Umugabo wa Victoire Ingabire yatsinze urubanza rujyanye na Genocide mu Buhorandi.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukuboza 2018 ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko Bwana Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire yatsinze urubanza mu rukiko.

Nabibutsa ko Bwana Lin Muyizere mu 2014 yari yatswe urwandiko rwe rw’inzira n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Buhorandi zivuga ko zikeka ko yaba harı amakuru atatanze ubwo yakakaga ubwenegihugu akaba yaragize uruhare muri Genocide mu 1994.

Uko kumwambura urwandiko rw’inzira byaganishaga mu nzira zo kumwaka ubwenegihugu bw’igihugu cy’Ubuhorandi. Leta y’u Rwanda ikaba yarasabaga ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda. Igitagaje ni uko iperereza kuri Lin Muyizere ryatangiye gukorwa bicishijwe muri Ambassade y’U Buhorandi i Kigali mu 2010, igihe umugore we Victoire Ingabire yari agarutse ashaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ambassade y’u BUhorandi nayo yashatse umuntu i Kigali wo kuyishakira amakuru kuri Lin Muyizere, amakuru uwo muntu yabazaniye niyo bashingiyeho nta perereza bakoze ryisumbuye ngo bamenye niba ibivugwa bifite ishingiro.

Icyo gihe mu 2014 umuburanira yavuze ko ari uburyo bwa Leta y’u Rwanda bwo gushaka gutesha umutwe Victoire Ingabire aho yari mu buroko mu Rwanda, kuko ngo ibirego byashinjwaga Bwana Lin Muyizere byari bishingiye ku batangabuhamya ngo 2 batigaragazaga.

Urukiko rwanzuye ko iperereza ryakozwe ku birego byaregwaga Bwana Lin Muyizeye nta cyo rigaragaza gifatika kuko nta bimenyetso byimbitse ndetse nta n’abatangabuhamya bo kwizerwa ryerekana. Rero Bwana Lin Muyizere akaba agomba gusubizwa urupapuro rwe rw’inzira.