Ukwitaba urukiko kwa Major Kalisiti Nsabimana Sankara

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 2019/05/23

MRCD-FLN yakurikiye yitonze urubanza rwa Major Kalisiti Sankara, Visi Perezida wa kabili akaba yarahoze ari n’Umuvugizi wa FLN, kuli uyu munsi wa 23/05/2019. Twongeye gushimangira ko turi kumwe na we ijana ku ijana, kuko akiri na Perezida wa Muvoma y’Impinduramatwara mu Rwanda (RRM). Dusanze aliko ari ngombwa ko dutanga icyitonderwa:

  1. Ku byerekeye ifatwa n’igaruzwamuheto rya Major Kalisiti Nsabimana Sankara:
  • Nta tegeko na rimwe mpuzamahanga ryubahirijwe mu kumufata no kumucyura. U Rwanda rwitwaye nk’intare mu mukenke. Ahangaha, MRCD-FLN igihe nikigera izashinga ikibazo ku bantu bose, leta n’imiryango yaba yaragize uruhare muli iri garuzwamuheto rya Major Kalisiti Nsabimana Sankara.
  • Major Kalisiti Nsabimana Sankara akigera mu Rwanda yafungiwe ahantu mu nyenga maze akorerwa iyicwarubozo. Niyo mpamvu n’ibyo yemeye byose byari amatakirangoyi.
  1. Ku byerekeye ibirego Major Kalisiti Sankara aregwa:
  • Dusanze ibirego bidashobotse bikaba ari n’agakabyo, bikaba binagaragaza neza ko ubushake bwa Leta bw’uko Major Callixte Sankara ahinduka ikigusha cy’abatavuga rumwe na Leta bose cyane cyane abafashe umuheto.
  • Dusanze itegeko rihana icyaha cy’iterabwoba ridahwitse rikaba nta gaciro rifite, kuko bigaragara neza ko ryashyiriweho gukumiira ibikorwa bya FLN nyuma y’aho bitangiriye rikaba kandi rigamije no gukumira uwo ari we wese wazahirahira gufata umuheto ngo arengere inyungu ze mu Rwanda.
  1. Kuli uku kwemera ibyaha no kwirega:
  • Turakemanga kandi tugahakana twivuye inyuma uku kwirega rusange kwa Major Kalisiti Sankara kuko bije bamumaranye ibyumweru bitatu byose bamufungiye mu ibanga kandi bamwica urubozo ku buryo burenze ukwemera. By’umwihariko, ibihugu by’Uburundi n’Ubugande birashinjwa ku mugaragaro kandi nta na hato bihuriye n’urugamba rwatangijwe na FLN rukaba rero ari ikibazo kiri hagati y’Abanyarwanda ubwabo;
  • Tuributsa ko Fondasiyo Kalisiti Sankara yari yarasabye ko abaganga bigenga babanza gusuzuma Major Sankara mbere y’iburana, ubusabe butigeze buhabwa igisubizo.
    Kubera izi mpamvu zose, twihakanye twivuye inyuma uyu murundo w’ibirego bigeretswe kuli Major Kalisiti Sankara, tugasaba kandi ko uku kwishinja rusange kwe kutahabwa agaciro na gakeya.

Urugamba rurarimbanyije.

Bikorewe i Bruxelles, taliki ya 23/05/2019

Paul RUSESABAGINA, Perezida wa MRCD-FLN