Ukuli niyo ”ciment” y’ubumwe bw’umutamenwa

Maze kumva ibisobanuro, Eugène Ndahayo, umunyamateka akaba n’ umunyapolitike, yatanze ku mpamvu z’ikenyuka ry’ubutegetsi yise ubw’Abahutu; na maze gusoma uburyo Madeleine Bicamumpaka, niba ntibeshya, akaba ari umunyamakuru ndetse akaba anaboneka mu mashyirahamwe no muri politike y’ u Rwanda mu buhungiro; nifuje guhita ngaragaza icyo nakuye mu bitekerezo byabo.

Madame Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Cyane cyane ibirebana na Nyakwigendera Aminadab Kanani, wishwe nyuma y’ifata ku ngufu ry’ ubutegetsi n’ abasilikare bari bayobowe na Général-Major Juvénal Habyarimana. Ntibyankundiye kubera ko akanya kambanye ingume. 

Bwana Eugène ndahayo

Ubwo M.Ndahayo asanga isesengura ry’ ibyabaye cyangwa ibyahimbwe bikitwa amateka, ari shinganwa ngo politike yubakirwa ku rutare rw’ ukuli, Mme Bicamumpaka yumva ibyo byakurura amakimbirane hagati y’ uturere. Bikaba byaba ari bibi mu gihe igihugu kiri mu kangaratete.

Muri iyi nyandiko musanga hano hasi ndagaragaza inyungu ziri mu kumenya ejo hashize, ngo ejo hazaza hitegurwe neza, amakosa yakozwe Rubanda ibashe kuyizibukira. Ndanatanga ibyo nkeka ko abanyapolitike babicengeye, hari intambwe byateza u Rwanda na Rubanda.

Alphonse Munyandamutsa

Iyo nyandiko mushobora kuyibona mukurikiye uyu mushumi uri hano hasi: