UMUGANDA (2 Gashyantare 1974)

Yanditswe na Jean Serge Mandela

Habyarimana Juvenal wali umukuru w’igihugu yakunze kubishimangira kenshi agira ati: “U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo”. Nkuko imvugo ariyo ngiro ni bwo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, tariki ya 2 Gashyantare 1974; yakwikiye umujyojyo maze abimburira ingabo z’igihugu bamanuka iya Nyarugunga mu gutangiza ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda imirimo y’amaboko bagakora bikorera kuko “Ak’i Muhana kaza imvura ihise”!

Ibyo bikorwa nibyo byaje kwitwa Umuganda. Colonel Serubuga Laurent wali umukuru wungirihe umugaba w’ingabo abitubwira muri aya magambo: “Habyarimana nkuko yari yimirije imbere ubumwe n’amahoro by’igihugu, yakanguriye abaturage no gukunda umurimo”.

Akomeza agira ati: “yansabye gukusanya ibikoresho by’ubuhinzi: amasuka n’imihoro maze tujye mu Nyarugunga dutange urugero , ubwo mbwira aba ofisiye kugirango bitegure uwo muhango. Maze igihe twali kuli uwo murimo nibwo Prezida Habyarimana yazanye n’aba ministre”. Arangiza atubwira ko za Ministere zose zakomereje aho zidategereje andi mabwiriza

(Twabikuye muli mu gitabo “MON PÈRE, CETTE AUTRE PARTIE DE MOI QU’ON M’A ARRACHÉE” cyanditswe na Jeanne Habyarimana ku rupapuro rwa 137.)

Mu MUGANDA hakozwe byinshi binyuranye: guharura imihanda uw’intangarugero ni uwitiriwe UMUGANDA “Boulevard UMUGANDA”, umuhanda uhuza ikibuga mpuzamahanga Grégoire Kayibanda n’umujyi wa Kigali aho bita ku Kacyiru , umuganda wubatse kandi amashuli, amavuriro, ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, amasitade halimo n’iyo bayitiriye “Stade UMUGANDA” yo ku Gisenyi.

Hubatswe kandi amaliba y’amazi, ndetse Rubanda ikangurirwa kwita ku butaka barwanya isuli, kwita ku bidukijije bita ku mashyamba no gutera ibiti. Byaje kuvamo “UMUNSI W’IGITI”.

Rubanda kandi byayiteye kwongera urukundo rw’igihugu no kurengera ibikorwa byarwo kuko alibo babaga barabyubatse.

Gusa ibi byahinduye isura aho FPR itereye u Rwanda muli 1990 maze inyangabirama n’ibyitso byazo bakirara mu bikorwa by’ UMUGANDA bakabisenya ali byo bise “kubohoza”.

Umunsi mwiza w’isabukuru y’ UMUGANDA ku bakunda umulimo, igihugu n’abaharanira amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.