Ukuri kudashimishije 

Venant Habiyambere

Ihanurwa ry‘ indege ya Habyarimana

Muri iy’iminsi hongeye kugaruka ikibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana yabaye imbarutso ya Jenoside yakworewe abatutsi. Hagaragaye ko hari abanyarwanda benshi badashimishwa n’ukuri kwihishe inyuma y’Ihanurwa ry’iyi ndege.

Ku ruhande rumwe hari Abanyarwanda, benshi bo mu bwoko bw’abatutsi, badashaka kwemera ko uwakomye imbarutso ya JENOSIDE y’abatutsi, ari UMUTUTSI bakunze kwita Intore izirusha intambwe zose. Ko iyo ntore ntacyo abatutsi bari bayibwiye, icyo yishakiraga ari ubutegetsi buzatuma agira ubuzima bw’abaStar. Bityo bagakora ibishoboka byose kugira ngo ukuri kutajya ahagaragara. Kandi abanyarwanda bose baramaze kumenya ukuri. Ku buryo abenshi iyo ubabwiye ko Bagosora ariwe wahanuye Indege ya Kinani, bakwibutsa ko atari ABAHINDE ko ari ABANYARWANDA. 

Ku rundi ruhande hari Abandi, ahanini baturuka mu bwoko bw’abahutu, biciwe na Kagame bababazwa n’uko Uwabahekuye adatabwa muri yombi maze agashyikirirwa ubutabera. Ugasanga bahora baririmba ko Abafaransa bazabakiza Kabutindi Kagame n’abambari be. Nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macron acuditse na Kagame, natangajwe no kubona abantu badashaka kureba ukuri batwumvisha ko iki kibazo kitarangiye! 

Tuvuge koko ko Abafaransa bashyizeho urubanza rukarangira rushinja icyaha Kagame. Ese bazamugira bate? Al Bachir wo muri Sudan abanyamerika n’abanyabulayi bashinja ibyaha bya JENOSIDE hari icyo bamutwaye? Ni iki batakoze ngo bafunge Nkurunziza (Burundi) cyangwa Mugabe (Zimbabwe)? Ntawushobora gufunga PEREZIDA w‘ikindi gihugu n’iyo yaba ategeka igihugu cy‘igihangange kandi nibyo amurega ari ukuri.

Kuki abarundi ntacyo bakora ? 

Mbere yo kuvuza induru kuri Perezida Emmanuel Macron (France), twari dukwiye kwibaza igituma uBurundi butegekwa n’abahutu, Kagame yashotoye inshuro nyinshi batagira icyo bakora kandi iyo ndege yarimo Umuperezida n’abaministre babili bose bo mubwoko bw’abahutu bavuka iBurundi? Aha niho hari ukuri tudashaka kwemera

Nkurikije ibyo nasomye, Kagame mu kwica Habyarimana yabifashijwemo n’ibihugu byinshi birimo Uganda (Museveni), Tanzaniya (Nyerere). Amerika (USA) n‘uBwongereza uretse no kumuha umugisha wo kwica Kinani, byakoze ibishoboka byose mu kuniga amaperereza yose yatungaga urutoki Kagame, ndetse banakwiza ibihuha ko Bagosora ariwe wakoze icyo cyorezo. Muzasome ibyo Hourigan yandiste muzasanga atari Kagame wahagaritse enquête yari yatangiye. 

Ibi bintu nta kuntu Nkurunziza na Macron bataba babizi, ku buryo njye nkeka ko kubera ko badashaka kwiteranya n‘ibihangange bikingiye ikibaba Kagame, ari cyo gituma batabyutsa urubanza rw’iyo ndege

Umwanzoro 

Niba dushaka ko Kagame ashyikirizwa ubutabera, ikintu cya mbere tugomba kwivanamo ni uko ari abazungu bazabidukorera. Bene Madamu barindiriye ko Kagame avaho cyangwa apfa maze bagakora ibyo bakoze kuri Patrice Lumumba. Urugero rwa Lumumba ruraremereye kurusha ibyabaye kuri Habyarimana, aho ONU ifatanyije n’ibihugu byinshi (USA, UK, France, Belgique) bahitanye umuperezida watowe n’abaturage hanyuma bakabeshya isi imyaka irenga 40 ko Lumumba yishwe n’abakongomani b’ibyihebe. Nyuma y’imyaka 40 bagakora „Show médiatique“ ababiligi bise UBUTWARI kuko bafashije abakongomani mu kumenya ukuri.

Uyu muti usharira Perezida Macron aduhaye nitwemere tuwunywe maze udukize indwara yo kumva ko abandi aribo bazatuvana mu kaga kacu. Kubona Mushikiwabo agiye gutura i Paris, aho kwitotomba dutuka Macron, twari dukwiye ahubwo gushima Macron kuko Kagame niyongera kurenganya abantu abaziza ibitekerezo byabo dufite aho tuzajya gukorera imyigarangambyo izamenyekanya muri Francophonie hose. Ndetse nitunabikora neza, tuzafashwa n’abavuga igifaransa, harimo abafaransa, baha agaciro valeurs za francophonie Kagame adakurikiza na gato.

Iyo urebye ukuntu Macron agenda yangwa n’abafaransa kubera ko atabagezaho ubukungu yabasezeranyije, igihe Mushikiwabo azotswa igitutu ntabwo azatinyuka kwikorera umusaraba wa Kagame, ahubwo azakora nk’aho atamuzi. 

Byandikiwe i Munich taliki 16-10-2018

Venant Habiyambere 

 

 

2 COMMENTS

  1. Ari abahutu bo mu Rwanda murasekeje ngo Kagame yahanuye indege none niwe yarafite inshingano zokumurinda canke yarajejwe kumurasa kandi mwibukeko Havyarimana yari umusirikare kuraswa rero ntabitangaza vyakozwe. Ntamategeko ryarenzwe. Ahubwo nabagira inama muve mumagambo mufate imbunda murase Kagame niyonzira yonyine muzacamo mukibohoza umunyagitugu Kagame mubandanye amajambo

  2. Bwana Venant Habiyambere

    Nkuko ubivuga reka na njye nkunganire mvuga ku bantu bakibona ko Kagamé azakurwaho n’amagambo. Hagomba kubaho
    impinduramatwara itari amahamba nkuko Mukamana abivuga ku kinyamakuru IKIZERE.COM.

    Mu gihe abanyarwanda, hafi ya bose , tubona ko ubutegetsi buriho budukandamiza bikabije, ntabwo aho bigeze tugomba kujya mu mahamba(mu magambo) gusa ngo tubogoze. Tugomba, nkuko mpora mbivuga, gushyira hamwe TUGAFATA INTWARO kuko nta kindi kintu na kimwe kizashobora kugamburuza buriya butegetsi bubi. Niyo mpamvu mpora nsaba abanyarwanda twese gushyigikira bariya bose biyemeje gufata intwaro. Aha ndashaka kuvuga MRCD na FDLR. tugomba kumenya ko buriya butegetsi bukomeye hejuru nk’amase y’inka. Intambara tuzabushozaho, nkuko FLN yabikoze, izashwanyuza ziriya ngabo zabwo mugihe kitarambiranye. Icyangombwa ni ukuyitangiza.

    Abagomba kuvuga imihogo ntisarare, ndizera ko babonye aho barajya bavugira cyane. Aha ndashaka kuvuga umuryango OIF uyoborwa n’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo. Barajya bamubaza buri gihe uko U Rwanda rwubahiriza amahame ya OIF harimo, demokarasi n’uburenganzira bwa kiremwa muntu. Ndizera ko bazajya bamuha ingero nyinshi ku bitubahirizwa mu Rwanda nubwo abizi.Icyi ngenzi ni uko ibyo bibazo bizajya bigera kuri buri gihugu kigize uwo mu ryngo. Agomba rero ahubwo kubafasha guhindura ibintu mu rwego rwa politiki. Byamunanira kandi bakajya babaza abamutoye icyo bamutoreye. Muri icyo gihe, abamutoye nabo barajya bakora amagenzura y’ibibera mu Rwanda.Ni muri icyo gihe amabi yose azajyajya hanze. Byaba ngombwa na Mushikiwabo bikamuviramo ibibazo.

    Ikindi kandi mutayobewe ni uko bishoboka ko igifaransa cyazasubizwa agaciro mu gihugu. Ntimuyobewe ko abantu bize ubu babaye abashomeri bakaba bagasigaye bambaye za kamba mbili bitewe no Kubura akazi. Nibasubira mu kazi bishobora kubongerera ingufu bakaba banafasha abashaka impinduka mu gihugu cyangwa bagashobora gutemberera mu turere tunyuranye bakungurana ibitekerezo nkuko ba Kayibanda, Mbonyumutwa, Bicamumpaka n’abandi babikoraga kera kuko nibura baba bafite udufaranga dukeya tubibafashamo.

    Reply

Comments are closed.