera zigenga.

Ku bijyanye nihagarikwa rya BBC mu Rwanda, Bwana Grant Shapps yatangaje ko aho Leta y’u Bwongereza ihagaze hasobanutse, ibihugu byose byo kw’isi ngo byagombye kugira itangazamakuru ryigenga, imiryango itegamiye kuri Leta yagombye guhabwa urubuga, hagombye kubaho ibiganiro mpaka bya politiki ndetse ngo n’itegeko nshinga ntabwo ryagombye kuvugururwa.

Ariko abazi gusesengura ibijyanye na politiki bahamya ko aya magambo ari kimwe n’ayavuzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi ishize byose bisa nko kujijisha no kwiyerurutsa.

Bikaba bigaragara ko ibi bihugu bivuga aya magambo ngo bibone uko bishobora kwibasira ibindi bihugu bidacuditse nabyo nk’u Burundi byitwaje ko bitajya bijya imbizi n’abashaka guhindura itegeko nshinga.

Icyateye benshi ikimeze nk’uburakari n’uburyo Bwana Grant Shapps yashoje ubwo yavugaga ko guhindura itegeko nshinga bishobora kuba urugero rubi ku bindi bihugu bituranye n’u Rwanda bikarwigana ngo kandi ngo uko ibintu bimeze mu Rwanda atari ko bimeze muri ibyo bihugu.

Aya magambo umuntu akaba yayafata nko gushyigikira itekinika rikorwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu kubeshya ko abaturage bose bashaka ko Perezida Kagame akomeza gutegeka.

Tugarutse ku magambo y’uyu mutegetsi wo mu Bwongereza asa nk’ashyigikira ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda hahita hibazwa niba koko mu irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake hatarabayeho ikoreshwa ry’ingufu zindi bitandukanye n’uko yavuze ko ubutabera bw’ubwongereza bwigenga

The Rwandan

Email: [email protected]