Uko RDI-Rwanda Rwiza ibona ikibazo cy'impunzi – Twagiramungu Faustin

Ikibazo cy’impunzi tugitekerezaho cyane, kuko nanjye ndi impunzi. Nawe mbwira uri impunzi. Numva rero hagomba kubaho programme yo kugirango impunzi 350 000 biri cyane cyane mu mashyamba ya Congo, n’abandi bari mu bindi bihugu binyuranye, bagomba gutaha.

Ni ukuvuga iki rero: Ni ukuvuga ko, ubutegetsi buriho bugomba kuduha programme igaragara, yerekana uko izo mpunzi zizataha muri uyu mwaka 2016 cyangwa se ukurikiyeho. Ariko iyo programme tukaba tuyizi.
Niba rero itamenyekanye, ni ukuvuga ko impunzi zizirwanaho zigataha kubundi buryo. Uburyo buriho bwiza mbona zataha niba binaniranye, ni uburyo impunzi zari muri Uganda zatashye. Zatashye zifashe umuheto, nkaba nibwira ko nabandi bashobora kuzawufata niba ntagisubizo kibonetse.

Ntabwo twe dushobora kwemera ko impunzi z’abanyarwanda zajya zihigwa nk’inyamanswa mu mashyamba ya Congo, ngo zitahe kungufu. Hagomba rero kuboneka igisubizo kuri icyo kibazo cy’impunzi. Njyewe ni ukonguko mbibona.
Kandi ibyongibyo rero numva ko byagombye kuba inshingano y’ishyaka rya RDI. Ni nukonguko tubyumva.

Twagiramungu Faustin
Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza