Uko NKURIKIYINKA Venusti na Uwayezu Jean biciwe i Kami

Hagati y’italiki ya 10 na 15 z’ukwa 11 k’umwaka 1999, aho nari nazimiriye ndi ku ngoyi mu kigo cy’i Kami, nagiye kubona mu gitondo cya kare mu masa kumi n’ebyiri , mbona abasore batatu b’abasirikari barimo uwo bitaga Diogène (irindi sinashoboye kurimenya), bazanye umuhungu witwaUWAYEZU Jean wari kontabure wa komini yahoze yitwa Gatonde yo mu Ruhengeri.

Uwo musore mukubise amaso mbona ndamuzi kandi nawe aramenya. Ariko ntitwashoboraga kuvugana yewe habe no kwerekana ko tuziranye. Ubwo bari bamuboheye amaboko inyuma, agatuza kareze byo guturika, bamuhatira kugenda atari kubishobora, agaragarwaho ko yari yaraye ku nkeke y’igaragurwa. Amaraso yari yashotse imyenda ye, nayo itari igifite ibara. Bakaba bari bamujyanye mu rwiciro ariko yananiwe kuburyo atari agishoboye kugerayo yigenza.

Mbona umwe muri abo basirikari akuye icyuma cyari gifashwe n’umukandara we akimucumita mu rubavu, umusore arahorota, mugenzi we nawe afata icyuma agicuma mu musaya ururimi rwose rusohokera aho ateye icyuma, ubwo Uwayezu Jean ahita aca. Barakurura bajugunya mu cyobo cyari gikucuye hafi y’aho nari mboheye. Baraza barambwira ngo wowe ibyiza biruta biriya biraguteganyirijwe.

Ku mugoroba waho, bazana umugabo nakundaga kubona kuri paruwasi ya Nyamirambo witwa NKURIKIYINKA Venusti, ushobora kuba yarakoraga muri Rwandatel. Uwo mugabo bamunyujije iruhande, urwo yishwe nawe ntiruvugwa.
Namubonye yarananutse byo guhorota, utamumenya. Bamunyujije iruhande igihimba cyose ari umuturumbure, asigaranye agapantalo kamucikiyeho kandi katakigira ibara.Abasirikari batatu bamuzanye aboshye n’amapingo, ikiganza cy’iburyo kibohanye n’akaguru k’ibumoso, naho akaguru k’iburyo kabohanye n’ikiganza cy’ibumoso. Bamukururaga n’umugozi uziritse kuri ayo mapingu.

Bamugejeje hafi y’urwiciro, bazana utwuma tumeze nka turiya bokesha inyama za boroshete, bakajya batumujomba mu mbavu, mu nda, mu gatuza, ari nako bamushinyagurira bamubaza ngo ubwo se uri kubabara ? Barakomeje baramujombagura kugeza ashizemo umwuka, bahirikira mu cyobo.

byanditswe na MANIRARORA Agustini

Giticyinyoni. Kigali