Uko inzego z’iperereza z’u Bubiligi zibona ubutegetsi buriho mu Rwanda

Amakuru atangazwa n’urubuga Jambo news rwandika mu rurimi rw’igifaransa mu nkuru y’uwitwa Jean Mitali, ruravuga ko mu cyegeranyo cya buri mwaka cy’inzego z’iperereza z’u Bubiligi cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2012.

Inzego z’iperereza z’u Bubiligi zigaruka ku miterere idashamaje ya demokarasi mu Rwanda na cyane cyane ukuntu ubuyobozi bw’u Rwanda bugenda burushaho kuba igitugu, aho ubutegetsi bugenda burushaho kujya mu maboko y’agatsiko gato kari iruhande rwa Perezida Kagame.

Icyegeranyo cya buri mwaka cy’inzego za gisiviri z’iperereza mu Bubiligi, akaba ari umwaka wa kane gisohoka, cyatangarijwe itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2012 na Ministre w’ubutabera w’u Bubiligi Annemie Turtelboom. Icyo cyegeranyo kigizwe n’impapuro 111, kigaragaza imikorere itandukanye y’inzego z’iperereza z’u Bubiligi mu mwaka wa 2011, igice kinini kibanda ku byabaye n’uko iterabwoba ryitwaje idini ya Isilamu ku isi no mu Bubiligi rimeze kuva mu myaka 10 ishize. Icyakora muri icyo cyegeranyo harimo impapuro zivuga ku Rwanda, cyane cyane ku miterere idashamaje ya demokarasi muri icyo gihugu cyiyoboranywe agatuza na Général Paul Kagame nyuma yo kucyigarurira ku mbaraga za gisirikare mu 1994.

”Ubutegetsi bwo mu Rwanda buragenda buba bubi n’abatsiko gategekana na Perezida Kagame kararushaho kugenda kaba gato”: ibi umuntu ashobora kubisoma ku rupapuro rwa 73 rw’icyo cyegeranyo.

Icyo cyegeranyo kigaruka ku ivugururwa umwaka ushize ry’inzego z’iperereza n’igisirikare mu Rwanda, izi nzego zombi zo n’umutwe urinda Perezida bikaba ari byo nkingi z’ubutegetsi buriho i Kigali.

Mu mwaka wa 2011 mu Rwanda habaye guhindurira imirimo no gusubiza mu mirimo abayobozi b’inzego z’iperereza z’ingenzi ibyo byatumye bamwe mu bantu ngo bafite umurongo ukarishye nka Dan Munyuza na Karenzi Karake bafite impapuro mpuzamahanga zibashakisha bahabwa imirimo ikomeye mu buyobozi bwa gisirikare n’iperereza, ibyo byagaragaye nko kongera ingufu z’ubutegtsi bwari bumaze guta ingufu gato kubera amatora yo 2010, ayo matora akaba yaranenzwe n’umuryango mpuzamahanga kubera ubwicanyi n’ihohoterwa byakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyamakuru bigenga. Ikindi cyari kigamijwe kwari ukugarura icyizere no kugabanya icyoba cyari mu bashyigikiye ubutegetsi nyuma y’ihunga rya général Faustin Kayumba wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo wari ukunzwe mu gisirikare.

Inzego z’iperereza z’u Bubiligi zigaruka kandi muri icyo cyegeranyo ku ishyirwaho rya guverinoma nshya na ministre w’intebe Pierre Damien Habumuremyi. Icyo cyegeranyo kibanda cyane ku kubuza itangazamakuru gutangaza amakuru uko rishaka no kuritoteza.
Ku bijyanye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda icyo cyegeranyo kigira cyiti:« Ibitangazamakuru bibuzwa gukora akazi kabyo neza . Mu 2011, ibitangazamakuru byigenga byagiye bihagarikwa ndetse n’ubuzima bw’abanyamakuru babyo bwagiye bujya mu kaga ».

Icyo cyegeranyo nticyirengagije kandi kukuvuga uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bamerewe. kiragira kiti: «Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu imbere ni nk’aho batakibaho, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye bose bashyizwe mu buroko abandi barahunga. » Gitanga urugero rwa Madame Victoire Ingabire wakatiwe imyaka 8 y’igifungo, Déogratias Mushayidi wakatiwe gufungwa ubuzima bwose ariko akaba yaranze gusaba imbabazi ngo afungurwe, na Bernard Ntaganda président na Parti Social Imberakuri.

