Uganda: Ben Rutabana ntabwo yagaragaye mu rukiko nk’uko rwari rwabisabye.

Ben Rutabana

Ben Rutabana ntabwo yagejejwe imbere y’urukiko uyu munsi nkuko byari byasabwe n’umucamanza Esta Nambayo.

Abitabye urukiko bagaragaje ko batamufite, ariko umucamaza mukuru yabasabaye kuba bamugaragaje mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Maitre David Mushabe wunganira Ben Rutabana mu mategeko yavuganye na Venuste Nshimiyimana, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika amusobanurira uko byagenze.