Ugusahura k’umutungo w’igihugu kw’amasosiyete ya Kagame

Mu mezi macye ashize nakurikiye ikiganiro cyatanzwe na Bwana Aloys Simpunga kuri Radio Itahuka aho yibanze ahanini k’umutungo wa Leta ukomeje kuvangwa n’imitungo y’abantu bwite muri bimwe mu bigo bya Leta usanga ubu byarigaruriwe n’agatsiko.

Ikindi ati ikigega cy’imari cy’isi (International Monetary Fund – IMF) cyemereye kuwa 06/06/2016 guha u Rwanda inguzanyo y’ingoboka (ikizazane) rwari rwarasabye miliyoni 204 y’amadolari y’amanyamerika (US$ 204 million). Ariko hahise harekurwa icya kabiri gusa cy’iyo nguzanyo rwari rwasabye rutakamba mu ntangiriro z’ukwezi kwa 04/2016.

Ngo icyari kigamije : kuziba icyuho cy’ububiko bw’amadovize y’igihugu (reserves officielles de change / official foreign exchange reserves), bityo bigatangira ikonkoboka ry’ifaranga ry’u Rwanda (Rwandan Franc – RwF). Yasesenguye amategeko avunanye (conditionnalites / conditionnalités / amananiza) aherekeza icyo kizazane, harimo ukwizirika umukanda. Yanibajije niba icyo kizazane kizabasha kuramira ifaranga ry’u Rwanda (RwF). Yaje kwanzura ko ari amarenzamunsi, kabone n’ubwo u Rwanda rwazabasha guhabwa inguzanyo yose (US$ 204 million). Nyuma y’uko imaze guhabwa icya kabiri cy’ikizazane, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangarije ibinyamakuru gahunda yihuse yo guhangana n’ibura ry’amadolari kw’isoko. Ibigaragarira benshi ko byananiranye kuko amadolari akomeje kuba ingume bijyana no kurushaho kugwa kwa RwF.

Hari naho yagize ati iyo basaba imfashanyo y’ibigo byigenga bya RPF muri za banki, muri IMF cyangwa n’ahandi mu bihugu babisaba mw’izina rya Leta ariko inyungu babonamo ntigaruke iyo Leta ! Arongera ati ntabwo tuzi neza niba ikigo gitwara abantu n’ibintu cya « Rwandair » ari ikigo cya Leta cyangwa ari ikigo kigenga.

Umuryango wa RPF-Inkotanyi kuva wafata ubutegetsi kungufu mu kwa 07/1994 agatsiko kari kawihishemo kandi karangajwe imbere na Paul Kagame nako kahise kabohoza uwo muryango maze kuva icyo gihe ibyiza byose by’igihugu karabyikubira !

Iyo RPF yabohojwe n’agatsiko ka Kagame n’iyo yabaye « entreprise d’affaires » nkuru mu Rwanda ndetse no mu karere. Ifite za entreprises nk’ebyiri zifite réseau des investissement navuga nka « Tri-Star Investments » ubu yitwa « Crystal Ventures Ltd » na « Rwanda Investment Group ». Imitungo (chiffre d’affaires / sales revenue) yazo ubu irenze miliyoni magana z’amadolari y’amanyamerika.

Imishinga n’ipiganwa ry’amasoko ya Leta byose byikubiriranye na za sosiyete zizo « entreprises » uko ari 2 haba m’ubucuruzi, muri za banki, inganda, k‘ubwubatsi, k’ubuhinzi n’ubworozi, itumanaho, ingufu z’amashanyarazi, umutekano, ingendo zo mukirere hakoreshejwe indege n’ibindi ntarondoye nkuko tuza kuzibona aha hasi.

Ibisambo bikuru byayogoje igihugu bibarizwa muri ayo masosiyete kandi nibo bica urubanza. Ikibazo cyo kuvanga ubucuruzi n’imirimo ya Leta (conflit d’intérêts) ni nka ruswa. Buri munsi bahora bakora imishinga kugira ngo babone uko basahura.

Paul Kagame ubwe niwe ucunga umutongo w’iyo « entreprise ngari » isa nkaho yabaye umutungo we bwite ! Muri uko kwikubira byose Paul Kagame niwe ufite ijambo ryanyuma.

Kubera ubwo busahuzi no gucunga umutungo nabi buri umwaka igihugu kigira igihombo gikabije. N’ubusanzwe u Rwanda rutunzwe no gutumiza ibintu mu mahanga. Nkurugero : mu 2015 rwatumije ibintu hanze bingana na miliyari 2,3 y’amadolari y’amanyamerika (US$ 2.300.000.000) bivuze ko yahobye 3% ugereranyije muri 2014 mu igihe yari rwakoresheje miliyoni 558 y’amadolari y’amanyamerika (US$ 558 million).

Dore za entreprises na za sosiyete zayo zo muri RPF ya Kagame zimunga ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda :

  1. « Tri-Star Investments» / « Crystal Ventures Ltd» :

Mu mwaka 2009, « Tri-Star Investments » yaje kwitwa irindi zina rya « Crystal Ventures Ltd ». Iyi entreprise ya RPF ahanini igizwe n’abantu bakorana byahafi na Paul Kagame mu kumunga ubukungu bw’u Rwanda. Navuga nk’abatatu bafitemo imigabane :

John Mirenge afitemo imigabane ingana na 40%. Niwe uyibereye Prezida (Chairman) kimwe n’indi muri imwe mu mashami yayo yitwa « Prime Holdings SARL ». Mukujijisha iyi yanyuma ikunzwe kwitirirwa ko ari iya Leta !!! John Mirenge niwe Directeur (Director) w’irindi shami ryitwa « Rwanda Investment Promotion Agency ». Yigeze no kuba administrateur non exécutif w’irindi shami ryitwa « Eskom Holdings SOC Ltd » kuva kuri 17/07/2008 kugeza kuri 27/06/2011. Nyuma yanabaye Directeur (Managing Director) wa Éléctrogaz. Umurimo we wanyuma aherutse kwamburwa ni umwanya wa Directeur Général (Chief Executive Officer) muri « RwandAir » ;

James Gatera afitemo imigabane ingana na 30%. Yigeze kuyobora « Banque de Kigali » (BK) kuva mu 2007 kugeza yeguye (02/2016). Ni umushoramari (shareholder) akaba na Chef de direction (Chief Executive Officer) wa « Crystal Ventures Ltd » kuva mu kwa Kabiri 2016. yigeze no kuba directeur général adjoint (Deputy Managing Director) wa BK kuva 2005 kugeza 2007 mbere y’uko aba directeur général et chef de la direction wiyo Banki (Managing Director and Chief Executive Officer) kuva 2007 kugeza mu kwa Kabiri 2016. Ni nawe wagize uruhare rwatumye ibanki y’Ababiligi yitwa « Belgolaise SA » igabira Leta y’u Rwanda imigabane yayo yo muri  BK ingana na 50% nayo itwarwa na RPF/Kagame. Ubu ni Prezida wa conseil d’administration (Chairman of the Board) w’Iposita y’igihugu ;

Faustin Kananura Mbundu afitemo imigabane ingana na 30%. Yigeze kuba Prezida wa Fédération du secteur privé (Chairman – Private Sector Federation – PSF). Ni  directeur wa Banki y’Ubucuruzi ya Kenya, ishami ryo mu Rwanda (« KCB Bank Rwanda Ltd. ») kuva 2009. Afite imigabane mu ma sosiyeti menshi azwi ya RPF arebana nibijyana n’ikoranabuhanga (informatique), ubukerarugendo (tourisme), ubuhinzi bw’inganda (agriculture industrielle) n’uburezi (éducation).

Abantu bingenzi bayobora entreprise ya « Crystal Ventures Ltd » ni :

Felicien Muvunyi, niwe Directeur financier (Chief Financial Officer) ;

Elias Baingana, niwe Chef de l’exploitation (Chief Operating Officer) ;

Iza Irame, niwe Chef de la direction (Chief Corporate Officer) ;

Wilson Rurangwa, niwe Auditeur interne du groupe (Group Internal Auditor).