Ku nzego z’iperereza z’u Bubiligi ngo opozisiyo nyarwanda nyayo iri hanze y’igihugu, cyane cyane mu Bubiligi hamwe muho yiganje, ariko na none igaragara mu Buhorandi, u Bufaransa no mu bihugu bimwe na bimwe byo mu majyaruguru y’u Burayi (pays scandinaves) aho igenda igaragaza ibikorwa.

Ubwumvikane buke muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze nabyo ntabwo byacitse inzego z’iperereza z’u Bubiligi, ugucikamo ibice kw’ishyaka FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire nabyo byagarutsweho.

Hagarutswe kandi ku ngufu zigenda zizamuka z’ihuriro Nyarwanda RNC hagaragara muri icyo cyegeranyo amagambo agira ati:
« ishyaka RNC riragenda rizamuka mu mbaraga, ryashinzwe n’abatutsi 4 bahoze bakomeye muri FPR, bakaba bari abafasha ba hafi ba Perezida Kagame bahunze igihugu, barimo kugerageza gushaka ubufatanye bwa politiki n’andi mashyaka ya opozisiyo akorera hanze y’u Rwanda. Inama nyinshi zakozwe n’uwo mutwe wa politiki mu mijyi myinshi y’i Burayi mu 2011 yateye ibibazo bya diplomasi hagati y’ibyo bihugu n’u Rwanda. »

Robert Masozera, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi watangiye imirimo ye 2011 nawe avugwa muri icyo cyegeranyo uburyo agerageza kureshya abatavuga rumwe na Leta n’abandi banyarwanda baba hanze abategurira ingendo mu Rwanda ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda mu rwego rwa gahunda izwi kw’izina rya «Come and See». Iyo gahunda ngo igamije nk’uko icyo cyegeranyo cyibivuga gutegurira ingendo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, n’abanyarwanda baba mu mahanga cyane cyane b’impunzi bakajya kureba uko u Rwanda rumeze ubu ngo babone ko rutandukanye n’urwo basize.

Twabibutsa ko iyo gahunda yari igiye gusiga umugani ubwo Ernest Gakwaya alias Camarade, ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera gukekwaho ibyaha by’intambara na jenoside nawe yishyuriwe uwo rugendo akajya mu Rwanda akabonana n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Kagame. Ako gashya katumye bamwe mu batutsi bacitse kw’icumu bibumbiye mu muryango Ibuka barya karungu.

Nta gishya iki cyegeranyo cy’inzego z’iperereza z’u Bubiligi gitangaza kitari kizwi mu bijyanye n’uko ibintu bimeze mu rwego rwa politiki mu Rwanda, ariko umuntu ntiyabura kuvuga ko ubutegetsi buriho mu Rwanda, buzwi kuba bugenzera ku gitugu, bukurikiranirwa hafi n’inzego z’iperereza z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika cyane cyane iz’u Bubiligi, bwahoze bukoroniza u Rwanda, bukaba ari kimwe mu bihugu biha u Rwanda inkunga itubutse.

Iyo raporo yose mu rurimo rw’igifaransa mwayisanga  hano>>

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. Nonese wowe wanditse iyinkuru uyufata nkimpamo ubuse amacakubiri yibasiye ikigihugu ndetse kikaba mo indiri yinkozizibibi gusa babanje bagatokora ibiri mumaso yabo batungana bagakosora abandi! ababirigi turabiyamye, bitwinjirira mubuzima tubayiki se? ikibazo tugira nitwe tubyihariye kuriyisi njyenziko ntagihugu nakimwe kuriyisi kibuze agatotsi! mujyemumenya ko abazungu aribo banyirabayazana bumva ko aribo bakora ibintu neza kdi mumutuzo bonyine. ikikinyamakuru sinumva impamvukibona ntakintu nakimwe uRwanda rukora neza ubwose ahorugeze nibyagurutse birugwamo biturutse iburayi biruhamamo mujyemureka amatiku tweturashaka kwiyubakira igihugu nawe uravuga gusa niba harikitagenda tanginama wisebanya gusa.

    • erega shahu ukurikije amakuru yabano banditsi barwanya leta y’u rwnda watumutwe! uziko basigaye barihaye kuturusha igihugu kandi aritwe tugituyemo!

  2. ko zibibona gutya se namwe niko mubibona?itangazamakuru ryanyu ariko rigamije iki?ibya ababilgi n’URWANDA byo ni histoire ndende bagize kutugabanyiriza igihugu,bagize kutubibamo amacakubiri yatugejeje kuri jenoside,sha ibyo ni ibimwaro by’ibyo bakoze mu Rwanda bo uwabarega ntibabona indishyi baduha,ibyo byo kudushyira muri iyo rapport ndumva ntacyo bimaze kuko ntitukiri colonie yabo!!

Comments are closed.