Umugore wa Tony Blair nawe yabaye intore cyangwa yaje gukorera ifaranga?

Mu minsi mukuru wiswe ngo uwo kwibohora ku nshuro ya 21 wabereye mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi (ahahoze ari Komini Cyumba na Kivuye muri Byumba) aho Perezida Kagame yafashe umwanya wo kwifatira agahanga Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, umutambukanyi w’uwahoze ari Ministre w’intebe w’ubwongereza Tony Blair witwa Cherie Booth akaba ari no mu baburanira Lt Gen Karenzi Karake yagaragaye aha amashyi y’urufaya Perezida Kagame igihe yiyamaga abamusaba kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ntawamenya niba uyu mutegarugori bizwi ko ahenze kandi akaba akunda ifaranga kubi yari yaje kubera urukundo akunda ubutegetsi bwa Kagame cyangwa yaraje gukorera amafaranga mu itekinika ry’uko azaburanira Lt Gen Karenzi Karake dore ko akayabo azahembwa gashobora kuba kazaba gatubutse ku buryo uretse ingwate irimo kwegeranywa ubu abanyarwanda bashobora kuzakwa andi yo kwishyura uyu mugore uburanira abandi.

Mu bisanzwe uyu mugore ngo yaba akorera amafaranga atari munsi ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kw’isaha!

Uwareba aya wafoto yakwibaza niba kuva urubanza rwa Lt Gen Karake rwarangira Cherie Blair yari yatandukana na MInistre James Busingye
Cherie Blair yaje kubera gukunda ubutegetsi bwa Kagame cyangwa arimo gukorera amafaranga?

The Rwandan

Email: [email protected]