Uko Emile Rutagengwa na Bagenzi be babona ibura rya Ben RUTABANA n’ibibazo biri muri RNC.

Twe, nk’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda dutuye kandi tubarizwa muri Africa y’epfo, tumaze iminsi dukurikirana bya hafi ibibazo byabaye ku munyamuryango mugenzi wacu Benjamin Rutabana, ariko buri gihe aho kubona ibisubizo ahubwo bituma twibaza byinshi kurushaho.

Dushingiye ku byo umufasha wa Rutabana, wivugiye ko Ben ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo bikomeye n’ umuhuzabikorwa wungirije wa mbere Bwana Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Bwana Frank Ntwari, komiseri w’ urubyiruko ku rwego rw’isi muri RNC nyuma bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bakumvikana babihakana bivuye inyuma ko nta bibazo Ben yari afitanye n’abo bavuzwe haruguru nyamara Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation) akaza kumvikana abanyomoza mu majwi ye bwite adahakana avuga ko Ben yari afitanye ibibazo bikomeye na Faustin Kayumba Nyamwasa kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben,

Dushingiye na none ku byo mushiki wa Rutabana (Tabitha Gwiza) yavuze ko umuntu atayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe,

Tukongera gushingira ku byo undi mushiki wa Rutabana (Adeline Rwigara) aherutse kubwira itangazamakuru ko yivuganiye ubwe n’umuhuzabikorwa wungirije wa mbere ndetse n’ushinzwe ububanyi n’amahanga (diplomacy) mu ihuriro bakamubwira ko bazi aho Ben Rutabana aherereye kandi ko bashobora no kumumuha bakavugana ariko ntibikorwe,

Dushingiye ko Ali Abdul Karim Komiseri ushinzwe Ihanahana ry’amakuru (Communication) na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga Bwana Epimaque Ntamushobora bumvikanye basabira Ben Rutabana kwirukanwa muri RNC nyuma y’uko aburiwe irengero, hakiyongeraho ko Epimaque yongeye kumvikana mu majwi ahamya ko Ben ndetse na Enock Mutangana umwe mu bagize NEC ya Uganda ko ari za umugera (virus) muri RNC ndetse ko yari bakwiye kurwanywa hamwe n’abo bafatanyije nyamara aba biswe imigera akaba ari abanyamuryango b’ikubitiro bitangiye RNC kugeza na n’ubu,

Dushingiye kandi ko uwitwa Sunday MUGISHA aka RASHID agenda yigamba hose ko bagomba kumvisha Ben ngo kuko atumviye shebuja Kayumba,

Tumaze kubona ko umuryango wa Ben Rutabana (Mme Tabitha Gwiza na Simeon Rwaniye) abavandimwe ba Ben bahise birukanwa muri RNC kubera kubaza irengero ry’umuvandimwe wabo,

Tumaze kubona na none ko Komiseri w’ubushakashatsi muri RNC, Jean Paul Turayishimye nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo bamwe mu bayobozi ba RNC barimo kwitwara ku kibazo cy’ibura rya Ben agahita yegura ku mwanya w’ubuvugizi nyuma akaza guhagarikwa no ku mwanya w’ubukomiseri ntanabimenyeshwe kandi ari membre fondateur wa RNC,

Tumaze kubona ko hirenze amezi atatu Benjamin Rutabana aburiwe irengero hakaza gushingwa ngo komisiyo adhoc yo gucukumbura ibura rya Ben (turi buze kuyigarukaho),

Tumaze kubona ko hari abandi bayoboke ba RNC bagiye baburirwa irengero (Major Nkubana aka Kadogo, Mike Rwalinda) n’abandi bagiye bava muri RNC cyangwa birukanwa ku buryo budasobanutse nyamara wakurikirana imizi yabyo ugasanga bamwe mu bayobozi ba RNC babifitemo uruhare rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye nyamara bakikomereza inshingano zabo nta nkomyi ahubwo ugize icyo abaza akaba ariwe ubizira,

Tumaze kubona ko ibikorwa byose bya RNC bigenda bidindira cyangwa bigahagarara burundu (harimo n’ubuzima bw’abantu) kubera aka kajagari karangwa mu Ihuriro Nyarwanda RNC gatewe n’agatsiko k’abantu bake baryigaruriye bakarikoresha mu nyungu zabo bwite,

Dusanze,
1) Abayobozi bose barimo kwirukanwa muri iyi nkundura y’ibura rya Ben Rutabana n’abandi twavuze haruguru ataribo bari bakwiye guhagarikwa,

2) Agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ni nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize,

3) Komisiyo (yavuzwe haruguru) yashyizweho ntacyo ishobora kugeraho kubera ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ariko kica kagakiza muri RNC bityo iyo komisiyo ikaba ari iyo kujijisha nk’uko Mukangemanyi Adeline yabibwiye itangazamakuru,

Turemeranya n’umutimanama wacu kandi twiyumvisha neza ko abayobozi muri RNC bakurikira aribo bari bakwiriye guhagarikwa mu gihe hagikorwa iperereza ku ibura rya Ben kuko nk’uko twabigaragaje hejuru bakomeje kubangamira imigendekere myiza y’iperereza bikiza bamwe mu bafite ibimenyetso simusiga kuri iki kibazo cy’ibura rya Ben Rutabana.

Abo ni aba bakurikira bakwiye guhagarikwa mu maguru mashya :

1- Kayumba Faustin Nyamwasa vice coordinateur wa mbere muri RNC,

2- Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) akaba na Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC,

3- Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC,

4- Ali Abdul Khalim Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC,

5- Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC.

Ibi bikozwe aba bakigizwa ku ruhande iperereza ku ibura rya Ben ryagenda neza maze ukuri kukigaragaza kuko kurimo gupfukiranwa n’ibi bikomerezwa muri RNC

Turakangurira abayoboke bose gukomeza kurwanya akarengane kabakorerwa bimakaza ukuri.

Ubutaha tuzabageho uko tubibona mu bayobozi bakuru ba RNC bakwiye kwegura ku mirimo yabo kugirango RNC igangahurwe.

Twese hamwe « TUZIBUKIRWA KUKI? »

Abashyize umukono kuri iki gitekerezo kandi babyumva kimwe batuye kandi bakorera muri Africa y’Epfo ni aba bakurikira :

1. Emile Rutagengwa

2. Alex Karemera

3. Emma Kanyemera

4. Gidiyoni Gatera

5. Alias Ruhinda

6. Barigira Ferdinard

7. Moussa Ngabo

8. Nyirahabiyakare Umurisa

9. Mukamusoni Saidati

10. Mukundwa Hadjati

11. Uwamahoro Alliane

12. Victor Runiga

13. Gakire Francoise

14. Shirambere Alphonse

Urutonde ni rurerure ukurikije abashaka impinduka muri RNC ariko kubera ikibazo cy’igihe ntibabashije gushyira umukono kuri iyi nyandiko.

1 COMMENT

  1. Ahubwo nibagende basange uwo bahuje ibitekerezo. Guhagarikwa ntacyo bimaze. Muvugurure ibintu .
    Imana ibage imbere mwanjye ikibi aho kiri hose.

Comments are closed.