Naho bamwe mubagize « conseil d’administration » (Board Members) ya « Crystal Ventures Ltd. » :

Jack Nkusi Kayonga usanzwe ukora mu kigo cya « Crystal Telecom Ltd. » ;

Alex Kanyankole usanzwe ukora muri « Banque Rwandaise de Développement – BRD » ;

Aimable Butera usanzwe ukora mu kigo cya « Crystal Ventures Ltd. ».

  • Amwe mu masosiyete yayo :

– « RwandAir ». Imigabane yayo igizwe n’amasosiyete 2 ya RPF : « NPD-Cotraco » ifite 77% naho kompanyi y’indege yitwa « Silverback Cargo Freighters » ifite 23%. RwandAir nzayivugaho ubutaha kuburyo bw’umwihariko : indege zayo n’inguzanyo isaba buri gihe muri za banki mw’izina rya Leta y’u Rwanda kandi ari ikigo kigenga.

– « Inyange Industries ». Uruganda rw’amata n’amazi ni entreprise ya RPF « Crystal Ventures Ltd. ». Ifitemo imigabane ingana 100% ;

– « MTN RwandaCell (MTN) ». Ikigo cy’itumanaho. « MTN Mauritius » ifitemo imigabane ingana na 55% ; Entreprise ya RPF « Crystal Ventures Ltd. » ifitemo imigabane ingana na 35% ; naho Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ingana ni 10% (mu yandi magambo iyi migabane ya Leta y’u Rwanda ni iya « Crystal Ventures Ltd. ». Muri iyi minsi ni bombori bombori hagati y’abafitemo imigabane kuburyo biriguteza umwuka mucye hagati ya za Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda.

– « Kigali Convention Centre (KCC) ». Sosiyeti ya RPF yitwa « Prime Holdings » ifitemo imigabane ingana na 50% ; entreprise ya RPF yitwa « Rwanda Investment Group Ltd. » ifitemo imigabane ingana na 25% ; « Caisse Sociale du Rwanda » ifitemo imigabane ingana na 25%). Hano nibutse ko Leta y’u Rwanda yasabye inguzanyo ingana na US $ 130 million muri « African export-import bank » kugira ngo batangize kubaka inyubako nini irimo icyumba cy’inama cya KCC na « Radission Blu Hotel ». Iyi nyubako yaje kubananira kubera kurigisa amafaranga. Leta yongeye kuguza angana na US $ 400 million mu mabanki 2 arizo « BNP Paribas » na « Citibank ». Muriyo ayo madolari harimo : agomba kwishyura inguzanyo yatanzwe mbere na « African export-import bank », US $ 150 million yo kuzayirangiza kuyubaka, US $ 80 million yo kwishyura umwenda bafatiye « RwandAir » na US $ 50 million yo kuzubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa mégawatts 28 k’umugezi wa Nyabarongo. Iyo nguzanyo Leta y’u Rwanda iteganyije kuzayishyura mu 2023 ! ;

– « Akagera Game Lodge ». « Caisse Sociale du Rwanda » (Pension Fund) ifitemo imigabane ingana na 40% ; Hatari Saidi Sekoko, umwambari wa RPF afitemo imigabane ingana na 40% (ni ukuvuga amasosiyete yanditse ku mazina ye « Doyelcy Ltd. » 32%, « Direct shareholding » 4% na « Agro Coffee » 4%) ; Abandi bantu benshi bose hamwe imigabane yabo ingana na 20% ;

