UKWITIRANYA ABANZI MU RWANDA INTANDARO Y’INTAMBARA ZITARANGIRA MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI.

Twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR), dukomeje kugeza ku Banyarwanda n’Abanyamahanga ibitekerezo byacu, tugamije kugaragaza ukuri ku bibazo by’u Rwanda n’Akarere ruherereyemo, kuko twasanze kugaragaza ukuri ari wo muti rukumbi kandi wa nyawo mu gukemura ibibazo by’u Rwanda n’Abaturanyi barwo.

Byagaragaye ko ibibazo by’u Rwanda bifite ingaruka ku bindi bihugu bituranye na rwo, cyane cyane RDC, aho byigaragaza ko iyo Abanyarwanda batarwanira mu Rwanda, byanze bikunze intambara yabo baba bayirwanira muri RDC. Ibyo bikaba bimaze imyaka igera kuri 25 uhereye  kuwa 01 Ukwakira 1990 FPR itangira urugamba rw’amasasu mu Banyarwanda, aho yateye u Rwanda yitwaza ko ishaka ko impunzi zari muri Uganda zitahuka ku ngufu.

Ariko ikinyoma cyayo kikigaragaza ubwo barwanaga bavuga ko barengera impunzi z’Abanyarwanda, nyamara bagera i Kibeho bakerekana ko nta sano FPR ifitanye no kurwanira impunzi, kuko Ingabo zayo zirengagije inshingano zaje ziririmba zo kurwanira impunzi zihutira kwirara mu mpunzi z’i Kibeho zizirimbuza amasasu.

Ibyo ntibyagarukiye aho, Ingabo za FPR ziyibagije ko zatangaje ku isi yose ko zirwanira agateka k’impunzi, maze zinjira no mu makambi ya LONI muri RDC naho zirimbura impunzi, ndetse zinazikurikirana mu mashyamba zatatanirijwemo imyaka n’imyaka, kandi zirimbura n’Abanyekongo. Icyo cyabaye ikibazo gikomeye kuri FPR, kuko ntiwakwiyemeza gufata intwaro uvuga ko urengera impunzi, ngo  ube ari nawe urasa impunzi. Ibi ni byo byerakana ko intambara yo kuwa 01 Ukwakira 1990 nta shingiro ifite kuri FPR, bityo ingaruka z’ibyo bikorwa byose zikaba zigomba kubazwa FPR.

Twibuke ko FPR yarwaniraga impunzi z’Abanyarwanda ikaba yaranarashe impunzi z’Abanyarwanda, ndetse na yo irabyivugira muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ko abatuye u Rwanda bose ari bamwe. Niba rero icyo kibazo gikomeye FPR itakibonera igisubizo, twebwe impunzi z’Abanyarwanda zikicirwa mu mashyamba ntituzahwema kuvuga akarengane kacu, dushingiye kuri ibyo ndetse n’ibindi bitandukanye, bigaragaza ukuri ku bikorwa bibi by’irimbura rya FPR Inkotanyi. Kandi turizera tudashidikanya ko abasoma inyandiko zacu, bibonera ukuri kwa nyako ku bibazo by’u Rwanda, nubwo hari abumva twagendera mu kinyoma ngo ahari ni bwo twatsinda urugamba vuba.

Abavuga batyo ni abashaka kuyobya Abanyarwanda kugira ngo ikinyoma cya FPR gikomeze gukwira isi. Ntawe urwanya ikinyoma akoresheje ikinyoma, ahubwo waba ushaka kugishyigikira. Nta n’urwanya ukuri akoresheje ukundi, nawe aba agushyigikira. Ni yo mpamvu twahisemo ukuri ngo abanyakuri bagaragare, n’abanyakinyoma bagaragare, tugamije gutanga umusanzu w’amahoro muri aka Karere. Nkuko twababwiye aba FDLR abo ari bo mu nyandiko  yatambutse, uyu munsi twiyemeje kubagezaho uko mu Rwanda no mu Karere harimo “Ukwitiranya abanzi ari yo ntandaro y’intambara zitarangira”.  Muri uko kwitiranya abanzi harimo:

