Umucuruzi iyo yungutse menshi ntakindi kibazo yumva afite kandi uku ni ukuri!

Yanditswe na Boniface Twagilimana

Buri mucuruzi wese ikimuhora mu bwonko ni ahantu yakura amafaranga kandi akabona menshi ashoboka hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka!

None niba FPR ari abacuruzi muragirango bananirwe gushaka amafaranga kandi iyi ariyo ntego ya buri mucuruzi wese?Niyo mpamvu n’ubutaka duhingaho ibyo kurya twarazwe n’abasokuruza tugomba kubusorera akayabo k’amafaranga tutaranatunga na rimwe kuko ayo marira yacu ntacyo abwiye umucuruzi kuko icyo areba ni ukubona amafaranga kandi menshi!

Ibi niyo mpamvu y’imisanzu itagira ingano rubanda ihora iturwaho kuko umucuruzi aba ashaka amafaranga. Niyo mpamvu nahashyizwe ibikorwaremezo aho bahitanye iby’umuturage bigorana kumuha ingurane kuko umucuruzi biramugora cyane gusohora amafaranga kuko aba ashaka kwinjiza gusa!

Aha niho hakubiye impamvu nyayo yuko ba rwiyemezamirimo batishyura rubanda rwabakoreye kandi ntihagire inkurikizi kuko abenshi muri aba ba rwiyemezamirimo ni abakozi cg bakorera kompanyi z’ishyaka ricuruza bityo kurekura ifaranga ntibyorohe! Aha niho hari ipfundo ryuko niyo wakwamburwa utabona aho upfa kuregera kuko uwo wakareze niwe leta ,niwe shyaka niwe mucuruzi none se ubwo inyungu z’umuturage zizarengerwa nande ko uwakazirengeye ariwe uba ukeneye kwakira twose tuva ku muturage?

Ibi nibyo bituma inzego zitigenga kuko nazo ntizigomba kubangamira inyungu z’umucuruzi FPR ibifatanya icyarimwe no kuyobora igihugu. Aha niho hari ipfundo ryuko imiryango itegamiye kuri leta nayo yakabaye irengera inyungu z’umuturage nayo igongana n’urukuta rw’umucuruzi maze ikaruca ikarumira umuturage agakomeza kubura gitabara.

Aha niho hava ubushomeri bukomeje kuba ikibazo gikomeye kuko abashoye imari yabo icyo bareba ni agatubutse bavanamo kuruta kureba ibibazo byugarije rubanda.Aha niho hava rya 10% ryihariye ibukungu bw’igihugu mu gihe abandi basigaye barwana no kuramuka umunsi ku wundi!

Aha niho hava ikibazo cy’abaturage bakomeje kuvoma amazi y’ibiroha,kurwara bwaki,ubugwingiri,kwishora mu buraya mu businzi no mu biyobyabwenge ku rubyiruko kuko izindi nzira zose zatuma umuturage abona ikimubeshaho zose zikomeje kugenda zifungwa umuturage akisanga nta bwinyagamburiro nabuto yavanaho ikimutunga ahubwo akakwa na duke yari afite kuko umucuruzi aba agomba kwinjiza amafaranga byanze bikunze!

Aha rero niho herekana kuburyo budasubirwaho ko mu Rwanda hakenewe ivugurura mu miyoborere y’igihugu ,hakabaho inzego zihangayikishijwe umunsi ku wundi n’ubuzima n’imibereho y’umuturage.Abacururi bakajya ukwabo bagatandukana n’abayobozi bo bashinzwe kurengera rubanda no gukora ibimufitiye inyungu.

Dukeneye inzego zigenga zatuma habaho kutirara ngo habeho abumva ko ntacyabayegayeza kabone nubwo baba hari amategeko bishe.

1 COMMENT

Comments are closed.