Ukekwa kwica Dr Raymond Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko muri Afrika y’Epfo

Junior Kamono ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Raymond Dusabe

Yanditswe na Ben Barugahare

Junior Kamono ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 yagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr. Raymond Dusabe.

Ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018 nibwo umurambo wa Dr. Dusabe w’imyaka 40 wari mu biruhuko birangiza umwaka mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye, bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe.

Yaherukaga kuvugana na nyir’inzu yabagamo witwa Monique Mujawamariya tariki 28 Ukuboza 2017. Ku buryo umurambo wari utangiye kwangirika.

Junior Kamono wagaragaye mu rukiko ngo avuga Igiswahili ariko  yahise asaba kuzaburana mu Cyongereza.

Yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki ya 9 Muatarama 2018, nyuma y’uko Polisi y’Afurika y’Epfo ikoresheje ikoranabuhanga ikurikiranye imodoka ya Monique Mujawamariya yakoreshwaga na Dr. Raymond Dusabe nayo yari yabuze ku munsi yiciweho.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Afrika y’Epfo Junior Kamono yari yabonanye na Dr. Raymond Dusabe ahitwa Sea Point, amasaha make mbere y’urupfu rwe.

Dr. Dusabe wakoreraga mu Ibitaro by’Umwami Faisal kuva muri 2017, yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo. Bikaba bivugwa ko yanatuye mu mujyi wa Cape Town hagati ya 2010 kugeza mu 2017.