Udushya twaranze Rwanda Cultural Day i San Francisco

Nk’uko byagaragariye benshi bakurikiye uwo muhango wiswe  ngo Rwanda Cultural Day wari ugamije kwimakaza umuco nyarwanda cyangwa kwigarurira San Francisco ngo ikaba mu Rwanda nk’uko Ministre Julienne Uwacu yabivuze, icyabaye ahubwo ni uko abanyarwanda bahabwa agaciro gake imbere y’abanyamahanga.

Mbere y’uko abashyitsi b’imena bahagera twabonye amakuru y’uko abateguye ibirori bakoze ijonjora mu bari muri salle bagasohoramo abo bishishaga ko bataje gukoma amashyi, twavuga nk’abanyamakuru ba San Francisco Bay View, Anne Garrison na Jeremy Miller bahise basohorwa kibuno mpamaguru!

Uretse abanyarwanda babyinaga ubundi ijambo ryabaye nk’iryiharirwa n’abanyamahanga ku buryo byageze aho bisa nk’ibiteye isoni. Umuzungu witwa Michael Fairbanks yigiriye muri Propaganda ku buryo yageze aho yemeza ko nta wundi mukuru w’igihugu muri Afrika w’igitangaza wigeze ubaho nka Kagame!

Hakurikiyeho  imizindaro ya Kagame nka Rick Warren na Andrew Mwenda tumenyereye barayicuranze bayica umurya ku buryo byageze aho abantu bibaza niba uwo munsi atari Kagame Cultural Day aho kuba Rwanda Cultural Day.

Umufasha w'umukuru w'igihugu yasekaga cyane birenze ibikenewe
Umufasha w’umukuru w’igihugu yasekaga cyane birenze ibikenewe ariko umugabo ahageze yagabanyije.

Umufasha w’umukuru w’igihugu yahasesekaye wenyine aseka cyane birenze ibikenewe mbese yerekana ko nta bibazo yagize mu minsi ishize wenda n’ubu bitararangira. Umukobwa we Ange nawe yari yahateye amatako.

Haciye akanya Perezida Kagame araza ariko ntiyagaragazwa na za Camera ajya kwicara hagati ya Rick Warren na Yohanita Nyiramongi.

Perezida Kagame yageze aho avuga ijambo ariko agaragaza umunaniro n’igisa nko kurambirwa cyane cyane igihe abantu batangaga ibitekerezo dore ko ntawagize ibyo abaza bigaragara. Muri iryo jambo yivugiye mu cyongereza gusa wagira ngo ntabwo yari yitaye ku banyarwanda bitwa ngo ko wari umunsi w’umuco wabo!

Abanyarwanda bimwe ijambo bahitamo kwifata mapfubyi!
Abanyarwanda bimwe ijambo bahitamo kwifata mapfubyi!

Icyatangaje abantu benshi ni uko mu mwanya w’ibibazo cyangwa ibitekerezo hahawe amagambo abanyamahanga gusa ku buryo abantu bari muri salle bari bumiwe, bagiye kwikubita agashyi baha ijambo umusore umwe atangira kubaza impamvu abantu bakoresha imyirondoro yihishe kuri facebook ngo aho kugira ngo bigaragaze bahangane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yakurikiwe n’uwitwa Lorrys Munderere, maze ahita asabira Perezida Kagame umudari ndetse ngo no kongera kwiyamamaza mu 2017. Birumvikana ko atari kurangiza ativuze uwo ari we ngo yibutse abantu ko ari mwishywa wa Colonel BEMS Bagosora dore ko bigaragara ko yafashe indege gusa kugira ngo avuge iyo minota yonyine itagera kuri 3 dore ko yacungirwaga hafi n’intore  Jean Marie Vianney Gatabazi bari bicaranye!

Ange Kagame yari yahasesekaye ariko ntabwo basaza be bagaragaye!
Ange Kagame yari yahasesekaye ariko ntabwo basaza be bagaragaye!

Ubwo nyine hakomeje guhabwa ijambo abanyamahanga umushyushyarugamba abonye ukuntu Perezida Kagame ananiwe yasabye ko ibyo gutanga ijambo bihagarara ariko Perezida Kagame abonye ikimeze nko kwijujuta cyari mu bantu yemera ko baha ijambo abantu 2 bakabona gusoza.

Bahaye ijambo umugore wari uvuye muri Texas waninuye mu kinyabupfura abatangaga amagambo avuga ko noneho n’umunyarwanda agiye kuvuga. Yakurikiwe n’umubyeyi ukuze wavuze ko ava muri North Dakota yisabira Perezida Kagame ko bazabonana bigaragare ko hari ikibazo ashaka kuzamutura!

Ibyo birangiye Perezida Kagame yasohotse, ata Yohanita Nyiramongi aho wahise ujya kubyina ikinyarwanda hamwe na Ministre Louise Mushikiwabo na Ambasaderi Mukantabana.

Ngiyo rero Rwanda Day ya Perezida Kagame utanamaze muri Salle igihe kigera ku isaha!

Ibirori byakomeje hakurikiraho igitaramo cya ba Masamba, King James, Teta, Meddy, Alpha, Muyango, Mariya Yohana etc..

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]