  1. Kutamenya umwanzi w’u Rwanda uwo ari we;
  2. Kutamenya umwanzi wa FPR uwo ari we;
  3. Kutamenya umwanzi wa FDLR uwo ari we;
  4. Kutamenya umwanzi wa RGL uwo ari we;

Twebwe impunzi z’Abanyarwanda, nk’uko tuzi ko iyo umuntu ahunze ahabwa agaciro nk’akimpunzi nyine nk’uko amategeko mpuzamahanga abitegeka, twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya RDC, si ko byatugendekeye, twarashwe amanywa ava, duhigwa ku mugaragaro, abantu bararimbuka, Abanyarwanda n’Abanyekongo kugeza magingo aya. Ubungubu ho bivugwa ko igikorwa cyo guhiga impunzi z’Abanyarwanda giterwa n’uko zivanze n’abafite intwaro bavuga ko bazirinze. Hari benshi bajya kuvuga imibare y’abitwaje intwaro muri FDLR, cyakora bakanavuga ko abandi ari impunzi z’abasivire.

Reka wenda tuvuge ko ari ko biri da: Ariko wakibaza uti “Amakambi yose y’impunzi yarashwe n’Ingabo za FPR kubera ko abari bayarimo bari bitwaje intwaro? None se ko inkambi zarashwe zari iz’abitwaje intwaro, iz’abasivire zitarashwe zikaba zarakomeje kurindwa na LONI ni izihe?

Iyo mikorere irimo ikinyoma ni yo duheraho tuvuga ko intambara ya FPR yatangijwe kuwa 01 Ukwakira 1990 nta shingiro ifite; kandi ko kuba FPR yarateye u Rwanda itazi umwanzi irwanya uwo ari we, ni yo mpamvu nyamukuru y’izi ntambara zitarangira zayo zimaze imyaka makumyabiri n’itanu (25 ans). Kubera iyo mpamvu, niba FPR itazi umwanzi igomba kurwanya, ibyakoze byose byahitanye abantu barenga miliyoni icumi (10.000.000) muri aka karere bigomba kubazwa FPR, Ibyo bihita bigaragaza ko umwanzi w’u Rwanda ari FPR.

Ingabo za FPR zivuga ko zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bisobanuye ko zari zaramenye ko Jenoside igiye kubaho zigatorezwa kuza kuyihagarika. Bihita byumvikana rero ko zatangije intmbara kuwa 01 Ukwakira 1990 zije guhagarika iyo Jenoside, kuko no mu bigwi byazo igikorwa ziririmba ni uguhagarika Jenoside, ndetse hari na bamwe baririmba ko iyo batagira Ingabo za FPR batari kurokoka, Ni byiza ko izo ngabo zabarokoye bazirata! None se ni nde wahakana ko ari cyo zabereyeho, ko ari na cyo cyatumye zitera u Rwanda?

Ibi biragaragaza ko Ingabo za FPR zari zizi ko mu Rwanda hazaba Jenoside zigomba kuzahagarika. None se zayibwiwe na nde? Wenda ntihabuze uwo muri Leta yariho wamennye ibanga ry’ibigiye kuzaba, ari byo byatumye FPR irema umutwe w’Ingabo. Ariko se kuki izo Ngabo zateye zivuga ko zirwanira itahuka ry’impunzi, zigahisha icyo zije gutambamira ngo kitaba, zaba zari zibifitemo nyungu ki?

Biramutse atari ko bimeze, FPR yavuga ko Jenoside yateguwe ari uko hatangijwe intambara muri 1990, byaba bivuze ko gushoza intambara mu Banyarwanda nawe uri Umunyarwanda ari bibi, None icyo cyaha ni nde wagikoze?

Hari igihe banavuga bati  ”Si bibi kuko twese twagombaga kuba mu Rwanda nk’Abanyarwanda”. Ni yo mpamvu habayeho imishyikirano hagati ya LETA yariho na FPR. None se iyo mishyikirano yashyizwe mu bikorwa? Uwabyishe ni nde? 

Aha bahita bavuga bati ”Ni Habyarimana wapfuye yishwe n’umugore we n’Abahutu b’abahezanguni kugira ngo babone uko bakora Jenoside!” Reka na byo twemere ko aribyo da!None se niba HABYARIMANA yari mwiza agahanurwa mu ndege n’ababi badashaka Abatutsi, ubu HABYARIMANA kuki adafatwa nk’intwari yishwe ishaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ngo n’itariki ya 06 Mata yibukwe mu mateka y’u Rwanda ruyobowe na FPR? Niba kandi abahanuye indege ya HABYARIMANA ari Abahutu bashakaga gukora Jenocude. ni ukuvuga ko ari HABYARIMANA wenyine wari ufite ububasha bwo gutuma Jenoside itabaho. Bisobanura ko Jenoside yabaye kubera ko uwagombaga kuyibuza kuba yari yapfuye. None se kuki FPR itemeza ko urupfu rwa HABYARIMANA ari rwo mbarutso ya Jenoside?

Uwagombaga kubuza Jenoside kuba ni HABYARIMANA nk’uko FPR ibyemeza ivuga ko indege yahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu bashaka nyine gukora Jenoside, Ubwo umubyeyi wagombaga gutuma Abatutsi badapfa aba arapfuye, urwaho ruraboneka. None umubyeyi ukunda Abatutsi gutyo yari akwiye guterwa akaraswa kubera iki? Aha turavuga intambara yo kuwa 01 Ukwakira 1990.

Wenda bavuga bati “na HABYARIMANA yemejwe n’amasasu yari amuriho y’Ingabo za FPR, nta rukundo yakundaga Abatutsi”. Nabyo reka tubyemere daNone niba abarashe Habyarimana baramurashe nk’uko na FPR yamurasaga, ubwo bataniye he na FPR? Ahubwo bigaragara ko abarashe Habyarimana bakoranaga na FPR, kuko bose bahuriye ku kumurasa. None niba abamurashe bafitanye isano na FPR, iyo sano ntihita inabajyana bose mu  bikorwa FPR yita Jenoside uyu munsi, haba ku buryo bugaragara cyanga  butagaragara?

Ibyo bibazo byose ni byo bituma hagaragara ko FPR itigeze imenya umwanzi yateye ikamurwanya uwo ari we, bityo n’igisobanuro cya FPR kigatuma ititwa ishyaka ry’Abanyarwanda bose, n’ubwo ari ko igenda ibeshya bantu. Dore impamvu tubihamya ziyongera ku zo twavuze haruguru:

  1. Yateye irengera Abatutsi baheze imahanga, irwanya ubakunda cyane ari we HABYARIMANA, kuko ngo iyo ataraswa n’umugore we n’abandi Bahutu b’abahezanguni, Abatutsi ntibari kwicwa, bivuze ko HABYARIMANA yari azi ko Jenoside yari irimo gutegurwa agasinya vuba ngo Abatutsi baticwa. Ubwo ni we watumye ku nkotanyi ngo “muntere Abatutsi baticwa”Ese ni ko biri? Niba ari ko biri, HABYARIMANA ni intwari kurusha RWIGEMA FRED imbere ya FPR? Kuki batamwibuka?
  2. FPR yari ije guhagarika ibyo inshuti yabo, twavuga ko yari iyoboye igihugu, yari imaze kubahishurira ko hagiye kuba Jenoside. None ahari uburangazi bwa FPR si bwo bwatumye uwo bakesha amakuru ahanurwa mu ndege, bityo ibyo bari baje guhagarika bikarenga bikaba? Kuki batabyicuza, ngo basabe n’imbabazi kandi uburangazi bwabo ari bwo bwateje Jenoside?
  3. Niba Perezida wa Repuburika atari mu bateguye Jenoside, birumvikana ko atari Leta y’u Rwanda yayiteguye, ko ahubwo ari abantu ku giti cyabo, Habyarimana atarimo. None ni bande? Wenda wavuga ngo ni abaturage, akaba ari yo mpamvu Ingabo za FPR zabasanze mu nkambi i Kibeho zikabatikiza n’amasasu, ntizishirwe, zikabasanga no muri RDC, mu makambi no mu mashyamba yaho! None ari Leta yari iriho, n’iya FPR iriho ubu, Leta yibasiye abenegihugu bayo ikabiyicira ni iyihe?
  4. Wenda ntibyitwa ubwicanyi kubera ko atari Abatutsi  babigwamo, bisobanuye ko FPR irengera Abatutsi gusa. None se ari Leta yariho, ari na FPR, uwateguye Jenoside akanayishyira mu bikorwa si FPR ahubwo? Twibuke gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.Ubwo Umunyarwanda we abaye uwuhe muri ayo mateka mabi?

Ibi bibazo byose bitera urujijo, n’ibindi tutavuze, FPR mu magambo yayo, idashobora gusobanura no kumvisha neza Abanyarwanda, ni byo bigaragaza ko impamvu FPR itanga yo kurwana idafite ishingiro, bityo ibyahitanye Abanyarwanda n’Abanyekongo bikaba biyiri ku mutwe, nta zindi mpaka cyangwa gukekeranya. Ibyo bikorwa bibi bitagira impamvu bya FPR bimaze kugwamo abantu barenga miliyoni icumi mu Rwanda no muri RDC. Iyi ntambara itagira impamvu, itagaragaza umwanzi wa nyawe, ni FPR yonyine yayirwanye kuri iyi si. Ni yo mpamvu umwanzi ukomeye w’u Rwanda n’Akarere, kandi utazi iyo ava n’iyo ajya, ari FPR-INKOTANYI.

Muri iyi minsi buri munyamahanga wese ugeze mu Rwanda bamubwira ko umwanzi ukomeye wa FPR ari FDLR, Nyamara nk’uko twabigaragaje mu bibazo byose twibajije, nta sano bifitanye na FDLR, kuko kuwa 01 Ukwakira 1990, FDLR yari itaravuka. Ahubwo umwanzi wa FPR ni agahinda kari mu mitima y’Abanyarwanda kandi mu moko yose nta vangura.

Ako gahinda kakaba karatewe n’ibyago FPR yazaniye Abanyarwanda nyine mu ntambara itagaragaza umwanzi FPR yashoje kuwa 01 Ukwakira 1990, ikaba igeze magingo ayaAko gahinda iyo ukagaragaje uri Umuhutu, FPR ibyita ingengabitekerezo ya Jenoside. wakagaragaza uri umututsi ngo ushaka kwanga Kagame cyangwa ngo uri igisambo n’ikigarasha. Ubwo udapfuye cyangwa ngo aburirwe irengero arafungwa, abandi bagahunga.

Nguwo umwanzi wa FPR. Ese na we azarindwa n’abasirikari? Aho umunsi umwe agahinda ntikagiye kuzigaragaza kuri bose bakabura uwo bica n’uwo bareka? Wenda ni ukwibeshya, kuko FPR ihoza Abanyarwanda ibubakira amazu meza. Ni byiza kuko bazi kubakira abazima n’abapfuye! FPR ifite  gahunda yo gutuza buri Munyarwanda mu nzu nziza, yaba uwapfuye (Amagufa) yaba n’umuzima ukiriho, maze bose bakagubwa neza.

Bigaragara ko kuba mu Rwanda umuntu aba azahoraho iteka, kandi mu nzu nziza, yaba ari muzima cyangwa yapfuye. Ese ubwo ni bwo buryo FPR yabonye bwo guhoza abo yishe yubakira amagufa yabo? Birababaje kwica umuntu kugira ngo ugere ku butegetsi wamara gutegeka ukabura uko umuvura ukubakira amagufa ye ngo ujye uhora wibuka aho akwicaje.

Na byo reka tuvuge ko ari ukwibeshya da! Hari igihe ari bizinesi igezweho mu Rwanda, ariko se banyiri kwicirwa abantu babyumvikanyeho na Leta ko ababo bagomba guhora ibanitswe teka mu ma etajeri? Na byo reka tubyemere, wenda bituma haboneka imfashanyo itunga abo bafitanye isano.

Ariko byaba byiza igera ku Bahutu n’Abatutsi kuko uko FPR yabigenje kurazwi. Ba nyir’amagufa ari mu nzibutso ni Abahutu n’Abatutsi! Ntawe utabizi, kuko amagufa si yo asigara yonyine, hasigara n’amazina y’uwishwe. Ndetse na bene wabo n’aho yari atuye nihapfana na we. Uko byakozwe rero kurazwi.

Niba rero ubukerarugendo butari bukinjiza amafaranga menshi, Abanyarwanda bakabona n’amagufa y’abapfuye hari icyo yakongeramo, uwo mutungo ugomba gufasha Abanyarwanda bose FPR yiciye abantu. Kuko amagufa arebwa si ay’ubwoko bumwe gusa nk’uko ibimenyetso bibyerekana kandi bikaba byizewe. Icyashingiweho kugira ngo amagufa yitwe ay’Umututsi ni na cyo kigomba gushingirwaho kugira ngo n’ay’Umuhutu amenyekane. Si mu magambo gusa rero, kandi bibaye mu magambo gusa, byaba byemewe ku wavuga wese.

Nkuko bivugwa cyane cyane n’abavandimwe b’Abatutsi bafite ubumuntu muri bo, bigaragara ko umuntu mu Rwanda atahawe agaciro, ako kakaba ari agahinda karembeje benshi mu Rwanda, ari wo mwanzi ukomeye wa FPR. Nkuko byagaragaye ku Ngoma ya Cyami, umuntu nta gaciro yagiraga, cyane cyane umuntu utari Umututsi. Na n’ubu ni ko bimeze, ariko FPR yo, Umututsi yemera ni uwemera umuvumo nk’umugisha, naho utabyemera ni ikigarasha. Ubutegetsi, ubutaka n’inka byarushaga abantu agaciro ku buryo kwica abantu byagaragaraga nk’umukino. Umwami yabonaga ibintu akishima kurusha uko yabona abantu.

N’ubu FPR Kagame na we abona amazu n’imodoka akumva anezerewe kurusha uko abona abantu, kuko inzu irimo amagufa, irimo amatungo, irimo abantu bakiri bazima, irimo impfungwa, ibyo byose ni amazu, bishaka kuvuga iterambere, bityo icyatuma aguma ku butegetsi, icyatuma abona inkunga zo kubaka amazu cyose kikaba ari umunyenga kuri we hatitawe ku maraso byasiga bimennye aye atarimo. Ibyo byose tuvuga ni byo bitera Abanyarwanda agahinda, ari we mwanzi wa FPR utarindwa n’Ingabo zifite imbunda, ahubwo kenshi na kenshi akaremwa na zo iyo zirimo kwica abantu.

