Uganda yasabye ibisobanuro uhagarariye u Rwanda ku ifungwa ry’imipaka.

Major Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko umupaka wa Gatuna rusangiye na Uganda ufunze ku modoka nini zitwara imizigo kubera icyavuzwe ko ari imirimo y’ubwubatsi ku mupaka impande zombi zihuriyeho.

Iki ni icyemezo cyatunguye abatari bake mu bakoresha uyu muhanda kuko cyafashwe ku munsi w’ejo nta nteguza ibayeho.

Itangazo ryasohowe n’ikigo cy’u Rwanda cy’imisoro rivuga ko umupaka wa Gatuna ufunze by’agateganyo ku modoka nini zitwara imizigo cyakora ntirisobanura igihe icyemezo kigomba kumara.

Iri tangazo rivuga ko ku buryo bw’agateganyo, aya makamyo agomba gukoresha inzira inyura ku mupaka wa Kagitumba.

Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo ari benshi bari kugira icyo bavuga ku mugaragaro kuri iki kibazo cy’umupaka.

Umushoferi utwara amakamyo werekeza kenshi muri Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna yabwiye BBC ko yatunguwe n’iki cyemzo.

Kuri we ngo hashobora kuba hari izindi mpamvu zitavuzwe n’ikigo cy’imisoro zatumye amakamyo abuzwa gukoresha umupaka wa gatanu.

Ngo yatangajwe no kuba itangazo ryarasohotse kuri uyu wa kane kandi rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa mu gihe imirimo y’ubwubatsi bw’umupaka yari isanzwe iba kandi ntibangamire urujya n’uruza.

Icyaba cyateye iki cyemezo cyose, uyu mushoferi asanga kiri bugire ingaruka nyinshi kuko gukoresha umuhanda wa Kagitumba bituma urugendo rwiyongeraho km zitari munsi 100 kandi n’imihanda itari myiza.

Gatuna ifatiye runini ibihugu by’akarere

Umupaka wa Gatuna wari ufatiye runini urwego rw’ubwikorezi, kuko buri munsi wanyuragaho amakamyo menshi ava mu Rwanda yabisikanaga n’ava muri Uganda atwaye ibicuruzwa.

Uretse ibihugu byombi kandi imodoka zitwara imizigo ziturutse mu Burundi na Kongo na zo zakoreshaga uyu mupaka cyane.

Ku buryo bugaragara umubano w’ibihugu byombi uracyariho ndetse n’urujya n’uruza nta kibazo kigaragara gihari.

Gusa bamwe mu banyapolitiki bagiye bumvikana mu bihe bitandukanye binubira impamvu Abanyarwandsa benshi bakunda kujya muri Uganda.

Ku rwego rw’ubucuruzi ndetse ngo haba haratangiye umugambi wo gushishikariza Abanyarwanda kurebera ahandi ibyo bajyaga gushaka mu gihugu cya Uganda.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo mu gihe Uganda yo ishinja U Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.

BBC