Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwita igikorwa cyo kwibuka umunsi mukuru w’abatutsi

Umuhoro ashinjwa ko yaguze ngo azatemesha abantu ntacyo wigeze uvugwaho mu rubanza rwe bivuze ko yawuhawe ngo byongere icyaha n'amarangamutima mu bantu.

Umugabo witwa Nsengiyumva Francois w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu murenge wa Rurenge akagali ka Rugese umudugudu wa Kiyanja, ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kibungo akekwaho ingenga bitekerezo ya Jenoside aho yise itangira ry’icyumweru cyo kwibuka umunsi mukuru w’abatutsi ndetse agafata n’icyemezo cyo kugura umuhoro mushya (kw’ifoto ugaragara nk’uriho ingese!) avuga ko ari buwutemeshe abaturage!

Ibi byabaye ku mugoroba kuwa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018 ubwo hari buramuke hatangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.Mu magambo ye yivugiye ko umunsi wo gutangira igikorwa cyo kwibuka ari umunsi mukuru w’abatutsi ndetse anagura umuhoro ariko akimara gufatwa yisobanuye avuga ko yabitewe n’inzoga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kirenga Providence yabwiye Muhabura.rw ko mubyukuri uwo mugabo afunzwe kandi ko ibyo acyekwaho yabyivugiye ubwo yarimo gukora igikorwa cyo guhwitura dore ko ari n’umuhwituzi muri uwo mudugudu.

Kirenga Providence ati”kumugoroba ushyira ku itariki ya 7,kuko nu busanzwe mu mudugudu asanzwe ari umuhwituzi(umuturage ufasha abandi kumenya gahunda y’ibiri bukorwe) akaba yasabwe nk’uko yari asanzwe abikora gufasha abaturage kumenya aho bari buze guhurira mu rwego rwo gutangira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.Yahise rero avuga ngo n’ubundi se ni umunsi mukuru w’abatutsi.Aza no kubiganira n’abandi. Urumva yabisubiyemo inshuro ya kabiri ati si umunsi mukuru w’abatutsi se? kuri uwo mugoroba kuwa Gatanu agura umuhoro aranavuga ati uwuza kunyura ahangaha ndamutema.Ubwo byaje kumenyekana birakurikiranwa ndetse n’umuhoro koko barawumufatana awufite.Hanyuma yaje kubyemera avuga ko ari ubusinzi ngo yari yanyoye.Ubwo yahise afatwa ashyikirizwa polisi ubu bakaba bari gukurikirana ibye”.

Kirenga Providence yavuze ko nubwo uyu mugabo abikoze muri iyi minsi twibuka,bivugwa ko bibaye ubwa kabiri kuko umwaka ushize mu gihe nk’iki nabwo yavuze amagambo Atari meza ariko ntihagaragara ibimenyetso bifatika ngo abiryozwe none umutima ura munaniye abishyira ahagaragara n’ubwo yifashishije ubusinzi.

Source: Muhabura