UMWANZI WA FDLR

Nk’uko twabibabwiye mu nyandiko iheruka umwanzi wa FDLR nta wundi ni ibikorwa by’ubugome bya FPR kuko abanyagahinda bose bagatewe na FPR ni aba FDLR. Nta kurobanura ubwoko kuko ukagaragaje wese FRP ihita imwita ko akorana na FDLR, yaba Umuhutu, yaba Umutusi, yaba Umutwa ndetse n’Umunyamahanga. Ubabajwe n’ibikorwa bya FPR cyangwa ubirwanya, FPR iba yamaze kumushyira ku ilisiti y’aba FDLR bityo tukemera ko aba FDLR ari abafite agahinda bose bagatewe na FPR. Umwanzi wa FDLR ni uyiteza agahinda, kandi ababizira ni benshi, cyane cyane Abahutu n’Abatutsi bazira gusa ko bagaragaje ububabare batewe na FPR.

UMWANZI W’AKARERE K’IBIYAGA BIGARI

Nk’uko twagaragaje ku buryo burambuye ibyibazwa na benshi muri iki gihe, mu gihe bitari byabonerwa ibisubizo, bikaba bikomeje guhitana Abanyarwanda n’Abanyekongo. Cyakora bikaba bigaragara ko umwanzi ukomeye muri kano Karere ari “ukutamenya umwanzi kwa FPR”.

Kuva kuwa 01 Ukwakira 1990 twabagaragarije ko FPR yatangije urugamba ku Banyarwanda ariko itazi icyo igendereye n’icyo irwanira ku buryo mu kugwirirwa no gufata ubutegetsi yabuze uko ibigenza. Icyaje mu mitwe y’abayigize ni ukwica gusa kugeza ubwo bahubuka bakanica n’ishingiro ry’urugamba ryabateye gushoza intambara, aho batinyutse kwica impunzi z’Abanyarwanda kandi ari zo bavuga ko baje barwanira ngo zibeho iwabo mu mahoro.

Uko guhuzagurika kandi kwaranzwe n’ihindagura ry’ibikorwa n’imvugo bya buri kanya. Iryo hindagura rigaragaza neza ibinyoma bya FPR kuva yafata ubutegetsi kugeza ubu, aho uyu munsi inka bayita ihene, ejo ikaba yabaye umuntu, hashira ukwezi ukumva ngo ni inzu n’ibindi tudatanzeho ingero bisa n’umugani.

Twibuke ko FPR yatangiye ivuga ko ishyingura mu cyubahiro abazize itsembatsemba n’itsembabwoko (Massacres et Génocide), bagera nyuma bati ni itsembabwoko gusa, bakiremgagiza ko mu nzibutso bari baramaze kuzuzamo amagufa y’Abahutu Abatutsi n’ibindi. Umwanzi w’u Rwanda rero ni FPR. umwanzi wa FPR ni agahinda k’Abanyarwanda, umwanzi wa FDLR ni ibikorwa bibi bya FPR, umwanzi wa RGL ni ukutamenya umwanzi kwa FPR.

Twebwe impunzi z’Abanyarwanda, tumaze kubona ibyo bibazo byo kutamenya umwanzi kwa FPR no kwitiranya abanzi ku Banyarwanda n’Abanyamahanga, twiyemeje gusohora iyi nyandiko kugira ngo umuntu wese uzayisoma azarusheho guhumuka no kubona ibintu mu kuri aho kubibona mu kinyoma FPR yakwije isi yose.

Tukaba rero twizera ko bizadufasha twese, dufatanyije, gushaka umuti w’u Rwanda n’Akarere, bityo dushobore kurwanya abanzi tuzi abo ari bo, kabone n’ubwo tutizera ko umwanzi w’agahinda wa FPR izashoboza kumurwanya ahubwo ishobora kumwongera kuko ikibazo cy’u Rwanda isa n’iyahisemo kugikemuza kubaka amazu aho kubaka imitima.

FPR EMERA UMUTWARO WAWE KUKO BENSHI BAMENYE IBYAWE!

Bikorewe i Walikale ku wa 24 Mata 2015

(sé)

BYIRINGIRO Victor

Jenerali Majoro

Perezida w’agateganyo wa FDLR.