Uko zimwe mu nararibonye zabonye ibikorwa bya Kofi Annan ku Rwanda

Kofi Annan yari ayoboye akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi mu gihe jenoside yabaga mu Rwanda muri 1994.

Kuva 1997 kugeza 2006 ni we wari umunyamabanga mukuru wa Loni. Hari abemeza ko yakoze inshingano ze, ngo ariko avangirwa gusa n’abandi. Ariko hari n’abemeza ko yateshutse, akagira intege nke imbere ya FPR ku buryo nta bintu by’ingirakamaro yakoreye u Rwanda. Kofi Annan yatabarutse tariki ya 18 Kanama 2018.