Uko Dr Anastase abona imyegurire ya Dr Ntawukuriryayo ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Anastase Gsana

Basomyi banditsi,

Noneho birasobanutse ibyo Ntawukuriryayo azize. Cyane cyane ko byanditswe n’iki kinyamakuru gikorera FPR cyitwa IGIHE.COM. Cyanditse ko azize ibintu 4: 

(1) gukoresha nabi umutungo wa leta yitwaje umwanya afite:

Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga amadolari y’amanyamerika $2866. Ko ntigeze numva Sena cyangwa inteko ishinga amategeko ibaza Perezida Kagame impamvu ajya kurara mu mahoteli ya New York ahenze birenga kamere icyumba kimwe ijoro rimwe amadolari y’amanyamerika ibihumbi makumyabiri($20000) nkuko byanditse n’abanyamakuru mpuzamahanga babihagazeho;

(2)kwigizaho ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro k’indengakamere:

Naho se perezida Kagame kurara mu mahoteli afite ibiciro by’indengakamere nkuko tumaze kubivuga, we wamutegetse gusezera, yagenerwa iki! Aho nawe ntakwiye gutanga urugero rwiza agasezera aho guhora ategeka abandi gusezera we yiretse!

(3)gukorera mu bwiru yagiye muri businesses ze prives akabuza umurindira umutekano kujyana nawe:

Ahaaaa! Aha ni ho umuzimu yavuniye undi ukuguru. Ni aha ntahandi. Kubera ko abarinda abategetsi bo mu bwoko bw’abahutu mu by’ukuri baba badashinzwe kubarindira umutekano ahubwo baba bashinzwe kubahungabanyiriza umutekano babaneka bakabatangaho rapports ku kantu kose, kubera ko uriya murinzi/maneko  atajyanye na Ntawukuriryayo muri voyage ye prive mu Budage, perezida Kagame yasanze hari missing information adafite ku rugendo prive rwa Ntawukuriryayo mu Budage kandi yaragombaga kubona rapport.

(4) kuba umunyagitugu:

Really!Harya uwaba umunyagitugu nka Kagame cyangwa se kumurusha kuburyo leta y’u Rwanda igomba kubimuhanira ni nde! Uretse ko ari no kumubeshyera kuko atariwe mu by’ukuri uyobora sena; sena iyoborwa na Tito Rutaremara. Niwe Perezida wa Sena muri systeme informel ya leta ya FPR Inkotanyi.

Izi mpamvu uko ari enye IGIHE.COM itanze niba atari ugutekinika kwa FPR inyuma hakaba hihishe ibindi tutazi, impamvu ya gatatu ni yo yonyine mbona yaba ifatika. Kuko Ntawukuriryayo atagombaga gukumira inzego zishinzwe kumuneka kandi azi neza ko nk’umuhutu uri muri gouvernement formel ya leta ya FPR, atizewe ijana kw’ijana.

(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi).