“Uguhima Atiretse Agira Ati: Ngwino Turwane”

Mbanze nshimire umuvandimwe Amiel Nkuliza isesengura ryimbitse yakoze ku ijambo rya Jenerali Mubarakh Muganga. Ibihe turimo wa mugani ntibisanzwe!

Icyampa abantu tukajya tumenya kuzirikana mu gihe ari ngombwa! Nta giteye ukubabara kurusha ukuntu usanga twivuruguta mu makosa amwe mu bihe binyurenye mu buzima bwacu bwose tukananirwa kwigira ku mateka kabone n’ubwo ayo mateka yaba ari aya hafi cyane.

Mwibuke ukuntu abanyarwanda bagiye bavuga amagambo akarishye akangurira imbaga “gukora” , “kwiyangira”.. n’ibindi byafashwe nko kubakangurira ubwicanyi banenzwe cyane nyuma ya 1994. Ndetse abenshi bakaba bakibazwa n’ubutabera cyangwa bafuniye amagambo bavuze icyo gihe.

Ese abavuga amagambo nkariya muri iki gihe cyangwa ayarengeje ubukana baba bibuka neza ko, abayavugaga kiriya gihe batari bazi ko ibihe bizahinduka? Nyamara byarabaye! Iki nicyo kibazo tugira! Iyo umuntu afite amahoro mu gihe runaka yirengagiza ko hari abandi batayafite, kandi ko nawe nta masezerano yo kudahemukirana yasinyanye n’iminsi.

Siniriwe ndondora abakurikiranyweho amagambo yo guhamagarira imbaga kumarana nk’ibi tubona ariko ndagirango nibutse amwe mu magambo dusanga mu gitabo abakirisitu bemera avuga ku rurimi kugirango bimfashe kuvuga ingingo nshaka kugeraho. Dore uko Mutagatifu pahulo avuga ububi bw’ururimi:

Ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.

Ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.

Kandi koko ururimi ni umuriro.

Yemwe, ni ububi bungana n’isi!

Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose,
Rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.

Ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana

Niyo mpamvu umuvandimwe Mubarakh yacitswe agatukana akita abaturanyi ibigwari, akabagereranya n’imbwa. Niyo mpamvu adatinya gutobora ngo avuge ukuri ati: “kugirango n’iyo ntambara dushobore kunayitegura”…. Sinzi niba abo yabwiraga bazirikana ijambo ‘Intambara’ cyo bivuga!

Nyamara naho u Rwanda rwaba igihangange rute, abantu bakwiriye kuzirikana ko intambara isenya, itubaka. Ntanuwarukwiriye kwirata avuga ko ashaka ikiraka cyo kurwana kuko “Uguhima Atiretse Agira Ati: Ngwino Turwane” kandi intambara abantu barayitangira ariko ntawe ubasha kumenya aho yerekeza kuko uku abantu bayibwiraga bijya bihindura icyerekezo. Ushobora gusanga abashaka ikiraka cyo kurwana birangiye babonye icyo guhunga cyangwa ntibayihonoke nyamara amahoro no kubana neza byashobokaga.

Uru rubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye gushishoza rukima amatwi abashaka gukoresha amaraso yarwo ashyushye mu bikorwa by’ubuhemu bwo kwicana no kurinda inyungu z’agatsiko.

Umwana w’umututsi wavutse muri 1994 ubu fite imyaka 23. Uwo niwe muntu muto ushoboka wakwitwa uwacitse ku icumu rya genocide. Tubaze ko uwo mwana yatangiye amashuri afite imyaka 5 nkuko bisanzwe, bivuze ko yaba amaze imyaka 2 arangije muri kaminuza dufatiye ku rugero rw’imyaka 4 muri kaminuza. Cyangwa se tuvuge ko kubera impamvu zitandukanye aribwo arangije kaminuza. Bivuze ko nta muntu mu Rwanda wakagombye kwitwa uwacitse ku icumu ari munsi y’imyaka 23. Nyamara dusanga abana b’imyaka 12 bajya muri secondaire, kugeza mu binjira ubu muri kaminuza aribo bigishwa ariya magambo haba mu ngando cyangwa mu mashyirahamwe y’itwa ayabacitse ku icumu. Harya koko ubu uwigisha ingengabitekerezo ya jenoside kurusha ubutegetsi buri mu Rwanda n’inde?

Aba bana mutoza gukurana urwango mubabwira ngo bacitse ku icumu, icumu ryabaye nyuma ya 1994 muba mushaka kuvuga ni irihe? Harya Tingi-Tingi na Ngara babwiye abana babo ayo baboneye mu nkambi murengaho mukabyita ingengabitekerezo ya jenoside?

Banyarwanda ko amacakubiri ntacyo amaze mwaciye bugufi mugasabana imbabazi mukareka guhembera inzangano ko ibyo muhembera mutazamenya iyo byabaganishije?- Ndongera nti: “Uguhima Atiretse Agira ati: Ngwino Turwane”

Nyagasaza Siliveri