Uganda: Gen Kayihura mu nzira yerekeza mu mahanga nyuma yo kurekurwa atanze ingwate.

Gen Edward Kalekezi Kayihura

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kampala mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2018 aravuga ko uwahoze ari umukuru wa police muri Uganda, Gen Edward Kalekezi  Kayihura uyu munsi yemerewe kuburana ari hanze yidegembya.

Uku kurekurwa ariko kugomba kubaho atanze ingwate ndetse yategetswe no kutarenga Districts za Kampala na Wakiso. Gen Kayihura araregwa ibyaha 3 birimo kugira uruhare mu ishimutwa ry’impunzi z’abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda bagasubizwa mu gihugu cy’u Rwanda aho bafunzwe bagahabwa ibihano biremereye.

Urukiko rukuru rudasanzwe rwa gisirikare (General Court Martial) ruyobowe na Lt Gen Andrew Gutti rwari ruteraniye mu kigo cya gisirikare cya Makindye i Kampala rwemeje ko Gen Kayihura aburana ari hanze ariko atanze ingwate y’amafaranga akoreshwa muri Uganda agera kuri Miliyoni 10 na Miliyoni 5 kuri buri muntu muri 3 bazamwishingira kandi igihe yashaka gukora ingendo agasaba uruhushya urukiko kuko yanategetswe kuzajya arwitaba buri wa mbere w’icyumweru cya mbere cya buri kwezi.

Inteko y’urukiko yari igizwe n’abacamanza 7 yose yemeje icyo cyemezo, dore ko uburanira Gen Kayihura ari we Me Peter Kabatsi yari yabwiye urukiko ko uwo aburanira arengana kandi atigeze mbere yaho akurikiranwaho icyaha habe na kimwe ndetse ko afite ibibazo by’uburwayi bukomeye busaba kuvurirwa mu mahanga

Me Peter Kabatsi yasabye urukiko kudasaba Gen Kayihura gutanga urupapuro rwe rw’inzira (Passport) kuko ngo ashaka guhita akora urugendo ako kanya akimara kurekurwa kugira ngo ajye kwivuza mu mahanga!

Nabibutsa ko Gen Kayihura yari amaze iminsi igera kuri 76 afunze kuva yatabwa muri yombi bikaba byaravuzwe ko yageragezaga gutoroka igihugu.

Gen Kayihura yaburanye ibyaha byose abihakana, umushinjacyaha akaba yari yasabye urukiko kutemerera Gen Kayihura kurekurwa atanze ingwate kuko ngo yashoboraga gusibanganya ibimenyetso mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Uretse ingwate y’amafaranga yatanzwe Gen Kayihura yishingiwe n’abantu 3 bakomeye muri Uganda barimo abasirikare 2 bakuru mu ngabo za Uganda n’umushingamateka nabo batswe ingwate ya miliyoni 5 buri wese aribo:

-Maj Gen Sam Kavuma, umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

-Maj Gen James Mugira, umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cy’igisirikare cya Uganda (NEC)

-Rosemary Tumusiime, umushingamateka wa Entebbe mu nteko nshingamateka ya Uganda.

Nabibutsa ko umufasha wa Gen Kayihura ari Angela, umukobwa wa Spéciaose Mukabayojo, uyu akaba mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa. Akaba yaragaragaye mu itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza ari kumwe n’umugabo we dore ko bagize uruhare runini kugira ngo umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa ujyanwe mu Rwanda ku bufatanye na Christine Mukabayojo, Musenyeri Mbonyintege na Pasiteri Ezra Mpyisi.

Ese Gen Kayihura najya mu mahanga “kwivuza” azagaruka muri Uganda? Azamesa kamwe se ajye i Kigali? Ese ubu si uburyo Perezida Museveni ahaye Gen Kayihura bwo guhunga?

Tubitege amaso!

Gen Kayihura n’inshuti bishimira ifungurwa rye mu nzu ye iri ahitwa Muyenga

 

1 COMMENT

Comments are closed.