Uganda:Gen Kale Kayihura ngo arashaka kuvugana na Perezida Museveni wenyine!

Gen Kale Kayihura

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko Gen Kale Kayihura umaze iminsi atawe muri yombi yanze gusubiza ibibazo abazwa mu iperereza ahubwo asaba kuvugagana na Perezida Museveni wenyine.

Amakuru ava mu kigo cya Makindye aho Gen Kale Kayihura afungiye aravuga ko Gen Kale Kayihura ku munsi w’ejo ku wa gatanu yanze gusubiza ibibazo by’akanama k’abasirikare bakuru kari kayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi avuga ko ashaka kubonana imbona nkubone na Perezida Museveni!

Nabibutsa ko uwahoze ari umukuru w’ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na Ibrahim Kitatta, batawe muri yombi bazira gushimuta, ubutasi n’ubwicanyi, baba baratanze ubuhamya bushobora gushyirishamo Gen Kayihura. Aba bagabo bombi kuri ubu bafunzwe n’igisirikare kimaze amezi asaga abiri kibahata ibibazo.

Nyuma yo kubona amakuru y’uko agiye gutabwa muri yombi, Gen Kayihura yahise afata icyemezo cyo kugira icyo akora byihuse, ariko agasanga igisirikare cyari cyariteguye neza mbere ye.

Bivugwa ko ubutumwa bwohererejwe umuyobozi wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, Brig. Kayanja Muhanga ngo akaze umutekano mu bice bya Lyantonde, Mbarara, Kabale na Gatuna.

Brig Muhanga ngo yashinze za bariyeri nyinshi ku mugoroba wo kuwa Kabiri ushize, abashinzwe umutekano barara basaka imodoka cyane cyane za gisivili.

Umugaba mukuru wungirije w’ingabo ndetse n’umugenzuzi mukuru w’ingabo, Lt Gen Wilson Mbadi batelefonnye Kayihura bamubwira ko bagiye kuza ku ifamu ye iri Lyantonde kumufata, ariko umwe mu babibonye avuga ko Lt Gen Mbadi yerekeje kuri iyi famu ya Kayihura yizeye kuhamusanga akamubura.

Itangazo rya UPDF ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rikaba ryavugaga ko kuwa kabiri Kayihura yasabwe kwitaba umugaba mukuru w’ingabo, Gen. David Muhoozi ku cyicaro cya UPDF I Mbuya. Umuvugizi w’ingabo, Brig. Richard Karemire akaba yatangaje ko hoherejwe kajugujugu yo kumufata ariko yahagera igasanga yagiye Mbarara igasubira inyuma.

Ababibonye bemeza aya makuru bavuga ko iyi kajugujugu yaguye mu ifamu ya Gen Kayihura igasohokamo abasirikare benshi bakagira ngo yagize ikibazo cya mekaniki. Ngo Gen Mbadi, akaba yaragaragaye ari kuri telephone avugana n’abamukuriye n’abayobozi b’ingabo mu karere.

Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza impamvu Kayihura yavuye ku ifamu ye kandi yari yamenyeshejwe ko ashakwa I Mbuya ndetse ko kajugujugu yari kujya kumufata ku munsi wakurukiye. Aha ngo niho hatangiye gukekwa ko Kayihura ashaka gutoroka akavamuri Uganda.

Bivugwa ko abakomando kabuhariwe boherejwe gushakisha Kayihura mu Karere ka Lyantonde kwose za bariyeri zigashingwa ku mihanda y’ingenzi yose.

Abashinzwe umutekano bashakishije Kayihura baraheba, batera ahantu yakundaga kuruhukira kuri Court Yard International no kuri Sky Blue Hotels ibyumba babitera hejuru ariko babura Kayihura.

Kera kabaye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Gen Kale Kayihura ngo wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Ipsum Premio, yaje kunanirwa ari munzira asinzirira ku nkengero z’umuhanda hafi y’ikiyaga cya Mburo kiri muri pariki y’igihugu.

Biravugwa ko telephone za Kayihura zaje gusangwa mu yindi modoka yo mu bwoko bwa Premio itandukanye n’iyo yari atwaye, aho ngo yashakaga kujijisha abri bamukurikiye. Nyuma yo kumubona, abasirikare babimenyesheje Brig Muhanga ategeka ko bamumushyira.

