Uganda ivuga ko itazakurikiza ingingo ya HCR ku mpunzi z’Abanyarwanda

Musa Ecweru

Nyuma y’iminsi icumi, impunzi z’Abanyarwanda zahunze kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza mu 1998, zikuriweho ubuhunzi n’icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, leta ya Uganda ivuga ko itazakurikiza icyo cyemezo.

Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko bufite impunzi zigera ku bihumbi cumi n’umunani (18.000) zakomeje kuza mu gihugu na nyuma y’iyo myaka HCR ivuga.

Leta ya Uganda iravuga ko yatangiye gutegura uburyo yaha ubwenegihugu abo Banyarwanda bari ku butaka bwayo.

Mugenzi wacu Laurent Martin Harimenshi yavuganye na Ministre wa Uganda ashinzwe impunzi, Musa Ecweru.