Umugabo wanditse igitabo UMPANGARE NGUHANGARE afungiye muri Gereza ya Mpanga

Umugabo Antoine Sibomana wanditse igitabo cyamenyekanye cyane kitwa: UMPANGARE NGUHANGARE, afungiye muri Gereza ya Mpanga i Nyanza.

Uyu mugabo yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mbazi i Butare afunze azira icyaha cya Genocide. Mu 1994 yari yarahungiye ku Gikongoro we n’abaturage benshi bakomoka mu cyahoze ari Komini Mbazi.

Ku bwumvikane bwa MINUAR n’abayobozi ba FPR yari imaze gufata ubutegetsi bamusabye gutaha kugira ngo abaturage nabo bashobore guhumurizwa batahe. Ariko nyuma y’igihe gito atahutse yahise afungwa. Bivugwa ko yamaze imyaka 15 ataraburanishwa.

Igitabo “Umpangare nguhangare” yacyanditse kugirango abone impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Licence) nyuma cyaje gukundwa na benshi ku buryo cyagiye no ku isoko.

Ubwanditsi

Igitabo UMPANGARE NGUHANGARE wagisoma hano hasi:

Mpangara nguhangare

8 COMMENTS

  1. The Rwandan,
    Birababaje kubona government y’u Rwanda ikomeje kurenganya abaturage bigeze aha. Imyaka 15 utaraburanishwa, niyo waba waribye BNR cg Bank y’isi, ntiwarenganywa bigeze aha.

    Abashinzwe justice system bakwiye kubazwa ibibazo byinshi. otherwise they have failed to do their work. Ariko ibi byose bifite icyo bitubwira (hari abo leta yiyemeje kudaha ijambo).

    Justice delayed is justice denied.

  2. kuri karekezi sha urashekeje bara vuga amaraso ya yabantu nawe ukavuga amabank kumara igihe nkakiriya utaburanye nakarengane ariko nuja wunva amaraso yumuntu uju yatandukanya na mafaranga ntu gakunde ifanga nka yunda thanks

  3. Ariko aha nawe uravanze kabisa…birashoboka ko yaba arengana yenda yaranafunzwe ahohotewe ariko kuvanga kwiba BNR no gukekwaho icyaha kwica wapi ndumva ari ukurengera da !

  4. Arko ubwo muba muvuga ibiki,tuziko ahari ubutabera nuwishe umuntu ahabwa umwanya wikosobanura,mureke abantu bajyanywe mu nkiko,uca urubanza arararama,nonese ko mujya muvuga ngo hari abishe abantu kugirango barengere Imbaga yabandi,abo nabo ibyabo bite?

  5. umva nshuti zangye. bibilia ivuga ko uwicishije inkota ariyo nawe azicishwa.kandi urenganya nawe azarenganywa.akebo ugereyemo mugenzi wawe niko nawe uzagererwamo.
    IMANA IBAHE UMUGISHA.

  6. Ese izo zaa Rwanda day bakora kuki batarekura nibura imfungwa 2? Bararimbura abahutu bose kugirango ubwoko buzime. Hitler yarabigerageje, nanubu abayahudi baracyariho kandi nibo bategeka isi. Abo bategeka isi si abaari mu gihugu, ahubwo ni abanyanyagiye impande enye zose z’isi BAMUHUNGA. Abantu ni nk’umukaraanka, utema imizi, rugatungwa n’iyo rwashinze hakurya y’umugezi. Mwice, Munige nababwira iki.

Comments are closed.