Uhiriye mu nzu ntabura aho apfunda imitwe

Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda nyuma yo kwamaganwa n’amahanga ndetse igafatirwa n’ibihano kubera gufasha umutwe wa M23, ubu iyo Leta irimo irashaka uburyo yagaragaza ko impuguke za ONU zakoze icyegeranyo cyagendeweho mu gutuma amahanga ahagarika imfashanyo ngo zari zibogamye no gushaka uburyo bwose bazitesha agaciro kugira ngo ibyo zatangaje mu cyegeranyo ntibihabwe agaciro.

Uwibasiwe cyane n’uwitwa Steve Hege w’umunyamerika ngo u Rwanda rumurega ngo kuba abogamye kubera inyandiko yanditse yitwa UNDERSTANDING THE FDLR IN THE DR CONGO . Iyo nyandiko iyo uyisomye usanga uyu mugabo yarakoze ubushakashatsi bwe neza akagerageza kumva ikibazo cy FDLR ntamere nka bamwe bagendera ku byo babwirwa na Leta y’u Rwanda n’inshuti zayo.

Kuba avuga ko Leta y’u Rwanda igizwe n’abatutsi bavuye Uganda ntacyo yabeshyeho, abo batutsi n’abanyarwanda nk’abandi bafite uburenganzira bwose mu gihugu cyabo ndetse no kujya mu myanya y’ubuyobozi ishoboka yose, ariko uburenganzira bwabo bugarukira aho ubw’abandi banyarwanda butangirira n’ukuvuga ko badafite uburenganzira bwo kwiharira ubutegetsi bwose bwaba ubwa Politiki, igisirikare, ndetse n’ubukungu bwose bw’igihugu ngo bujye mu maboko yabo.

Kuba iyo mpuguke yaravuze ko bihariye byose si ivangura nk’uko Leta y’u Rwanda ishaka kubivuga ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa! Siniriwe ndodora abayobozi bose b’u Rwanda baba ari aba gisiviri cyangwa gisirikare n’aho baturutse n’ubwoko bwabo ariko biteye isoni n’agahinda.

Harya ngo kamenyero yagize ate? Leta ya FPR yagiye ijya muri Congo uko ishatse buri gihe amahanga akirengagiza ariko byageze aho kwirengagiza bitagishoboka, nta munyarwanda ubiyobewe naho ibindi ni urwitwazo.

Hashize imyaka ingahe ingabo za FDLR zitaragaba igitero habe na kimwe ku butaka bw’u Rwanda? Ese hariya M23 irimo irwanira niho FDLR iri ku buryo ariyo M23 irimo kurwanya ngo ”irengera abatutsi”?

Leta ya FPR iyo igeze mu gihe cyo kwisobanura isetsa cyane abantu cyane cyane abasanzwe bayizi. Ubu se kuvuga ngo Ruvusha ntiyari i Gisenyi, Nziza ntabwo yigeze agera mu majyaruguru n’ibindi n’ibindi ninde munyarwanda watinyuka gutanga ubuhamya bubihakana ku mugaragaro muri kiriya gihugu? Ese kwiyandikira impapuro zivuga aho bari bari babeshya byabananira? Ese abantu bo kwemeza ko abo ba nyakubahwa batari mu majyaruguru kuri ariya amatariki mu gihugu nk’u Rwanda babura? Abanyamahanga baba mu Rwanda bo kubyemeza ugira ngo babura Leta y’u Rwanda ibishatse?

Ikindi gisekeje n’ukuntu bavuze ngo canon sans recul 75 mm ngo ntabwo u Rwanda rukizikoresha kuva muri 2008 ngo babifite no mu mpapuro. Ese ninde uyobewe ko mu Rwanda hari intwaro nyinshi zibitse ahantu hatazwi zitananditse zizwi n’abantu b’inkoramutima za Kagame gusa? Ni iki kivuga ko zose zasenywe? 75mm n’ubwoko bw’imbunda zishaje zitakijyanye n’igihe tugezemo ariko ntabwo bivuze ko Leta y’u Rwanda aho kuzisenya itaziha ibikoresho byayo nka M23.
Mbese kuri iki kibazo uwububaga yabonywe n’uhagaze.

Hari ikintu gikomeye Leta ya FPR yirengagiza kandi kizayikoraho. Amakuru menshi atangwa n’abantu bitwa ko bizerwa bari mu nzego zayo bamaze kurambirwa igitugu no kubaho mu buzima bwa mpemuke ndamuke batabona neza uko ejo hazaza habo hazaba hameze.

Ubundi se biriya bihugu mwibwira ko byafashe kiriya cyemezo kubera kiriya cyegeranyo gusa? Oya! Ahubwo n’urusobe rw’amakuru menshi atandukanye. Kiriya cyegeranyo kongeraho agasuzuguro ka Leta ya FPR na Kagame byagikurikiye byabaye nk’imbarutso ndetse n’urwitwazo kuri biriya bihugu ngo byibutse Perezida Kagame ko atari igihangange cyangwa indakoreka nk’uko abitekereza.

Ubu imvugo wasanga mu bayobozi n’izikangurira abanyarwanda ngo kumva ko bashobora kubaho nta mfashanyo z’amahanga, ariko abo ba nyakubahwa icyo biyibagiza n’uko aribo baguye ibifu. Abaturage n’ubundi basanzwe barabuze ayo bacira n’ayo bamira. Ikigiye gukorwa n’uko Leta igiye kubakorera umuzigo w’ibibazo byayo yitera ngo bayifashe kubyikorera mu gihe yo iyo irimo kurya itabibuka. Aba ba nyakubahwa abaturage bagombye kubabwira ko akanwa karya ntiwumve n’iyo kavugije induru ntiwumva. Ese ubundi uyu mukanda ko nshimye abaturage bo bazihangana aho ba nyakubahwa baguye igifu bo bazawushobora?

Ubu Leta ya FPR yabaye nk’imbwa yarwaye ibisazi irimo kwiruka hose ngo irebe uwo yaruma nawe imwanduze ibyo bisazi byayo.

Abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda igihe n’iki nibakubirane kubera iki cyuho kibonetse maze basobanurire amahanga uko ibintu bimeze kuko amahanga menshi yumva ibyo abwirwa na Leta ya FPR ntakunze kubona umwanya wo kumva ibivugwa n’abandi kubera akenshi umwanya muke kubera ko haba hari ibindi bihugu baba bagomba gukurikirana wenda n’inyungu za bamwe mu bayobozi b’ibyo bihugu baba babeshya abaturage ku kibazo cy’u Rwanda.

Ariko ibyo bihugu byose bigendera kuri demokarasi n’ukuvuga ko abayobozi babyo batinya abaturage babo rero ntawe ushobora gutinyuka gushyigikira ku buryo bugaragara ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda mu gihe abaturage babatoye baba bazi ukuri.

Marc Matabaro

5 COMMENTS

  1. Igihe kirageze ngo twese hamwe duhaguruke turwanye ingoma ya kaagame
    Naho ubundi abahababarira nitwe abaturage,turatabaza abavandimwe mwese muri hanze yu rwanda
    Ko mwaganira nibyo bihugu bakadufasha gukuraho uyu mwicannyi
    Kuko twe abaturage nitwe bambere tuhababarira.

  2. Ariko se i Kigali iyo babonye abantu bayiibwira ibitagenda neza kuki badakosora ayo makosa? Ntabwo bazi ukuntu consultance ihenda, none baba babonye consultants b’ubuntu bagatangira kuvuga ko babarwanya? Kagame niba ashaka kurama k’ubutegetsi yirinde ba ndiyo bwana kuko nta cyiza baba bashaka uretse umugati, inshuti z mbere zagakwiye kuba abamwereka ibitagenda! Igihugu cyose yakigize inkomamashyi kandi byose byagiye kwangirika asaba Rucagu kumukorera icyo gikorwa. Uriya ni umucanshuro nta cyiza ashobora kuzageza ku Rwanda uretse kubamenyereza kuvuga ibitari k’umutima! Nabonye ariwe wamamaza ceceka, umuyobozi anyare k’umuhanda bakome mu mashyi koko! Ese aba akoze iki giteza imbere abaturage? Rukarara itubere urugero, umuhanda Kicukiro Bugesera utubere urugero, umuhanda ugana kuruganda rwa ciment i Cyangugu utubere urugero, inzara iri mu gihugu itubere urugero,….bitubere urugero, ubutareba bitiranya n’ubutabera n’ibindi!

  3. umva wowe wanditse iyinkuru burya iyakabumbye niyikamena ibitekerezobyawe nibyabandi batekerezankawe ntacyo byatwara abanyarwanda president Kagame ibyo abwira abaturardwanda nibyukuri kd nawe ubwawe ufite uruhande uherereyeho.

  4. Burya uwavuze ko utagira icyo akora ntakosa wamubonaho! Nose ikosa babona kuri President w’u Rwanda n’ugukora imihanda, Ngiyo imihanda ya Kigali Bugesera, Kigali Gisenyi via Ruhengeri Kibuye yari yaraheze mu bwigunge, Buhinga ya cyangungu karongi pfunda irigukorwa, policy yo kongera amashanyarazi ngizo za nyabarongo, rukarara, kubyaza amashanyarazi gaz methane none ngo ngwiki. Ushaka ngo dusubire muri cyagihe cya wa mu guyane Habyara na wa muhavu kayibanda ngo u Rwanda ntirugira peteroli, nta zahabu, ngo icyo atunze ni amahoro ya bamwe!!!. Akimara gupfa gaz methane iracukurwa, cassiterite, wolfram, coltant,izahabu ziracukurwa kubwinshi. Abatagira amatwi n’amaso batekereza nka bapfapfa ba congolais ngo nibiva Congo.

Comments are closed.