Umugororwa witwa Jotham Nsengiyumva ngo yagerageje gutoroka Gereza araraswa ahita yitaba Imana.

Yanditswe Ben Barugahare

Umugororwa witwa NSENGIYUMVA Jotham mwene NTAHONTUYE na NYIRABAGARURA wavutse 1992 avukira mu Ntara yamajyaruguru, akarere ka Musanze, Umurenge wa  Cyuve, akagali ka Bukinanyana, umudugudu wa Rugeshi yafunzwe 19/03/2014 ku cyaha  cyo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’abagizibanabi, gutunga intwaro no kuzikwirakwiza, akatirwa BURUNDU mu ma saha ya saa moya n’igice ( 19:30) ngo yagerageje gutoroka Gereza araraswa ahita yitaba Imana.

Hari saa moya n’iminota 20 ubwo humvikanye urufaya rw’amasasu ahagana mu kibuga cy’umupira inyuma y’inyubako cyangwa igipangu cya Romeo wing na Delta wing (ibamo imfungwa z’abavuye Sierra Léone na Arusha boherejwe n’umuryango w’abibumbye (ONU), abayisiramu 38  bafunzwe 2016, na Nsengiyumva Jotham (wishwe) kimwe na Col Gaheza muri Gereza ya Mpanga I Nyanza.

Amakuru dufite  ni uko uwo mugororwa yasohowe aho yabaga akajyanwa ku kibuga  cy’umupira. Mbere y’uko araswa habanje kuza imodoka y’umuyobozi wa gereza SP John Mukono n’iy’umukuru wa polisi mu karere ka Nyanza abona kuraswa.

Mu iburanisha ry’urubanza rw’abantu 14 bari bakurikiranweho ibyaha byo gukorana na FDLR, ryabereye muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze ku wa 11 Ukuboza 2014, nibwo Nsengiyumva Jotham witiriwe urwo rubanza yabwiye ubushinjacyaha ko ibyo yakoze byose yabitumwaga kandi bikanaterwa inkunga na Guverineri Bosenibamwe.

Tariki ya 14 Ukuboza 2014, yemereye imbere y’urukiko ibyaha yashinjwaga byose anagaragaza ko uyu mugambi wamenyekanye waterwaga inkunga n’uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.

Icyo gihe yasobanuye ko umuzi w’icyaha ukomoka kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bemerewe na Bosenibamwe kugira ngo bahungabanye umutekano w’Akarere ka Musanze.

Yavugaga ko Bosenibamwe yatanze izi miliyoni ashaka ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasigwa icyasha ku mutekano muke w’akarere ayoboye cyangwa akicwa kugira ngo atazamusimbura ku kuyobora Intara y’Amajyaruguru.

Ubwo abo bantu bakatirwaga ku wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015, urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ruyobowe na Kayisire Jean Pierre, rwashimangiye ko rutesheje agaciro byinshi mu byavuzwe na Nsengiyumva Jotham harimo n’uruhare rw’abayobozi yatunze urutoki mu maburanisha yari yarabanje.

Urukiko rwasobanuye ko impamvu nyamukuru rwatesheje agaciro ubuhamya bwa Nsengiyumva ari uko Nsengiyumva yananiwe guhuza ibyo yavugiye mu rukiko n’ibyo yabanje kubwira ubugenzacyaha.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava muri Gereza ya Mpanga I Nyanza aho Jotham Nsengiyumva yari afungiye aravuga ko ashinjwa cyane cyane kugaba igitero mu karere ka Musanze mu 2012 kigahitana umupolisi mukuru IP Mucyurabuhoro Clément ndetse ngo no gutera Grenade ku rugo rw’umuyobozi w’akarere ka Musanze Bonifride Mpembyemungu.

Twashoboye kumenya kandi ko Jotham Nsengiyumva yari inshuti magara y’umugabo wigeze kurasirwa mu Ruhengeri wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve witwa Nsengimana Alfred nawe warashwe bakavugako yashatse gutoroka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yabwiye abanyamakuru ko Nsengiyumva yasimbutse gereza yari afungiyemo ageze hanze abacungagereza baramubona yiruka baramurasa ahita apfa. Abacungegereza ngo baje kugera aho yari amaze kugwa, bamusangana icyuma.

Nk’uko twabivuze haruguru yabanje gusohorwa muri gereza araraswa. Kandi ukurikije aho yari afungiye ntiwakwemeza ko yari agiye gutoroka kuko igipangu cyarindwaga bikomeye kandi icyumba yabagamo cyafungwaga imfunguzo zikabikwa na gereza. Icyo gipangu gifite Camera ikindi muri iyo nzu urenga inzugi 2 zose zifungwa, n’igipangu nacyo kigafungwa n’imfunguzo!

Uko niko yabayeho kuva yafatwa kuko na gereza ya Kigali 1930 yabayemo naho yabaga mu cyumba cya wenyine kirimo aho gukarabira n’aho kwituma nk’uko byari bimeze aho yari afungiye muri gereza ya Nyanza.

Uyu mugororwa nta hantu na hamwe yajyaga atarinzwe bikomeye, haba gusenga gusurwa n’abandi hose yabaga agiye. Ntiyari yemerewe kwidagadura nk’abandi ndetse n’uburinzi ijoro n’amanywa bwari bupanzwe  inyuma neza neza y’icyumba yari afungiwemo. Kandi nawe yari abizi ku buryo atapima akinisha gutoroka.

Amakuru yandi dufite n’uko nyuma yitoroka ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien , ushinzwe operation ku rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS  kuwa 02/12/2017 yagiye gukoresha inama muri gereza ya Nyanza ahagarika imbere uyu nyakwigendera Nsengiyumva Jotham , col Michel Habimana na Brigadier General Bizimungu Mahoro Séraphin ababwira ko bagomba kwitonda kuko ngo bazaraswa nibapima gutoroka yanababwiye ko ubutaha yifuza gukora inama byibuze areba imirambo iryamye imbere ye, aho kuhahagarika abantu nk’uko yabikoze.

Iraswa ry’uyu mugororwa rije risanga inkuru zitandukanye zavugaga ko imfungwa za politiki zifungiye muri gereza ya nyanza zizaraswa. Iraswa ry’uyu mugororwa ntagushidikanya ryapanzwe na leta kandi rikozwe nayo. Mwitege rero iraswa ry’abandi benshi kuko n’umugambi wateguwe na leta nkuko tutahwemye kubigaragaza.

1 COMMENT

  1. ntabapfiragushira nuwomugabo wigize umu president umwe muba east Africa udapimye ibilo Mirongwwine nabitanu araryarurarya sinzi noneho aho arahungira nurupfu ntirazamwemera dorubwobabwumugabowe nagyambyumva ntimbyemere ngonumunyabwoba uranze ndasetse nubwoyaba umwanawuruhinja ntiyatinyagutyo nguwo ubwoba burankubise nongeje abasirikari amapeti ngaho ubwobaburankubise urubyuruko tugiyekurushakirimirimo ngaho ubwoba burankubise ndikuririra mubinyamakuru ngumwanziwange rugema kayumba ngonimwishwa wakayumba ngaho ubwoba buranyishe nkuyeyo utubunda ntwerekanye kumbuga za internet YouTube nibindi yo ntahogucikira hahari mwice ariko mwe nurupfu ntiruzabemera

Comments are closed.