UKO MBONA IKIBAZO CYA FDLR.

Ibibazo by’u Rwanda ntabwo byakemurwa no gushyikirana hagati ya FDLR n’u Rwanda, kuko n’ubusanzwe Leta isanzwe ishyikirana na FDLR mw’ibanga, niba mbeshya munyomoze, ni gute waba udashyikirana nayo Rwarakabije agataha kandi yari umuyobozi wayo? Ministre Mushikiwabo na Leta nibareke kutujijisha kuko dusanzwe tubaziho ibinyoma biteye ubwoba, none se abarega ba Victoire Ingabire na Deo Mushayidi baturukahe?

Nibaza ko u Rwanda rukeneye kubona Kagame asubiza ibintu mu buryo, kandi agashyikirana n’abanyarwanda bose, kuko byamaze kugaragarako u Rwanda nta mwanzi rugira, bityo ntampamvu yo gusesagura amafaranga yagakoze ibikorwa by’iterambere mu bijyanye n’umutekano, kuko twasanze ibi Kagame abikora agamije kwiyongerera imbaraga atahawe n’itegeko nshinga, bikanatera abasirikare kubaho nabi nk’abacakara be dore ko abahemba nk’ababoyi be kandi bakora akazi karenze ako bahamagariwe, aho abajyana no muri Kongo nta n’umwe umuhaye uburenganzira, nonese ni ryari amategeko yari yemeza cyangwa ngo yange ubwo buretwa abakoresha?

Igihe kirageze ngo amafaranga atabarika Kagame ashora mu butasi no kuneka agabanuke, ahindure uburyo ategekamo u Rwanda, arekure inzirakarengane, yimakaze umuco wo gukorera mu mucyo, agabanye kubeshya dore ko bimaze kugaragara ko abirusha Semuhanuka, ndetse amenye ko ari umukozi w’abanyarwanda, atari Imana yabo cyangwa umwami wabo wo kuramywa.

FDLR nayo nibona ubutabera bukora neza, abantu bahabwa uburenganzira bwabo, ndetse hubahirizwa amategeko, bazataha nta kabuza, maze uwakoze Jenoside abihanirwe mu nkiko. Naho kuganira byo, bihoraho ndetse bamwe dukekako Kagame ariwe utegeka FDLR kuko acyura uwo ashatse agaha imbunda uwo ashatse, nkuko akoresha na M23.

Kandi amategeko ateganya ko igihe cyose umuntu atarahamywa icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha aba akiri umwere, bavandimwe mwivanemo ko FDLR ari abajenosideri, ahubwo bamwe muribo bakekwaho jenoside, none se ni gute mwambwira ko abarwanyi bawo bafite imyaka munsi ya 28 bishe abantu? Kwaba ari ukwirengafiza ko abenshi mu basirikare bayo batarengeje imyaka 20, bivuzeko bavukiye mu buhungiro bityo batazi n’u Rwanda cyangwa bahunze bakiri abana bato batarageza imyaka yo gukora icyaha (ni ukuvuga ko bari munsi ya 14), bityo kubashyira mu gatebo kamwe n’abayobozi babo bikaba ari ukwirengagiza ukuri.

Nibumva ko batazarenganywa na Leta, kwicwa, gusigwa icyaha cya jenoside n’ibindi, nibizera ko ubutabera bukora neza, bakizera umutekano no gusubizwa mu muryango nyarwanda bagahabwa uburenganzira bwabo bazataha ku neza, erega nta mpunzi ibyishimira, ndetse na Kagame ubwe arabizi, bityo gukomeza kubirengangiza ni ukwirengagiza uburyo FPR Inkotanyi yavutse, n’uburyo yarwanye kugeza itsinze.

Amateka atubere isomo, tureke guta igihe mubidafite akamaro, Kagame nareke kudukangisha baringa kuko ahari ubushake haba n’ubushobozi, niyumvira iyi nama, amafaranga ashorwa mu “mutekano w’igihugu” azateza imbere ibyaro, ubuhinzi buvugururwe, inzara icike amahoro ahinde hose, maze iterambere ritari iri rya baringa rikataze mu Rwanda Rushya.

Injiji Yize.

9 COMMENTS

  1. Kagame ntashobora kumva inama umugira kuko we akora ibicuramye gusa. Mu by’ukuri akora ibinyuranye n’ibyifuzo abantu benshi bashyira mu gaciro haba mu Rwanda no mu mahanga bamubwira.
    Ubwonko bwe bwaracuramye byararangiye asigaje kwipfira agasiga amateka.
    Bangahe bamugiriye inama, ndetse banakomeye ku isi? We yumva yishimiye gukora ibinyuranye n’iby’abandi gusa.
    Dutegereze gusa amateka agiye kuzatwereka agashya. Ibya FDLR, ibya M23, ibya Kagame n’agatsiko byose bifite uko bizarangira tutazi.
    Abirirwa mwita abandi ibicucu, abibwira ko mwashyikiriye mugahindura abandi ruvumwa, ejo bundi muzumirwa.

  2. Niba imfura itaganira nabantu aho iribesha yaba imeze nkayayindi idahunda yayindi yibagirwa se iyo mfura yumva ko ibibazo byayo bikemurwa no kumena amaraso yabatari imfura aho nayibwira nti ubuzima nigatebe gatoki. Ubwo intambara yokurucunshu yaba abanyarda bose baravuze ngo mubareke ni abategetsi babatutsi bamarana igihe abadage bicaga abami babahinza abatutsi bo batekereje ko bagiye kubagurira urwanda. Igihe bicaga abarashi abandi bose baravuze ngo nimubareke bapfe ni abahutu babarera kandi banatwigometse ho natwe; barabaritura karahava. Igihe bicaga abatutsi muri 59 bamwe mwaravuze ngo nibabareke bicwe ni abatutsi kandi ninabacommuniste. Muri 1973 igihe bicaga abanyagitarama babaziza kayibanda mwaravuze ngo nibabice kuko nibo babyiteye banga abandi banyarda mu myaka ya 90′ ubwo FPR yicaga abanyamutara ,abanyaruhengeri nabanyabyumba bamwe baravuze ngo ngo nibarangize abo bakiga batubohore. 1994 byabaye ibindi bindi kuburyo ubu ntawemera ko undi yababaye muri icyo gihe. Byarakomeje 1997 abanyaruhengeri baricwa ngo nimubareke ni abakiga babacecekeshe barabatsimura. None ubu hagezwe ho abantu batekereza uko abafite ubushobozi bwo kwica nabo abatari kwicwa baratahiwe ejo. Ibibyose witegereje neza wasanga mugihe atari wowe wicwa cg wicirwa usanga twigize bantibindeba . Ariko ikibi cg icyiza cyububuzima nuko uyumunsi ninjye ejo ashobora kuba wowe. FDLR sicyo kibazo ikibazo nitwe nayo bayihaye ubutabera bwukuri yataha hatabaye ivangura ntacyo baba bakirwanira kuko ntibabona ingabo. Dutekereze neza turebe kure naho ubundi tuzamarana ntanubwo dukeneye abandi.

    • uwumuremyi kayumba
      njye mbona fdlr itabaho niba ibaho kuki idatera urwanda cyangwa ibohoze agace kamwe ikagire akabo

      • Kubaho ihaho ahubwo ikibazo ni icyo bayikoresha. Iba umwanzi iyo bayishaka ikaba inshuti iyo babishaka. Abavuga ko ari abicanyi nabababaza impamvu abayishinze bataha bagahabwa imyanya. Umuntu utemeranya nundi we ni umwicanyi noneho. Tujye tureba kure kuko icyo nzi neza ni uko uretse ibiganiro ntyinzi nzira ishoboka yamahoro arambye.

  3. go fdlr ntabwo arabicanyi nta soni ufite abirirwa bica abantu congo bafata abagore ku ngufu sabo bana uvuga bavutse nyuma ya genocide none ugyira ngo ibyo bakora kongo bazagera mu rwanda bakabiheba reka da izo ni mena maraso nizera ko nta muntu yashikirana nabo nkuko haru wavuze ngo imiryango iraakinguye babuzwa ni ki gutaha ?ubu murashaka ngo batahuke maze babakureho ibyaha maze babahembe kubaha imirimo ariko yee ntibizashoboka never never ni babanze bunve ibyo bakoze basarure umubabaro bateye abanyarwana ahasigaye uvuge ubusa

  4. Umva sha KERENZI nawe ARRETE,kuki rwose mw2itiranya ibintu?Mutinyuka mute kwita umwana ababyeyi be bahunganye afite 10ans umwicanyi? MUSHATSE MWACISHA MAKE EJO MUTAZAGWA MU MAZI MUYITAQ IKIZIBA.Bisshyire kera bazataha kandi bemye.

  5. Ariko mureke kujya mwirengagiza koko. Niba mushaka kubaka u Rwanda mureke amarangamutima kabisa. Umunsi wamaze kwemera ko Abatutsi bishwe n’abahutu, naho abahutu nabo bakicwa n’abatutsi(FPR) icyo gihe uzaba ntaho ubogamiye ushobora no gutanga ibitekerezo byubaka sinon tuzaguma muri baranyiciye undi nawe baranyiciye muzageza hehe?? Njyewe iyo nza kuba KAGAME ntabeshye intambara ikirangira nari kuvuga nti NUNAMUYE ICUMU CG NUBITSE ICUMU NUBUYE U RWANDA. Ibyaribyo byose aziko yishe abantu benshi yasanze mu Rwanda batanahunze. Icyo gihe nari kubigira match nul kuko impande zombi zaricanye. Naho rero kuvuga ngo FDRL wa mugani bayikoresha uko bashaka. Wasobanure ute ukuntu RWARAKABIJE n’abandi bayishinze barimo kwidegembya mu Rda mu gihe wita abana batazi n’uko u Rwanda rusa batazi n’iwabo kuko ababyeyi babo biciwe mu mashyamba ukavuga ko ari aba génocidiare. Iyo ni cynisme mbi mbi nk’iya shitani. Ikibazo cy’abanyarwanda ni amarangamitima bafite ubu n’ibinyoma bikabije. Koko umuntu utabona ibinyoma bikabije FPR ikomeje gushyira imbere, uwo wavuga ko aba mu Rwanda cg ni ukwirengagiza ukuri abona? Ibyo iyo ubifata nk’ukuri ntacyo byazamarira igihugu. Abanyarwanda bose bavuze ko nta muntu n’umwe w’umuhutu wapfuye, urumva mwaba mwubaka? Bavuze bati ibyo FPR ivuga ni ukuri 100% urumva waba wubaka? Nkeka ko kunengwa bir mu bituma ibintu bigororoka. Ariko kuri FPR byose ni byizaaaaa 100%. Ntibibaho.

  6. nibarekure abafunze bose basabe imbabazi ,leta nayo izisabe kuko niyo yatumye abantu bapfa nubu bapfa kuramba kubutegetsi si ukumara abatakumva neza !nahubundi wageraho ukica naso nabana n’umugore wawe kuko nabo ntibihora ari 100/100

Comments are closed.