Biravugwa kandi ko Kayihura yasabye uwitwa Kayanja kumureka akigendera ariko undi akanga akamubwira ko atakora ibyo bintu, ahubwo amugira inama yo kwitera amazi akaruhuka, abonye nta kundi aremera arakaraba ndetse araryama, nyuma y’amasaha makeya hoherezwa kajugujugu yahise imujyana Mbuya ahamara akanya mbere yo kujyanwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho yaraye ijoro rya mbere.

Nabibutsa kandi ko abari abafasha ba hafi ba Gen Kayihura mu minsi ishizwe bashinjwe ibyaha byinshi bijyanye n’ubwicanyi, gushimuta abantu, ubutasi, no kugambanira igihugu. Gen Kayihura akaba ashobora kuburanisha n’urukiko rudasanzwe rwa gisirikare (Military Court Martial.)

Mu gihe  ingengo y’imari ya Uganda y’uyu mwaka yatangarizwaga inteko ishingamategeko, abayigize bayobowe na Perezida Yoweli Museveni bafashe umwanya wo kwibuka umudepite Ibrahim Abiriga n’umuvandimwe we Saidi Abuga biri bamaze iminsi mike bishwe.

Perezida Museveni mu ijambo yavuze yagize ati “ndabizi ko abantu barakaye, bababaye kandi barahangayitse, nanjye ndababaye, ndarakaye ariko mfite icyizere ko tuzahashya izo ngurube ngo ni abicanyi. Ibyo biri muri Bibiliya kandi twahanganye n’ingurube mu bihe bya mbere, utu ni utugurube duto tugiye guhangana natwo. Kandi muzabibona amaherezo abo bose bagize uruhare mw’iyicwa ryabo bavandimwe babiri tuzabamena.”

3 COMMENTS

  1. Kayihura wa Rumugabo wu kuri bataragutobera Museveni yarakwizeye saba imbabazi wahemukiye igihugu kya kwizeye uhemukira abanyarwanda wicisha umwami wabo nu mugore wawe
    Bwira Museveni ukuri imigambi yu mwanzi maze azakureka

  2. Ariko se ubundi umuntu aba azi ko bizagenga gute? Ko azica abantu, akabafungira ubusa, akabashimuta, akabica urubozo, agatera agahinda ababyeyi abavandimwe n inshuti, imiborogo ikaba myinshi kubera we, maze we akumva ko azakomeza kuba mwiza inyuma akajya agenda yemye?? Ntibishoboka . TOUT SE PAIE ICI BAS. Ubu nawe umugore we…{rero ngo nawe bamufunze} Umenya ari umugogg w umwami Kigeri umuteye umwaku!
    Ubu kwa Kayihura n umuryango wose mugari, n inshuti ze n abo bakoranaga mu Rwanda ,ubu nabo bari mu gahinda nkuko nabo bagateye abandi!! Niko bimeze ntaho wabihungira .
    Urumve Dan Munyuza, Nziza we ngo yararembye..bamwangiye no kwivuz, Murumve ba Gasana Rurayi mwicira abantu inzangano, urumve wowe wamennye amaraso y inzirakarengane warangiza ukoga ukambara ikote ngo ntibigaragara,kandi amaraso asama!!Murumve ba Kirirsi nabo mwajyanye guhotora Karegeya..mwese mutegereze isaha yanyu muri iyi si , mbere yuko mupfa, mugomba kubanza kubabazwa, mukagira agahinda, ubwoba, mugashushungwa, mugahungetwa.
    Gusa Kale we , uri umwicanyi, ukaba umugambanyi w umugome. Urabona ngo Kagame aragushuka ugatatira igihango cy igihugu cyawe!!! Kwica Kawesi koko?? Yarambabaje!!Kubona ushimuta Mutabazi! Uriya mwana yaragutwaye iki?? Mwishe Aime Ntabana?!! Aya maraso azakomeza ababaze, akubaze aho urimo guhatwa ibibazo muri icyo kigo.

  3. BURYA iMANA IRAHORA KOKO IKIBABAJE NUKO TUDASHYIRA HAMWE NGO TUYISINGIZE IBYITANGIYE KUGARAGAZA IZADUHORERA MANA URIHO KANDI UZAHORAHO

Comments are closed.