Umuhanda Kigali-Gatuna wafunzwe ku modoka nini

Leta y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe kitarenze iminsi itandatu umuhanda mpuzamahanga Kigali-Gatuna uhuza u Rwanda n’Igihugu cya Uganda uzaba wasubiye kuba nyabagenda ku binyabiziga byose.

Ni mu gihe kuva ku Cyumweru gishize imodoka ziremereye zahagaritswe kubera ko uwo muhanda wifashishwa mu buhahirane ku bihugu byombi wangijwe n’imvura idasanzwe ikomeje kugwa mu Rwanda. Abashoferi bamwe baravuga ko bizabatera igihombo.

Ni umuhanda usanzwe wifashishwa ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi kuruta. Ubwo twahageraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri twasanze amakamyo yikorera amatoni aremereye atemerewe gutambuka birinda ko agace gato k’umuhanda kasigaye na ko kakwangirika.

Bwana Jean De Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri ministere y’ibikorwa remezo twamusanze yaje gutangiza imirimo yo gusana uyu muhanda. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko imodoka nini zituruka muri Uganda bazinyujije ku mipaka ya Kagitumba na Cyanika nayo ikora kuri Uganda.

Ministre Uwihanganye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko isenyuka ry’uyu muhanda rikomoka ku mvura idasanzwe u Rwanda rwagize kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka mu buryo butari bwiteze. Bwana Uwihanganye avuga ko bihabanye n’ibikunze kugaragara ko imihanda yubakwa nabi mu Rwanda.

Kuri rubanda rugufi baturiye umuhanda Kigali Gatuna baravuga ko ari igihombo kuri bo.

Muri rusange uyu mupaka Kigali Gatuna yari iy’ibusamu. Ministre Jean De Dieu Uwihanganye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu minsi itandatu haraba habonetse igisubizo kuri uyu muhanda.

Ubusanzwe uyu mupaka wa Kigali Gatuna uri mu mipaka itambukaho imodoka ziremereye nyinshi. Byibura amakamyo manini atari munsi ya 180 ngo ashobora guca kuri uyu mupaka ku munsi nk’uko twabibwiwe n’umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.

Uretse kuba uyu muhanda watumye imodoka ziremereye ziba zihagaritswe, hari n’imiryango igera mu munani yari iwuturiye yahise yimurwa shishi itabona.

Uyu muhanda ku rwego rw’igihugu wiyongeye ku yindi 25 yangiritse ikongera igasanwa muri ibi bihe hakomeje kugwa imvura idasanzwe. Indi mihanda kandi ku rwego rw’uturere yangiritse igasanwa na yo irasaga 40. Iyi mvura kandi imaze guhitana abasaga 200 n’amazu abarirwa mu 10000 yarangiritse.