Uganda:Abanyarwanda barenga 100 bari basuhutse bagaruwe mu Rwanda

Umuyozi w’Akarere ka Ntungamo muri Uganda yavuze ko atashimishijwe n’imyitwarire ya polisi yo muri aka gace ku kibazo baturage b’Abanyarwanda bahirukanwe.

Justine Mbabazi yavuze ko hari Abanyarwanda barenga 100 birukanwe muri iki gihugu, bagaruzwa mu Rwanda mu gihe ngo bari baragiye gushaka imibereho.

Mbabazi yagize ati “Nk’abayobozi b’abaturage ntabwo twigeze dutanga uburenganzira ko hari Abanyarwanda bagarurwa iwabo, wenda polisi ifite impamvu, icyo twese twemeranyijeho ni uko tugomba gucunga umutekano, abaturage bose bari hano bakaba bazwi ku rwego rw’abayobozi, abadafite ibyangombwa bagafungwa cyangwa bagahanwa.”

Uyu muyobozi w’aka karere yavuze ko polisi ibyo yakoze itabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’abaturage.

Inkuru irambuye>>