Ubwongereza:Perezida yandikiwe asabwa kurekura Gen Rusagara na Col Byabagamba

Abadepite batandatu bo mu nteko inshinga amategeko y’Ubwongereza basaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kurekura abofisiye bakuru babiri General Frank Rusagara na Colonel Tom Byabagamba.

Mw’ibaruwa banditse abo badepite uko ari batandatu barangajwe imbere na Baroness D’Souza wigeze no kuyobora sena y’Ubwongereza, bagaragarije Perezida Kagame ko batewe impungenge no kubona Général Franck Rusagara na Colonel Tom Byabagamba bakomeje gufungwa. Bamwibukije ko abo bagabo bombi bahesheje u Rwanda ishema mu mirimo bakoze.

Bibukije kandi ko ku itariki ya 31/03/2016, ari ho bahamwe n’ibyaha bari bakurikinweho: gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Kuri ibyo byaha, nk’uko byibutswa n’abadepite b’Abongereza, hiyongeraho guhisha nkana ibimenyetso byagombye gufasha ubugenzacyaha, kimwe n’icyaha cyo gusuzuugura ibendera ry’igihugu, Colonel Tom Byabagamba akurikirnyweho.

Abo badepite kandi banibutsa ko n’ubwo Frank Rusagara yari umusivili, bitabujije ko yaciriwe urubanza n’urukiko rwa gisirikare. Bombi bakatiwe imyaka 20 y’igifungo kuri General Rusagara, na 21 kuri Colonel Byangabagamba hakiyongeraho kwamburwa impeta za gisirikare. Aho hari ku rwego rwa mbere mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Gukomeza Kubafunga Barwaye Bibongerera Ubumuga

Abadepite b’Abongereza bamenyesheje Perezida Kagame bati :”turi mu bishimira iterambere ry’u Rwanda muri iyi myaka isaga 30 ishize, cyane cyane intambwe yatewe mu kubaka u Rwanda rwa bose ntawe uhejwe. Bongeraho bati ariko: dutewe impungenge no kubona urukiko rwarahaye ibihano bidafite aho bihuriye n’ibyaha ku bantu bigaragara ko bafite ibibazo by’ubuzima”.

Ibaruwa y’abo badepite yungamo iti:” duhereye ku mpamvu z’ubumuntu, dusanga General Rusagara na Colonel Byabaganba bakwiye kurekurwa, kubera ko gukomeza kubafunga kandi bafite indwara bagombye kuba bivuziza hanze bibongerera ubumuga”.

Bibutsa Perezida w’u Rwanda ko General Frank Rusagara yagize ibyago agapfusha umufasha we ari muri gereza, abana bagasigara bonyine, bakaba batifuza kubona umubyeyi wabo akomeje gutikirira muri gereza.

Ibyaha byose Frank Rusagara na Tom Byabagamba baregwa byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki kuko bumvikanisha ko bazira ababo bahunze batagicana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urubanza rwabo rwasojwe mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ruzasomwa mu cyumweru gitaha ku itariki ya 15.

U Rwanda Rurasabwa kwerekana ko Rukurikiza Amahame ya Commonwealth

Mw’ibaruwa banditse, abadepite b’Abongereza barangiza bagira bati: “kurekura Frank Rusaagara na Tom Byabagamba bizagaragariza Ubwongerza ndetse n’amahanga yose, ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bafunzwe igihe kirekire”.

U Rwanda ruri mu muryango wa Commonwealth uhuriweho n’ibihugu 53 bivuga ururimi rw’icyongereza. Mu mwaka wa 2013, uwo muryango wemeje amahamye ngenderwaho (Charter) mu izina ry’abaturage bawo, asaba muri gihugu kiwugize kubahiriza amahame ya demokarasi, uburengazira bwa kiremwamuntu, kwishyira ukizana no kutaniganwa ijambo no gushimangira ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Muri iki gihe, u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira umwaka utaha, mu kwezi kwa gatandatu, inama ya 26 y’abakuru b’ibihigu n’aba za leta z’uwo muryango.

Mu kwezi kwa 12 muri 2017, Akanana k’umuryango w’abibumbye gashinzwe abafunzwe bazira akamama, kari kemeje ko General Rusagara na Colonel Tom Byabangamba bafashwe mu buryo budakurikije amategeko mpuzamahanga. Bityo, kasabye ko barekurwa.

Si ubwa mbere kandi abanyamahanga basaba Leta y’u Rwanda kurekura imfunga za politiki. Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, abanyarwanda Kizito Mihigo na Victoire Ingabire bari bafunze barekuwe bahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda.

Naho umuyapolitiki Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Adelina Rwigara barekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa cumi 2018, nyuma mu kwezi kwa 12, Urukiko Rukuru rubagira abere.

