Umucamanza yategetse ko Félicien Kabuga yoherezwa kuburanira i La Haye

Félicien Kabuga

Umucamanza w’urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yatangaje ko Félicien Kabuga azoherezwa i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga yohererezwa uru rukiko rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rukagira n’ishami i La Haye mu Buholandi.

Umwanzuro w’umucamanza uvuga ko ahinduye inyandiko yo kumuta muri yombi yasabaga ko Kabuga nafatwa azohererezwa uru rukiko rukorera i Arusha.

Umwunganizi we Emmanuel Altit yari yabwiye BBC ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Freddy Mutanguha wungirije ukuriye ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside mu Rwanda IBUKA yari yabwiye BBC ko umwanzuro wo kohereza Kabuga i Arusha ari “inkuru nziza ku barokotse jenoside”.

Kabuga uregwa ibyaha birimo guha inkunga y’amafaranga umugambi wa jenoside, yamaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera afatwa mu kwezi kwa gatanu, ibyaha aregwa yabyise “ibinyoma”.

Ubu afungiye mu Bufaransa aho yafatiwe.

Uyu munsi ku wa gatatu umucamanza w’uru rukiko Iain Bonomy ni we wafashe umwanzuro wo kumwohereza mu Buholandi, umwanzuro watangajwe n’uru rwego. 

Uru rukiko rwari ruherutse gutangaza abacamanza batatu bazaburanisha urubanza rwa Kabuga.

Abo ni Iain Bonomy ukomoka muri Scotland (uzaba ukuriye inteko), Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Iain Bonomy wafashe umwanzuro uyu munsi, yavuze ko impamvu ikomeye ari “urugendo rwambukiranya imigabane, no kuba uru rukiko ubu rutazi uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe”.

Koherezwa i La Haye by’agateganyo

Mu mwanzuro we, avuga ko kujyana Kabuga ku cyicaro cy’uru rukiko muri Tanzania ari amasaha 11 mu ndege no guhagarara ku bibuga by’indege bitatu. Mu gihe ngo kujya i La Haye “byoroshye kandi byihuse mu gihe cy’amasaha n’imodoka cyangwa mu isaha imwe n’indege”.

Ingingo ziriho zo kwirinda, amabwiriza yo gusuzumwa Covid-19 no gushyirwa mu kato ku bakora ingendo mpuzamahanga, ni imwe mu ngingo yashingiweho n’umwanzuro w’uwo mucamanza.

Mu ngingo uyu mucamanza yatanze yavuze ko ubushinjacyaha bw’uru rukiko bwavuze ko uburenganzira bw’umuryango wa Kabuga bwo kumusura bwaba buhonyowe mu gihe yaba yoherejwe i Arusha.

Uyu mwanzuro uvuga ko umwanditsi w’uru rukiko yavuze ko “kumwohereza [Kabuga] by’agateganyo i La Haye byatuma uru rukiko rusuzuma ubuzima bwe rukareba niba ameze neza kuburyo yakoherezwa i Arusha.”