– « Silverback Cargo Freighters », ikigo gishinzwe gutwara imizigo mu kirere. Yagaragaye cyane mubikorwa bya majyendu bishingiye ku intwaro (trafic d’armes / arms trafficking) hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’i Burayi aho yajyanaga amabuye yagaciro nka coltan n’ibindi basahuraga muri RD Congo muguhindukira ikikorera intwaro n’amasasu yazo. Hari igihe indege ebyiri zayo zo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas DC-8-62H(F) » imwe ifite nimero « 9XR-SC » (yakozwe mu kwa 05/1969) indi ifite nimero « 9XR-SD » (yakozwe mu kwa 06/1968) zagaragaye cyane nyuma zishyirwa ku rutonde (liste noire / blacklist) rw’indege zitemerewe kujya i Burayi kubera izabukuru ndetse no kubera impamvu yo kutizera umutekano mu bya tekinike w’indege zayo. Nibutse ko izo ndege mu 1996 zaguzwe k’umadolari 10 y’amanyamerika (US$ 10) kuri buri ndege ! Imwe yari ishaje imaze imyaka 27 indi 28. I Burayi bakunze kuzita « avion-poubelles » (ingarani).

– « Repli Investments No 29 (Pty) Ltd » ni sosiyete ihagarariye ndetse no kwitaho indege mbwite za Paul Kagame yanditswe kandi ikorera muri Afrika y’Epfo ikaba ihagarariwe cyangwa yanditswe k’umazina y’abantu batatu aribo Hatari Saidi Sekoko, uyu wahoze ari umuntu w’ahafi n’igikoresho (homme de main) cya Kagame kuva n’akera ari sergeant (sergent) mu gisirikare cya « National Resistance Army – NRA » kandi ari n’umushoferi ukanika (chauffeur-mécanicien) wa Kagame icyo gihe bitaga « Conman » cyangwa « Kibanda » ubwo Paul Kagame yakoraga muri Headquarters ya « Basima House » muri Uganda, Jean-Paul Nyirubutama na Manasseh Nshuti uyibereye umuyobozi ;

Dore izindi sosiyete za « Crystal Ventures Ltd. » zishingiye k’ubucuruzi, banki, inganda, ubwubatsi, ubuhinzi, ubworozi, itumanaho, amashanyarazi, umutekano n’ubukerarugendo :

– « BCI Group » ; « Bourbon Coffee » ; « Capital Brokers » ; « CVL Developpers » ; « East African Granite Industries » ; « Intersec Security » ; « Nexus » ; « Mutara Enterprises Ltd. » ; « Nyarutarama Property Developers (NDP-Cotraco) Ltd. » ; « Real Contractors » ; « Ruliba Clays Ltd. » ; …

  1. « Rwanda Investment Group Ltd.» :

Muri entreprise yindi ya RPF yitwa « Rwanda Investment Group Ltd. » muri Conseil d’administration (Board Members) usangamo :

– Jack Kayonga uyibereye Prezida (Chairman). Yigeze no kuba Directeur Exécutif (Executive Director) wa « Banque Rwandaise de Développement – BRD » . Ubu niwe Prezida Exécutif (Executive Chairman) wa « Crystal Ventures Ltd » ;

Hatari Saidi Sekoko, ayibereye Directeur (Director). Niwe Directeur Général (Chief Executive Officer) wa sosiyeti yitwa « Doyelcy Ltd ». Uyu mugabo azwi nk’umuntu yitirirwa amazina y’ibintu bya Paul Kagame harimo nuriya muturirwa « Kigali City Tower » wa magorofa 20 wubatse ahahoze Gare routière inyubako yatwaye amadolari arenga miliyoni 20 (US$ 20 million) ndetse n’inyubako ya « Kigali Mariott Hotel ».

2.1. Amwe mu masosiyeti yayo :

– « Peak Energy Company », ni isosiyete irebana n’ibijyanye n’amashanyarazi ;

– « Rwanda Energy Company Ltd. », ni isosiyete irebana n’ibijyanye na gaz méthane (methane gas) mu kiyaga cya Kivu ;

– « CIMERWA », entreprise ya RPF « Rwanda Investment Group Ltd. » ifitemo imigabane ingana na 90% ; naho Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ingana ni 10%.

 

FFlavien Lizinde (FlavLiz).

Bruxelles, 24/05/2017