VOA

1 COMMENT

  1. Le Rwanda de Kagame est devenu un cimetière des Rwandais de toutes catégories. En effet, même les paisibles paysans n’échappent pas aux méfaits de Kagame. Le nombre de cadavres, de disparus et de prisonniers politiques se comptent par centaines. Les faits ne sont pas à prouver. Certains croupissent dans les geôles de Kagame depuis plus d’une vingtaine d’années sans dossiers. Plusieurs journalistes, avocats notamment ont été assassinés pour avoir accompli leur mission à savoir informer objectivement les Rwanda et assurer la défense de leurs clients, victimes de la tyrannie de Kagame.
    “U Rwanda ruri mu muryango wa Commonwealth uhuriweho n’ibihugu 53 bivuga ururimi rw’icyongereza.
    Mu mwaka wa 2013, uwo muryango wemeje amahamye ngenderwaho (Charter) mu izina ry’abaturage bawo, asaba muri gihugu kiwugize kubahiriza amahame ya demokarasi, uburengazira bwa kiremwamuntu, kwishyira ukizana no kutaniganwa ijambo no gushimangira ubutegetsi bugendera ku mategeko”.
    Les soldats suscités sont les soldats de l’armée de Kagame. Ce sont donc les membres du FPR et ils n’ont jamais soutenu le contraire. Ils ne sont donc pas opposants politiques. Ils sont accusés par le régime dont ils étaient serviteurs pour avoir des crimes exposés par le ministère public. De plus, les prisons Rwandais sont bondées de prisonniers politiques et journalistes. Enfin, les violations massives des droits de l’hommes précisément stipulés dans cette Charte du Commonwealth par Kagame sont de notoriété publique et flagrantes et ce, avant et après l’entrée du Rwanda dans cette organisation, sur décision unilatérale de celui-ci. Je fais abstraction de la violation caractérisée de l’article 101 de la constitution rwandaise de 2003 aux seules fins de s’accrocher au pouvoir à vie. Kagame s’est autoproclamé président à vie au vu et au su des autorités britanniques, le tout après avoir renvoyé en prison ses opposants politiques. Le cas de la Présidente des FDU, Ingabire Umuhoza en est la parfaite illustration plusieurs années derrières les barreaux pour avoir voulu exercer ses droits fondamentaux prévus par la constitution rwandaise et la Charte du Commonwealth. Les associations rwandaises de défense des droits de l’homme ont informé le Secrétaire Général du Commonwealth et le Premier Ministre Britannique du cas de celle-ci et lui ont demandé d’appliquer la charte suscitée, quelles ont été les réactions des parlementaires britanniques ? Silence de tombeau.
    Alors que les stipulations de la Charte du Commonwealth portant respect des droits de l’homme et règles relatives à la démocratie s’imposent à tous les Etats membres, sans exception et que le Rwanda en tant qu’Etat membre de cette organisation n’a jamais respecté les dispositions de cette Charte, force est de constater macabrement le silence du Commonwealth, du Gouvernement Britannique et des Parlementaires britanniques sur les méfaits de Kagame.
    Au surplus, nonobstant ses méfaits flagrants contre des Rwandais en l’occurrence les opposants politiques et les journalistes, Kagame s’est doté d’un conseiller spécial à titre onéreux, soit plus de dix mille euros par mois, en la personne de Tony Blair, ex-premier ministre britannique. Sachant que c’est bien ce dernier qui a fait entrer Kagame et les siens dans le Commonwealth.
    Au regard de leur demande expresse adressée à Kagame, les parlementaires britanniques font une distinction entre les victimes des méfaits de Kagame. Pour eux, il y a d’un côté les Rwandais détenus, disparus ou assassinés qui ne méritent ni compassion ni justice c’est-à-dire auxquels les dispositions de la Charte du Commonwealth relatives aux droits de l’homme et aux règles qui gouvernent la démocratie dans les sociétés modernes sont inapplicables et de l’autre, ceux qui méritent compassion et justice et donc auxquels ces dispositions sont applicables.
    Les soldats du FPR ci-dessus nommément désignés relèvent de la seconde catégorie de Rwandais. Pour les parlementaires britanniques, Kagame et les siens dont ces soldats sont membres du Commonwealth. Les dispositions de la Charte du Commonwealth leur sont applicables. Il s’ensuit que Kagame doit observer les dispositions de la Charte du Commonwealth. C’est pour ce motif que les parlementaires britanniques demandent à Kagame de respecter les dispositions de la Charte de l’organisation dont son pays est membre. Des centaines des prisonniers politiques, de disparus ou de cadavres d’opposants politiques et journalistes rwandais ne sont pas membres de cette organisation. Ils sont conséquemment exclus du bénéfice des stipulations de cette Charte.
    En faisant la distinction entre les victimes de la tyrannie de Kagame, par leur demande adressée directement à celui-ci, au demeurant inopérante, les parlementaires britanniques organisent une mise en scène pour prétendument prouver qu’ils sont attachés au respect des droits de l’homme et aux règles qui gouvernent la démocratie au sein des Etats membres du Commonwealth. Les Rwandais ne sont pas membres du Commonwealth. Ce sont Kagame et les siens qui en sont membres. Il n’existe aucune preuve que les Rwandais sont membres de cette organisation. Les intérêts des Etats passent avant toute autre considération. Là où sont assis les intérêts, les droits de l’homme et la démocratie disparaissent ou sont secondaires. En quoi, le cas de ses soldats du FPR mérite-t-il plus de considération que les dirigeants des FDU, disparus, assassinés ou emprisonnés, les cadavres de Rwandais du Lac Rweru et les prisonniers politiques qui croupissent dans les geôles de Kagame depuis plusieurs années? Que celui qui aurait les réponses à ces questions m’éclaire.

Comments are closed.