Uko Jack abona ijambo rya Perezida Kagame ryo ku ya 4 Nzeli 2012

Banyarubuga,

Iyi discours ya Kagame iratanga message umuntu yacamo ibice bibiri:

Icya mbere ni ikigaragara ko Perezida wacu amaze kwiheba. Ku munota wa 34 aravuga ati“…nzi ko aba bazungu bashobora gukora ibibi byinshi, nibagende babikore.” Aha ndibwira ko mu bibi yumva bakora harimo no kumwica, kandi ari mu kuri. Ku munota wa 57 aravuga ati “…uzansimbura agomba kuba ari umuntu ushoboye kurwanira abanyarwanda”. Donc, atangiye kuraga asaba abazarokoka amahane abona agiye kugeramo kuzibuka icyo yarwaniraga namara kwicwa. Ahandi aravuga ati “…numva bavuga ngo banga umuntu kubera interets zabo abangamiye.Ati interets zabo mbangamiye ni izihe? Ko banyuza ayo mabuye hano hari uwo murumva twafatiye kuri road block?” Ibi ni kuvuga ati aba bantu ntawabizera iyo bakurambiwe barakurimbura, naho ibindi ni urwitwazo. Kuri uru ruhande ndemeranya nawe. Gusa mbabazwa n’abadepite n’aba Ministiri be batumva icyo ababwira ahubwo bagakoma amashyi gusa. Nyamara amaze kuvuga ko bashobora kuzamwica (ndavuga kuzamukorera ibyo bibi bashoboye gukora)hari aho ababwira ati “ntimukerekane ko bibababaje cg bibateye ubwoba, kuko nicyo baba bashaka kubona”.

Igice cya kabiri cya discours ye kirerekana umuntu udasubiza amaso inyuma ngo yisuzume, abone uruhare rwe muri chaos arimo. Umva nawe ati ubucamanza bw’amahanga ni politiki. Kuki atareba ubucamanza bwe se? Kuki yumva ari victime akwiye kugirirwa impuhwe ariko ntatekereze kuri Ingabire, Ntaganda, Mushaidi, n’abandi bamaze imyaka 18 muri prisons-mouroirs ze? Kuki atemera ko hari uwabona ibintu gutandukanye n’uko abibona ngo agire amahoro mu Rwanda? Buriya se prezida wacu abona Rugigana Ngabo atarengana koko? Ubwo se za Miliyoni z’amadolari yirirwa atanga ngo arajya kwica ba Kayumba na ba Musonera mu bihugu by’amahanga nta kindi yakorera abanyarwanda?Honestly, kirya abandi bajya kukirya kikishariza!

Ahandi ati isi yose iratwanga. Vraiment? Kweli?Imyaka yose amaze ku butegetsi, agatsiko ke karahinduye abanyarwanda abacakara bako, abazungu bakamureka none ati baranyanga! Ati bose ni politically bankrupt! Nyakubahwa, abanyarwanda bati “Utazi ubwenge ashima ubwe”. Ubwo kweli ku isi yose ni wowe uzi politiki kurusha abantu bose? Ariko Afande wavuye Kongo, iyo M23 igiye gutuma urimbura abanyarwanda wayiretse? Wahaye abanyarwanda ubwinyagamburiro amazi atararenga inkombe? Harya ngo uzapfa urwana? Ejo bundi waravugaga uti umuntu agutera ubwoba wagera nyuma ukamutinyuka ukagaruka mukarwana. Ubwo ubona abanyarwanda batazakugarukana kweli?Aha, nyamara weho niba kubaho bikurambiye, Cyomoro na bene nyina baracyari bato, bakeneye kubaho. Ngo uravugira abanyafrika? Iyo mandate se wayihawe nande? Ubwo urabona Bongo yaje aho ukagira ngo ni ubucuti? Reba neza uwo mudamu we, kuba asa gutyo ntabwo ari uko yitukuje,Mister !

Muri make, Perezida wacu arabona aho ikibazo kiri, gusa ntashobora kubyivanamo kubera ko adashaka kwisuzuma ngo yikosore kandi n’abamwegereye bose ni abidishyi ntawamugira inama. Ubwo rero kubera ko umutwe umwe utigira inama uretse iyo gusara, nareke gutera imbabazi, nabage yifashe.

Niko mbibona

Jack