Yanditswe na Frank Steven Ruta
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Werurwe 2019, nibwo Kampala university itanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza. Mu banyeshuri bagera 3352 bazahabwa impamyabumenyi harimo abanyarwanda bagera ku 187. Ifungwa ry’umupaka k’uruhande rw’u Rwanda ritumye aba banyeshuri bari barasubiye iwabo bategereje gufata impamyabumenyi bacikwa n’ibi birori by’imbonekarimwe.
Umwiza Darlène wari mu bagomba guhabwa impamyabushobozi, yabwiye The Rwandan ko we na bagenzi be batunguwe no kumva icyemezo cyo gufunga umupaka cyahuriranye n’umunsi w’ibirori byabo. Ngo nk’abantu bari bamaze igihe ku ntebe y’ishuri byababaje cyane kandi birabatungura.
Yagize : “Twumvise ngo umupaka wafunzwe tubanza kugira ngo biroroshye baraza kuwufungura, ariko byaje gukomera ubwo minister Sezibera yabwiraga itangazamakuru ko abanyarwada bagomba kwirinda kujya muri Uganda none bikaba bitumye tutitabira ibirori bisoza amasomo ya kaminuza.”
Yakomeje avuga ko ambassade y’u Rwanda i Kampala ibinyujije mu buyobozi bw’abanyeshuri bahagarariye abanyarwanda biga muri Uganda ko ntawe ugomba guhirahira ajya Uganda ngo bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.
Umuyobozi wungirije wa Kampala Univesrity Badru Katterega avuga ko n’ubwo abanyeshuri b’abanyarwada babujijwe kwitabira uyu muhango, ko nta kabuza igihe cyose bazabonekera bazahabwa impamyabushobozi zabo.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda umaze igihe utifashe neza aho u Rwanda rushinja abagande gufunga abanyarwanda mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’abagande bagashinja u Rwanda gushimuta no kwica impunzi z’abanyarwanda ziba muri iki gihugu no gukora ibikorwa by’ubutasi no kwica bamwe mu bayobozi ba Uganda.